Imibanire Ubuzima

Ese ko atakimvugisha byagenze bite?

Mwaramenyanye nuko mutangira kujya muganira. Ntibwiraga atakubajije amakuru, mu gitondo yakubazaga uko waraye, rimwe na rimwe mukohererezanya amafoto mugaragaza aho muri n’ibyo murimo.

Ubusanzwe ubushuti ni uko butangira ndetse bugenda butera indi ntambwe aho inshuro muhura ziyongera, ibyo muhuza bikaba byinshi.

Ariko mwebwe si ko byagenze ahubwo wagiye kubona ubona arekeye aho kongera kukuvugisha, birakuyobera. Uri kwibaza uko byagenze, ariko ntabwo uzi mu kuri icyaba kibiri inyuma.

 

Niba umuntu mwavuganaga yaragize gutya agahagarika kukuvugisha bitunguranye, hari imwe cyangwa nyinshi muri izi mpamvu tugiye kuvuga yabimuteye

  1. Yahinduye uburyo bwo kuganira

Bijya bibaho ko umuntumushobora kuba mwakundaga guhurira ku mbuga nkoranyambaga, mukandikirana sinakubwira. Ariko akagera aho akumva we ntibikimushishikaje, ntiyongere kujya akwandikira. Aha rero ni uruhare rwawe niba ushaka gutsura umubano, ko wagerageza ubundi buryo nko kumuhamagara, kubonana amaso ku maso, ukareba ko byo byakora.

  1. Ni wowe nyirabayazana

Suzuma niba ari wowe gusa atakivugisha cyangwa se niba ari rusange. Niba ari abantu bose bavuga ko atakibavugisha, ubwo utuze. Ariko niba ari wowe gusa atakivugisha nka mbere, suzuma urebe niba utari nyirabayazana wo guceceka kwe, ubikosore hakiri kare

  1. Mufitanye ibibazo

Ahari waramuhemukiye, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, we yumva icyiza ari uko yakicecekera. Bishobora no kuba byarabaye kera akagerageza kubyirengagiza ariko nyuma bikanga bikamugumamo agahitamo kuva ku bintu. Suzuma urebe niba ntaho byaba bihurira, kuko abantu twese si ko dusakuza iyo tubabaye bamwe bahitamo kwicecekera. Mwandikire umubaze, igisubizo azaguha uzakore ibijyanye na cyo

  1. Ari mu bibazo cyangwa gahunda zimuhuza cyane

Ashobora kuba ari akazi kenshi kamuhugije, ashobora kuba ari mu bibazo runaka cyangwa ingorane ashaka gukemura ariko ntashaka ko ubyinjiramo cyangwa ko na we bigutesha umutwe ahubwo ashaka kubyimenyera. Niba ari ko bimeze, mwoherereze ubutumwa bugufi bwo kumukomeza, kumwereka ko muri kumwe kandi ko aho bizarangirira uzaba ugihari ku bwe

  1. Yasanze mutashobokana

Afite wenda uburyo yakwifuzagamo ariko si bwo yakubonyemo. Akenshi ashobora kuba yari akwitezemo umuhoza amarira ariko abona ntubishoboye cyangwa se na we yasanze urukundo ukeneye atabashije kuruguha ahitamo kwituriza. Uretse ko binashoboka ko yaba yarasanze wenda imico yawe atayihanganira, muri rusange yasanze ibyanyu bitazaramba agenda atavuze. Aha uzabibwirwa nuko niyo umuvugishije aceceka, wamucokoza ukabona ntashaka kuvuga menshi, burya biba bitakimurimo

Wakora iki?

Niba wumva koko uhangayikishijwe n’uko atakikuvugisha, umuti si uguceceka nawe, keretse niba umubano wanyu nawe ntacyo wari ukumariye. Kumutekerereza si byo byakemura ikibazo. Fata iya mbere, umushotore. Niba yajyaga akwandikira akaba atakibikora, nawe ko ufite bundles cyangwa airtime kuki utamwandikira umusuhuza umubaza ikibazo gihari, n’ibindi? Erega umubano si uw’umwe ni uwa babiri.

Wikumva ko yakwanze cyangwa se yiboneye abandi, aho ni ugufata iyanzuro nabi. Niba kandi agusobanuriye ko hari ibimuhugije cyangwa ibibazo arimo, wikumva ko akubeshya cyangwa ari ukukwikiza, bihe igihe urebe amaherezo yabyo.

Niba kandi ugerageje ariko ukabona ntahinduka, umupira uzaba uri mu kibuga cye wowe uzikomereze ibyawe, aho azahugukira akagaruka azakubwira ibyo yari arimo

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s