Ubuzima

Ibyo wakora mu kwita ku ruhu rwawe

Buri ruhu rwa buri muntu rurihariye. Niyo mpamvu uzasanga amavuta abera umwe atabera undi. Iyo bigeze ku birabura twe tugira umwihariko ku ruhu rwacu kuko dufite melanin nyinshi ugereranyije n’abandi. Gusa iyi melanin hari byinshi bishobora kuyangiza kandi bimwe cyangwa byinshi muri byo bishobora kutugeraho ari twe tubyikururiye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Nyamara nk’umuntu, mu gihe uha agaciro uruhu rwawe hari ibyo wagakwiye kwitaho, gukora kugirango uruhu rwawe rukomeze kuba neza kandi rwiza.

Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho

 

Ubusanzwe hari indwara z’uruhu twavuga ko ziri rusange ku bantu bagira uruhu rwirabura (aha niyo waba inzobe urimo)aho twavuga

 

  • Ibiheri mu moko yabyo yose byaba ibishishi cyangwa ibitonyoka
  • Impinduka ku ruhu aho hazaho ibimeze nk’amabara
  • Ubwivumbure aho uzana ibiheri ukanishimagura cyane ndetse rimwe na rimwe bikaba byatonyoka
  • Ibihushi cyangwa ibikoroto rimwe na rimwe binazamo amazi cyangwa amashyira

 

Muri rusange ni zo ndwara zikunze gufata uruhu ariko ntitwabura kuvuga ko hashobora kuzamo n’ibibyimba, ibisebe byizana n’ubundi burwayi bunyuranye

Uko wakita ku ruhu rwawe

 

  1. Koga no kwisiga buri munsi

Kugirango ugire uruhu rwiza kandi rusukuye ni byiza koga byibura rimwe ku munsi, buri munsi. Usabwa gukoresha isabune n’amazi, icyangwe ntikibe gikobora uruhu kuko waba uri kurwangiza.

Kuko utisize wagira umwera uruhu rukaba rwasatagurika ni byiza kwisiga amavuta ukimara koga, kandi ukayisiga nyuma yo kwiyumutsa. Ariko ukamenya amavuta ugomba kwisiga ayo ari yo n’ayo utemerewe. Ubusanzwe amavuta arusha ayandi kuba meza ni ayo tuzi nka gikotori, ya Vaseline.

  1. Irinde izuba

Niba ujya wibwira ko uruhu rw’abirabura izuba ntacyo rirutwara waba waribeshye. Izuba cyane cyane iry’igikatu ribamo ubumara bwangiza uruhu ndetse bikaba bishobora kurutera kanseri, gusatagurika n’ibindi byarwangiza. Rero igihe cyose bishoboka irinde izuba rikaze, ariko irya mu gitondo no ku mugoroba ryo ni ryiza, ntacyo rizagutwara.

  1. Menya neza ibyo wisiga niyo waba urwaye uruhu

Bamwe bashukishwa amavuta runaka babwirwa ko acyesha uruhu, abandi bakisiga ibyakabaye umuti ariko bakabyisiga mu mwanya w’amavuta. Ibi rero ni ukwangiza uruhu uzi ko uri kugira neza kandi nyuma ingaruka ntizitinda kugaragara

Bimwe mu byo ukwiye kwitondera igihe wisiga harimo

  • Retinoids iboneka mu byisigwa nka differine na tretinoin (Acnesol) n’ibindi, iyi ikaba ikoreshwa nk’umuti wemerewe kuyisiga igihe muganga w’uruhu yayikwandikiye
  • Hydroquinone na yo yajyaga iboneka mu mavuta menshi azwiho kuba cyesha uruhu ariko kuri ubu yemerewe gukoreshwa gusa mu kuvura indwara runaka z’uruhu, cyane cyane iyo melanin yabaye nyinshi ahantu runaka, byemezwa na muganga
  • Kojic acid: Iyi na yo ikora nka hydroquinone ariko na yo ikoreshwa iyo muganga abyemeje

Uretse ibi, hari ibindi udakwiye kwisiga utabiherewemo inama na muganga harimo amavuta cyangwa za tubes zose zibonekamo betamethasone, beclomethasone, clobetasol n’ibindi tutarondora hano

  1. Ivuze hakiri kare

Indwara zifata uruhu zitangira tubona ari ibintu byoroshye, tukagenda tubikerensa tukazibuka kwivuza bigeze kure hamwe usanga no kubivura bigorana ndetse bigatwara igihe aho ushobora no kumara umwaka ukiri kwivuza ariko utarakira. Indwara yose iyo ivuwe kare haba hari amahirwe menshi yuko izakira vuba itagoranye.

  1. Fata indyo yuzuye

Kurya indyo nziza kandi yuzuye bizarinda uruhu rwawe kandi biri mu bizatuma ubasha kugira uruhu rumeze neza. Indyo yawe ntikaburemo imbuto n’imboga, ibinyampeke byuzuye, ibikomoka ku matungo nk’amafi, amagi ndetse n’ibinyamavuta byiza nk’ubunyobwa avoka, amavuta ya elayo ay’ibihwagari n’andi meza wabona

 

Mu gihe urwaye kandi ugiye gufata imiti y’uruhu ni byiza kubaza muganga amafunguro ukwiye kuba uhagaritse cyangwa wakibandaho ngo ukire neza kandi vuba

2 comments

  1. Abagore ibyo kwisiga biratugora,cyane nukubyitondera kbsa,Merci kunama nziza mutugira

    Like

  2. Murakoze cyane ,nonese warisize izi tube zirimo betamethasone wakora iki ngo uyiveho,iyo mbigerageje mpita nsasa uduheri mumaso tumeze nkiseru

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s