Imibanire Ubuzima

Zimwe muri filimi z’urukundo mwarebana n’umukunzi wawe mukarushaho kuryoherwa

Ushobora kuba wowe n’umukunzi wawe mujya mugira ibihe byo gushaka kurebana filimi. Filimi zirimo ubwoko bwinshi bunyuranye habaho filimi z’amateka, hakaba filimi ziteye ubwoba, ibyegeranyo, hari filimi zishekeje, filimi z’imirwano, na filimi z’urukundo, tuvuze zimwe muri zo.

 

Filimi z’urukundo ziri muri filimi ziryohera ijisho, ugutwi n’intekerezo iyo uri kuzirebana n’umukunzi wawe, dore ko zirushaho kubazamurira amarangamutima ndetse zikarushaho gusiga muri umwe kurenza mbere yo kuzireba.

 

Ni muri urwo rwego twabakusanyirije zimwe muri zo, niba utarazirebye wareba. Hano turavuga izasohotse mu mwimerere wazo ziri mu cyongereza, nubwo zishobora kongera guhindurwa mu zindi ndimi, mu kindi gice tuzavuga kuri filimi zasohotse noneho umwimerere wazo uri mu rurimi rw’igifaransa.

 

  1. West Side Story

West Side Story ni filimi ivuga urukundo hagati ya Tony na Maria, abantu babiri badahuje umuco, bakaba batari bemerewe kubana, ku buryo imiryango yabo yahoraga mu ntambara, ibi bituma iyi filimi iryoha cyane cyane iyo urukundo rwanyu rufite abarurwanya.

Niba ukunda umuziki by’umwihariko, indirimbo ziri muri iyi filimi zizatuma murushaho kuryoherwa

  1. Happy Anniversary

Ni inkuru ya Molly na Sam, ubwo bari mu kwezi kwabo kwa buki, bagushoje batangiye kumenyana byimbitse, ariko bagerageza guhangana no kudashwana mu tuntu duto duto hagati yabo dore ko tutajya tubura hagati y’abakundana.

  1. Scott Pilgrim Vs. The World

Scott Pilgrim vs the World ni filimi nziza yo kurebana n’umukunzi wawe. Iyi nkuru ivuga ibya Scott Pilgrim, umukozi wo mu igaraji wakundanye na Romona Flowers. Ikibazo si ugukundana kwabo ahubwo uburyo abahoze ari abakunzi ba Flowers bishyira hamwe ngo barwanye Scott buri wese ashaka kwisubiza uyu mukobwa bituma iyi filimi iryohera kuyireba.

  1. One Day

Niba ibyanyu byaratangiye bisanzwe, nyuma mukaza kubibyaza ubushuti bwimbitse iyi filimi ni iyanyu. Ni inkuru ya Dexter na Emma, ubwo barangizaga ayisumbuye, iryo joro rya nyuma nubwo bagerageje kuryamana ariko bikanga, ryabaye intangiriro y’urukundo ruzira amakemwa

  1. Obvious Child

Iyi ni filimi y’urukundo ariko inashekeje. Nyuma y’aho umusore n’inkumi bakundanye, yaje kumutera inda bitunguranye nuko hazamo kwiyemeza kuyikuramo dore ko bumvaga batarabona ubushobozi bwo kurera umwana. Ariko se koko yayikuyemo? Mu kureba iyi filimi uzarushaho kumenya icyo gushyira hamwe mu rukundo bivuze.

  1. Sleeping With Other People

Ni inkuru ya Jake na Lainey, bombi bakoze imibonano bwa mbere bari mu yisumbuye kandi bayikora hagati yabo, gusa babikora bumva ko ari ukubikora bikarangirira aho. Ariko nyuma y’imyaka baje guhurira mu nama, nuko umubano wabo ugenda uzamuka, barasubukura karahava urukundo rurakomera

  1. Zack And Miri Make A Porno

Iri zina ntirigukange ntabwo ari filimi akoramo imibonano nka zimwe zitwa iz’ubusambanyi. Icyakora nyuma y’uko Zack na Miri babuze amafaranga biyemeje gukina iyi filimi ariko ubwo bamaraga gukorana imibonano basanze ibyo bitaga gushaka amafaranga ahubwo bigiye kubabera itangiriro ry’urukundo nyarwo.

Icyakora niba urwaye imbavu ntuzayirebe kuko uretse kuryoha iranashekeje cyane

  1. Man Up

Iyi filimi abakinnyi bayo b’imena ni Jack na Nancy, abantu babiri batumvaga ko bashobora no kumenyana. Jacky yibeshye kuri Nancy ko ari umukobwa bagombaga guhura bakamenyana amaso ku maso, Nancy na we nubwo yari abizi ko atari we, yagendeye muri uwo murongo, akomeza kwigira nk’aho koko ari we wajyaga avugana na Jacky. Gusa nyuma yaje kumubwiza ukuri, niho rero byaje kugenda ukundi.

 

Ntituvuze zose, ariko izi ubashije kuzirebana n’uwo mukunzi wawe, byabafasha kurushaho kuryoherwa n’urukundo.

 

NB: Izi filimi zose ni iza Netflix, bivuze ko utazibonye kuri YouTube byaterwa na Copyright.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s