Indwara Ubuzima

Ni iki gitera kunyara ukumva ntizishizemo?

Bishobora kuba byarakubayeho, wajya kunyara ukumva ziri kwanga gusohoka, zanasohoka ukumva nta muvuduko ufatika zifite ndetse ukumva ntizishizemo. Ibi akenshi ntitubyitaho ariko buriya ni uburwayi kandi uko bitinda ni ko bigenda birushaho gukara.

Ese ubu burwayi buterwa n’iki? Burangwa n’iki se? Ese buravurwa bugakira? Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho.

 

  1. Iyi ndwara irangwa n’iki?

Uretse kuba twavuze ko unyara ntizishire si cyo kimenyetso cyonyine cy’iyi ndwara ahubwo hari ibindi biyiranga.

  • Ushaka kunyara inshuro nyinshi ndetse zishobora kurenga 8 ku munsi
  • Kugirango inkari zitangire gusohoka bigusaba kubanza gusa n’uwikanira
  • Inkari zisohokana umuvuduko mucye cyane, ku buryo utabasha gutungereza kure, ndetse ukumva zirekeye kuza kandi zikirimo
  • Ukiva kunyara ushobora kumva wongeye kubishaka
  • Nijoro ubyuka kenshi ujya kunyara
  • Rimwe na rimwe udukari ducye turagucika, ariko uko biba kenshi ugasanga ikariso irenda gutota
  • Ntushobora kumenya igihe nyacyo cyo kunyara, kuko ntujya umenya ko uruhago rwuzuye
  • Uhora wumva mu kiziba cy’inda huzuye
  1. Ni iki gitera ubu burwayi

Nubwo uhita wumva uruhago, umuyoboro w’inkari gusa, ariko ku bagabo na porositate izamo. Hari rero uduce duhuza uruhago n’imiyoboro ivanamo inkari, hakaba n’agahuza hamwe inkari zinyura n’aho zisohokera. Ni two twifunga tukanifungura mu gihe cyo kunyara.

Ku bagabo no ku bagore iyi ndwara ibaho kandi kuri buri ruhande hari impamvu ziyitera.

 

Ku bagabo

Kuri bo, abarenga 50% kenshi babiterw anuko porositate iba yagize ikibazo, dore ko izengurutse umuvaruhago. Kubyimba kwayo rero bituma umuvaruhago usa n’uwifunga bityo inkari ntizisohoke neza. Ku bagabo barengeje imyaka 80, usanga hafi 90% bagira iki kibazo.

Gusa si yo mpamvu gusa.

Kwifunga

Hari byinshi bitera kwifunga ku bagabo:

  • Kuba porositate yabyimbye bigatera uriya muyoboro kwifunga
  • Kanseri ya porositate
  • Kwambara kenshi impeta ku gitsina kandi igukanyaga cyane

Indwara ziterwa na mikorobi

Kuba hari indwara warwara mu nzira zo mu myororokere biri mu byatera iki kibazo. Kubyimba uruhago, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, cyangwa se porositate yarwaye, byose bishobora gutuma umuvaruhago wifunga

Gukomereka

Mu gihe igitsina gikomeretse, gishobora kubyimbira imbere bityo bigafunga umuvaruhago inkari ntizisohoke neza

  • Ku bagore

Ku bagore nubwo bidakunze kubaho cyane ariko na bo bashobora kubirwara kandi na bo hari ibibitera.

Kwifunga

Kanseri muri nyababyeyi cyangwa ibibyimba, biri mu bishobora gutuma umuvaruhago wifunga. Hari n’igihe nyababyeyi iva mu mwanya wayo, ibi na byo bishobora gutera icyo kibazo cyo kwifunga

 

Indwara ziterwa na mikorobi

Ubwandu bunyuranye harimo ubufata umuyoboro w’inkari, ubufata ibice by’igitsina, ubufata uruhago, bwose bushobora gutera iki kibazo.

None se byavurwa?

Yego ubu burwayi buravurwa kani mu kuvura hifashishwa uburyo bunyuranye bagendeye ku kiri gutera kwa kunyara ntizishire. Igihe wibonyeho iki kibazo ni byiza kugana ivuriro, bakagufasha.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s