Ubuzima

Kwikinisha: Ibyo wabeshywe, ibiri ukuri. Sobanukirwa

Kugeza n’uyu munsi ibijyanye no kwikinisha ntibivugwaho rumwe mu muryango rusange, gusa usanga abaganga bo baramaze kugaragaza uruhande nyarwo, nubwo abandi babivuga uko bishakiye rimwe na rimwe bitewe n’umuco, imyizerere, ibyo babwiwe, n’izindi mpamvu zinyuranye.

Nyamara byaba byiza cyangwa bibi, ubushakashatsi bugaragaza ko hagati y’imyaka 15 na 20, abahungu 74% baba bikinisha naho abakobwa babikora bakaba 48%. iyo bamaze gukura benshi bashinga ingo bikagabanyuka ariko ntibabicikaho burundu bose kuko ubushakashatsi nanone bwerekana ko hejuru y’imyaka 50 abagabo 63% n’abagore 32% baba bakikinisha.

 

Aha rero uhita ubona ko nubwo bitavugwaho rumwe, bikorwa na benshi, niyo mpamvu uyu mwanya hano ku Ubujyanama twakusanyije bimwe mu bivugwa bitari ukuri, tunerekana ukuri kwabyo ariko tunagaragaza igaruka mbi zaturuka mu kwikinisha, bitewe n’uburyo, inshuro, impamvu n’igihe ubikozemo.

 

Mu gutegura iyi nkuru twifashishije inyandiko z’abantu banyuranye nka Susan Kellogg-Spadt, PhD; Justine Marie Shuey, PhD; Allison Young, MD; na Elizabeth Shimer Bowers

 

IBITARI UKURI

  1. Abashakanye ntibikinisha

Ushobora kuba wibwiraga cyangwa wabwirwaga ko nta mugabo cyangwa umugore wo kwikinisha nyamara siko kuri. Abashakanye nabo hagati yabo barakinishanya (kenshi mu gutegurana) ndetse bamwe babikora bashaka kurangiza iyo bagenzi babo bananiwe cyangwa barangije mbere yabo.

Bamwe bashobora kumva ko niba uwo babana yikinisha bivuze ko atamwishimiye, ariko siko kuri ahubwo ashobora kubikora kuko abikunze. Ni kimwe nuko umwe akunda gusomana undi akabyanga, umwe akabikora ari hejuru undi akabikunda bamuri hejuru … Gusa ubushakashatsi bugaragaza ko mu bashakanye umubare munini w’abikinisha ari igitsinagore aho kenshi babikora iyo bakoze imibonano ntibarangize, bakabikora kugirango byibuze na bo barangize

  1. Kwikinisha cyane bitera uburemba

Aha naho nkuko Dr Spadt abisobanura ntaho uburemba buhuriye no kwikinisha. Icyakora nanone kubyimenyereza kenshi bishobora gutuma utinda kurangiza cyangwa ukajya urangiza ari uko hakoreshejwe intoki. Ariko rwose ntabwo byatera kudashyukwa.

  1. Kwikinisha ntacyo bimaze

Ibi nabyo ababivuga birengagiza ko bikorwa. Kandi bikorwa n’abarenze 1/2 bivuze ko babikora kuko hari inyungu runaka bakuramo. Zimwe muri zo twavuga gufasha gusinzira neza, kugabanya stress, koroshya uburibwe bw’umutwe, no guhorana itoto. Ku bagore bakuze bibakiza kuma mu gitsina no kubarinda kubabara mu gihe cy’imibonano. Si ibi gusa, nibiba ngombwa tuzabirambura mu nkuru ukwabyo, kuko hano ntitugamije kwerekana ko ari byiza cyangwa bibi ahubwo turi kwerekana ibitari ukuri tukanavuga ukuri nyako

  1. Abantu bikinisha bihishe

Nibyo koko benshi babikora bari bonyine ariko siko kuri ku bantu bose kuko nk’abasore benshi babikorera hamwe banameze nk’abarushanwa, abakobwa babikorera hamwe cyangwa bakabikorerana, kimwe n’uko abashakanye bashobora kubikora bari kumwe mu rwego rwo kwitegura imibonano cyangwa kwirinda inda zitateganyijwe aho bikinisha cyangwa bakinishanya kugeza barangije

  1. Kwikinisha byabyara urupfu

Uretse ibi hanavugwa ko bitera ubuhumyi, kugorama igitsina… byose nta kuri kurimo ahubwo bituruka mu myumvire yuko kwikinisha ari ikintu kibi cyane cyanakuzanira imyaku inyuranye. Gusa nanone ntitwahakana ko kwikinisha ugakabya ukabigira kenshi ku munsi kandi buri munsi bishobora kukubyarira ingorane.

