Indwara Ubuzima

Ibyo wakora mu kwirinda kanseri

Kanseri muri iki gihe ni indwara ihangayikishije abantu benshi muri rusange, ushobora kuba utarayirwara cg se nta wawe urayirwara, ariko wumva henshi, abantu kanseri yahitanye. Igitangaje ni uko iyi ndwara ntawe itibasira; yaba abato, abakuze, abakize, abakennye, abazungu ndetse n’abirabura.

Iza mu myanya ya mbere mu ndwara zihitana benshi ku mwaka, kandi abenshi ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, aho ibihugu byacu bibarizwa.

Nubwo ariko kanseri yica benshi, hari uburyo ushobora kuyirinda no kuyirwanya. Abahanga batangaza ko ushobora kwirinda kanseri ku gipimo kirenga 30%, mu gihe ukurikije neza imibereho myiza, ukaba wanakingirwa zimwe mu ndwara zishoboka. Kanseri zimwe na zimwe zishobora kuvurwa iyo zivuwe hakiri kare, niyo mpamvu kwisuzumisha byibuze inshuro 1 mu mwaka ari ngombwa.

Hari ibyo wakora ukarushaho kwirinda kanseri;

  1. Irinde kunywa itabi

Kunywa itabi biri ku mwanya wa mbere, mu bitera kanseri zitandukanye atari iyi bihaha gusa. Nubwo waba utanywa itabi, kuba hafi y’abanywi b’itabi nabyo biri mu byongera ibyago byo kurwara kanseri.

Niba unywa itabi, inama twakugira ni ugushaka uko urireka.

Soma inama zagufasha kureka itabi burundu  Ibyagufasha kureka itabi

Niba utaranywa itabi, bigendere kure.

  1. Haranira kugira ibiro bijyanye n’uburebure bwawe

Umubyibuho ukabije nawo ushobora gutera kanseri. Kugira ibiro birengeje urugero, bishobora gutera kanseri ya prositate, ibihaha n’impyiko.

Niba wararengeje ibiro bijyanye n’uburebure bwawe, shaka uko ugabanya ibiro mu rwego rwo kwirinda kanseri zitandukanye.

  1. Ugomba kurya indyo yuzuye

Ni ngombwa kandi kurya indyo yuzuye, irimo ibitunga umubiri, ibiwuha imbaraga n’ibiwurinda, ukarya imboga n’imbuto nyinshi. Imbuto n’imboga zisanzwe, ni ukuvuga izahinzwe bisanzwe hadakoreshejwe ifumbire mvaruganda n’ibindi binyabutabire (ukirinda ibituburano), ziba zikize cyane ku birinda umubiri nibiwufasha kwikiza uburozi, bityo bigafasha mu kwirinda kanseri.

  1. Gukora sport buri gihe

Imyitozo ngorora mubiri iha umubiri imbaraga n’ubushobozi bwo kwirinda no kurwanya mikorobe zishobora kuwibasira.

Ni ngombwa gukora sport byibuze, iminota 30 ku munsi, iyo ariyo yose waba ukunze.

Sport ifasha mu kurinda kanseri y’ibere ndetse n’iya mara.

  1. Kwirinda ibikoresho bimwe na bimwe ndetse n’ibiryo bifungwa mu mapaki

Usanga hari ibintu byinshi; yaba ibisigwa inyuma ku ruhu cg ibyinjira mu mubiri, biba birimo ibinyabutabire (carcinogens) bitandukanye bishobora gutera imikorere mibi y’uturemangingo , bityo bikaba byatera kanseri.

Mu gihe ugiye kugura ibintu bitandukanye; yaba amavuta yo kwisiga, ibisigwa mu maso (make-up), imiti ikoreshwa mu gusukura cg ibindi bihumuza ugomba kureba niba byarakozwe mu buryo busanzwe cg haritabajwe ibindi bituburano.

Ku byerekeye, ibyinjira mu mubiri, ni ngombwa kureba niba amacupa afunzemo ibyo ugiye kunywa cg kurya atarimo Bisphenol-A (BPA). Iki kinyabutabire gitera ingaruka zitandukanye ku buzima, harimo na kanseri.

BPA IBONEKA KANDI MU MACUPA YA PLASTIKE NIBA UGIYE KUGURA AMAZI UGOMBA KUREBA KO HATARIMO BPA (BPA FREE).

Mu rwego rwo kwirinda kanseri, hari n’inkingo ushobora kuba wafata z’indwara zimwe na zimwe. Ubwandu butandukanye, yaba ubuturuka kuri bagiteri cg virusi bushobora kongera ibyago byo kuba warwara na kanseri. Indwara nka hepatite B, ishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’umwijima, niyo mpamvu ugomba gufata urukingo rwayo. Knaseri y’inkondo y’umura akenshi iterwa no kwandura HPV (Human Papilloma Virus), yandurira mu mibonano ariko ikaba ikingirwa na yo.

3 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s