Ubuzima

Mask zo mu maso zinyuranye wakora uhereye ku buki

Usanga bamwe bagira uruhu ruyaga niyo batisize amavuta abandi ugsanga yibeshye ntiyisige ahari uruhu rwanasaduka. Abagira uruhu ruyaga ariko nanone kenshi bibagiraho ingaruka zo kugira ibiheri mu maso, kuko kuyaga ahanini bituruka ku mavuta menshi aba ari mu ruhu bityo bikaziba utwengeho bikatuviramo ingaruka zo kubyimba, ari ho haturuka ibiheri.

Bumwe mu buryo bwo guhangana n’ibyo bibazo harimo gukoresha uburyo bwitwa mask aho upondera hamwe ibikoreshwa ukabihoma mu isura mu gihe runaka.

Hano tugiye kuvuga kuri mask zinyuranye wakoresha uhereye ku buki, ukagenda uvangamo ibindi bintu. Buri mask turakubwira kandi umwihariko wayo.

 

  1. Ubuki gusa

Ubuki ushobora kubukoresha nka mask bwonyine. Bikaba bifasha mu kuvura ibiheri byo mu maso kuko busukura utwengehu, buvana ku ruhu uduce twahapfiriye, kuvanaho ivumbi bukabuza mikorobi gukura kuko bwifitemo ubushobozi bwo kwica bagiteri. Bugatuma kandi uruhu rukomeza gucya, bitarwumishije.

Ibikenewe: Ubuki bw’umwimerere

Ingano: Ubwakwirwa mu isura yawe

Uko bikorwa: Siga ubuki mu maso, nk’uko ubikora wisiga amavuta. Birekereho iminota 30, ubundi ukarabe amazi ashyushye, yonyine nta sabune kandi nyuma ntugire ikindi wisiga

  1. Ubuki na pome

Aha ushobora gutekereza uti ko numva aho kubyiisga nabyirira. Oya. Iyi ni mask yo kwisiga mu maso.

Ibikenewe: Pome iringaniye kandi ikaba pome y’umwimerere, ukongeraho ibiyiko bitanu by’ubuki, n’amazi y’akazuyazi

Uko bitegurwa: banza pome uyisature ukuremo utubuto twayo ubundi uyishyire mu kamashini kabugenewe uyisye, utagafite wakifashisha agasekuru gato. Bimaze kunoga shyira mu gasorori ushyiremo bwa buki, ubundi uvange neza bihure.

Uko bikorwa: urwo ruvange rusige mu maso, urindire iminota 15 ubundi ukarabe mu maso na ya mazi ashyushye.

Akamaro: Muri pome habonekamo glycolic acid ikaba izwiho gusukura uruhu. Hamwe n’ubuki, bisukura uruhu bikarwinukanaho bagiteri zitera ibiheri.

  1. Ubuki, indimu na yawurute

Aha na ho wifashisha ibi tuvuze kandi bikaba ari umwimerere

Ibikenewe: Ibiyiko bibiri by’inshushyu, ibiyiko bibiri by’ubuki, umutobe w’indimu imwe, ibiyiko bibiri bya yawurute, amazi y’akazuyazi

Uko bitegurwa: mu gakombe cyangwa agasorori, vangiramo ibi tuvuze, uretse amazi ukoresha woga gusa.

Uko bikorwa: Uru ruvange ruba rworoshye. Isige, numara kwisiga mu maso hose urindire wumuke, wongere wisige, ugende wisiga urindira kumuka, ugeze ibyo wavanze byose bishize. Urangije noneho ubare iminota 10, ubundi ukarabe amazi ashyushye. Wihanagure wumuke

Icyitonderwa: Kuko harimo indimu si byiza kubikoresha buri munsi, jya usimbuka umunsi umwe.

Akamaro: Mu ndimu harimo citric acid ikaba isukura, kimwe no mu mata harimo lactic acid. Yawurute izatuma uruhu rukomeza guhehera nyuma yo gukaraba kuko indimu gusa yatuma rukanyarara.

  1. Cinnamon n’ubuki

Iyi na yo ni mask izwi na benshi mu guhangana n’ibiheri byo mu maso

Ibikenewe: Ibiyiko 3 by’ifu ya cinnamon, ubuki buhagije kuvangamo ku buryo ubona igipondo cyoroshye.

Uko bikorwa: Ushaka wajya usiga ahari igiheri gusa ariko no gusiga mu maso hose nta kibazo kirimo. Byisige ubundi ubiraze mu maso ukarabe mu gitondo n’amazi ashyushye. Byemewe gusa kabiri mu cyumweru, ni ukuvuga buri nyuma y’iminsi itatu.

Akamaro: Cinnamon ikungahaye kuri cinnamaldehyde, eugenol, methyl cavicol, linalool, n’ibindi binyabutabire binyuranye. Bituma iba ingenzi mu kurwanya mikorobi ziba ahari ibiheri, kubyimbura no kugabanya amavuta mu ruhu.

Icyitonderwa: Kuri bamwe cinnamon ishobora kubatera ubwivumbure. Banza usige ku nkokora utegereze amasaha 2, niwumva nta buryaryate buhaje, ubone kwisiga mu maso.

 

Iki ni igice cya mbere, ubutaha tuzakomeza ku gice cya kabiri

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s