 

Abantu bose banywa inzoga siko basinda si nako zibagiraho ingaruka mbi, kuko ubusanzwe ihame ni UKUNYWA MU RUGERO

Kwikinisha na byo ubwabyo si bibi mu gihe bikozwe mu rugero nyarwo, ni ukuvuga inshuro zitarenga 1 mu cyumweru ku bari munsi y’imyaka 20, inshuro 2 mu kwezi hagati y’imyaka 20 na 30, inshuro imwe mu kwezi hagati ya 30 na 40 na rimwe mu mezi 2 hejuru y’imyaka 40. Ibi nibyo bipimo abahanga bagaragaza ko bitagira icyo bitwara ku buzima bw’imyororokere, gusa nanone ziriya nshuro impamvu zigabanyuka ni uko haba hatekerezwa yuko uko umuntu akura ari ko akora imibonano mpuzabitsina kenshi (kuko benshi baba barashatse).

ZIMWE MU NGARUKA MBI

Nkuko hejuru tubibonye iyo wikinisha kenshi, bikugiraho ingaruka zinyuranye ari nayo mpamvu benshi bavuga ko ari bibi, ariko ikibazo si ukwikinisha ahubwo uburyo bikorwamo.

  1. Kubyimba igitsina

Kubera kwikinisha uba ukoresha ingufu kandi igitsina ukagikuba cyane, iyo ubikora kenshi bishobora kuba byatuma igitsina kibyimbirwa gusa iyo ubihagaritse iminsi runaka kirongera kigakira

2. Isoni

Ibi nibyo bituma benshi babikora bihishe kuko amahame ya sosiyete aba abigaya. Ndetse n’ufashwe yikinisha usanga bimutera ipfunwe kurenza uwo basanze asambana, nyamara ari byo bibi kurenza kwikinisha

3. Kuba imbata

Nubwo ubwabyo bitagutera ububata ariko wowe ubwawe utabashije kwiha umurongo nyawo wasanga bikubayeho karande ukajya urenza urugero bikaba byakubyarira izindi ngaruka nyinshi. Niba uhisemo kubikora bikore mu rugero, hamwe ubikora kuko ari ngombwa atari uko ubishatse.

4. Kutarangiza

Ubusanzwe umwe mu miti ihabwa abarangiza vuba harimo no kubanza kwikinisha mbere y’igikorwa kuko bibafasha kubasha kwiyobora kandi bikagabanya ubwumve bw’igitsina butuma urangiza vuba. Aha niho bamwe bahera bavuga ko bitera uburemba ariko si uburemba ahubwo urabikora kurangiza bigatinda.

5. Kuguhindurira gahunda

Niba ugiye koga ngo ujye mu kazi, kwa kwikinisha bishobora kugutwara umwanya ugakererwa akazi, ishuri cyangwa indi gahunda wari ugiyemo. Iyo wamaze kuba imbata yabyo usanga hari gahunda ushobora kwica cyangwa guhagarika kuko utekereje kwikinisha. Ndetse bishobora no kubangamira imibanire yawe n’uwo mwashakanye cyangwa mukundana mu gihe we ibyo ukora atabikunda cyangwa abifata nk’ikizira, bigatuma wabikora umwihishe ari byo byongera ibibazo aho kubigabanya.

DUSOZA

Ntabwo twanditse iyi nkuru ngo dushishikarize abantu kwikinisha nta nubwo twayanditse ngo tubwire ababikora ko ari byiza. Gusa nanone ntitwanayanditse ngo tubacireho iteka.

Kwikinisha ni igikorwa bwite, hano icyo twakoraga ni ukuguha inama ngo niba utabikora ntugacireho iteka ababikora kandi nanone niba ubikora ntugakabye ngo bibe byakwicira izindi gahunda cyangwa se ube imbata yabyo, kuko byo ubwabyo si bibi ahubwo ikibi ni ukuba byaguhindurira izindi gahunda z’ubuzima.

TURENGERE UBUZIMA

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s