Imyororokere Ubuzima

Ni iki gitera kubona amaraso atari mu gihe cy’imihango?

Bijya bibaho ukajya mu mihango ndetse igahagarara aho biba hagati y’iminsi itatu ku batayitindamo kugera ku minsi irindwi ku bayitindamo (aha twibutse ko niba imihango imaze iminsi irenga 7 burya haba harimo ikibazo, ushaka wagana abaganga). nuko imihango imaze nk’icyumweru ihagaze, cyangwa iminsi runaka, ukagira utya ukongera ukabona ibimeze nka yo biragarutse, bikamara umunsi umwe cyangwa ibiri, bigahagarara.

 

Bamwe bishobora kutagira icyo bibabwira, abandi bikabatera ikibazo bibaza icyabaye.

Ese kuva mu kwezi hagati byaba bituruka kuki?

  1. Ufite ubwandu

Imwe mu mpamvu zitera kuva nyamara utari mu mihango harimo ubwandu bunyuranye bufata aho hantu aho twavuga indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka chlamydia.

Noneho niba amaraso aje nyuma yo gukora imibonano, aho ho biba bishoboka cyane kuba ari ubwandu ufite

  1. Wahinduye uburyo bwo kuboneza urubyaro

Imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro myinshi ibamo imisemburo. Kenshi ibamo progesterone, kwiyongera kwayo rero bituma nyababyeyi yongera ubunini yitegura umwana uzavuka. Iyo ya progesterone imanutse bituma umura usohora bimwe byari byaraje kwitegura umwana ni byo byitwa imihango. Guhindura rero uburyo wakoreshaga bishobora gutuma igipimo cya progesterone kimanuka, bikarangwa no kubona amaraso nubwo byaba bitari mu gihe cy’imihango

  1. Ufite ikibazo mu misemburo

Stress, kongera ibiro cyane, kunanuka cyane mu gihe gito, ni bimwe mu bishobora gutuma imisemburo itaringanira. Uretse ibyo ariko n’impinduka mu mikorere ya thyroid bishobora gutuma ubona amaraso mu kwezi hagati

  1. Ufite ibibyimba muri nyababyeyi

Nubwo wenda wakumva biteye ubwoba ariko abagore hagati ya 75% na 80% bagira ibibyimba muri nyababyeyi, uretse ko benshi ntacyo bibahungabanyaho. Na byo rero iyo byabaye binini kandi byinshi, biri mu bituma ushobora kubona amaraso, ariko atari mu gihe cy’imihango.

Soma hano ibyabyo  Ibibyimba mu mura (myomes/fibroids): Menya byinshi kuri byo

  1. Uratwite

Niko bigenda iyo inda ikiri ntoya cyane cyane hagati y’icyumweru cya 4 n’icya gatandatu, birashoboka kubona amaraso, aya akaba amaraso adatera ikibazo iyo atari menshi kandi ukaba utaribwa. Icyakora niba ari menshi kandi ukababara mu kiziba cy’inda, ishobora kuba ida iri kuvamo, wakihutira ivuriro

  1. Imiti uri gufata

Habaho imwe mu miti ishobora gutuma uva mu gitsina ariko atari imihango nka tamoxifen ikunze gukoreshwa mu kuvura kanseri y’ibere (uretse ko ishobora na yo gutera kanseri yo muri nyababyeyi), ni yo mpamvu mu gihe ubonye amaraso kandi hari imiti uri gufata, usabwa kujya kwa muganga

  1. Kanseri y’inkondo y’umura

Iyi kanseri na yo, iri mu ndwara zishobora gutuma uzana amaraso ariko bitari mu gihe cy’imihango. Iyi ni indwara ariko ikingirwa, cyane cyane ku bakobwa bakiri bato.

 

Ongera usome hano ibyayo. Kanseri y’inkondo y’umura

3 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s