Ubuzima

Ushaka ko umushinga wawe utera imbere? Kurikiza izi nama

Urabona ko igihe kigeze ngo nawe ureke gukorera abandi utangire umushinga wawe bwite wo kuguteza imbere. Cyangwa se ufite umushinga watangiye ariko urabona bitari kugenda neza uko wabyifuzaga ndetse urebye nabi ushobora guhomba.

Ku rundi ruhande nyamara abandi muhuje umushinga bo bari gutera imbere umunsi ku wundi.

Uribaza icyo wakora ngo ubashe gukora umushinga utere imbere, ubone inyungu.

Reka hano tukwereke ibintu ukwiye kwitaho no kuzirikana mu gihe ugiye gutangira umushinga, kandi ubikurikije neza byagira akamaro

 

 

  1. Gira gahunda

Nta na kimwe wageraho uramutse udafite gahunda mu byo ukora byose. Kugira ngo ubashe kubigeraho, gira ahantu wandika ibyo upanga gukora byose, unarebe urutonde uko rugomba gukurikirana. Ibi birinda kuba waza gusanga hari icyo wari wibagiwe kandi umwanya wari kugikoramo wamaze kurenga wenda.

  1. Gira aho ushyingura inyandiko

Ni byiza ko buri kantu kose ukoze, uguze, uranguye se, kagira ahantu kandikwa kandi ukakabika neza. Ibi bigufasha kumenya niba ibyo ukora bijya mbere, niba abagufitiye amadeni barakwishyuye, bikurinda gucibwa amande mu gihe wenda hari impapuro za ngombwa wabuze aho wazibitse. Kubika buri kamwe ni ngombwa ni na byiza

  1. Genzura neza abakeba bawe

Niba atari umushinga mushya witangiriye ahubwo bikaba ari ibintu bisanzwe bikorwa, usabwa kugenzura uko abandi mukora bimwe babikora. Hano urebe aho bakora nabi, uko bafata ababagana, mbese urebe icyo wabarusha ku buryo abakiriya benshi bagana iwawe. Ibi mu gihe utabasha kubyikorera no kubyigenzurira washaka uwo ubishinga twakita maneko akagushakira amakuru yose afatika, ubundi ukamenya uko nawe ubigenza.

  1. Menya ikibuga ukiniraho

Umushinga ushobora kuba upanze neza, byose warabiteganyije, ariko ukibagirwa ko aho kuwukorera na ho hagomba kwitabwaho. Aha rero uba wacyishe kuko niba umushinga uwushyize ahatajyanye na wo nta kabuza uzahomba. Urugero twavuga gushyira resitora iciriritse mu gace gatuwe n’abaherwe. Niba ibyo uteka biri munsi y’ibitekwa mu ngo zabo, ubwo ko n’umuzamu waho arya neza niyo yarya ibyo bashigaje, uzagurirwa na nde?

  1. Menya ko hari ibicantege n’ibihombo

Mbere yo gutangira umushinga wose, menya ko ibintu atariko bizagenda neza uko wabipanze cyangwa uko ubishaka. Urugero, nuhinga ushobora gutenguhwa n’ikirere. Ushobora gukora resitora ukabona abaryi bacye ugereranyije n’ibyo watetse. Rero banza na byo ubiteganye unafate ingamba z’icyo wakora mu gihe bibayeho. Bizagufasha kudasubira inyuma mu gihe hari igihombo kije kuko uzaba warabyiteguye kare

  1. Hanga udushya

Iyi ni yo ngingo izakurengera igihe umushinga wawe ufite abandi bawukora. Mu guhanga udushya usabwa rero kurebera ku bandi aho bitwara nabi ukahakosora wowe, cyangwa se aho batibutse kugira ikintu runaka bakora, wowe ukagikora. Ibi bizakuzanira abakugana benshi

  1. Wicogora

Ibuka imvugo igira iti “Nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi”. Kuba utangiye umushinga ntibivuze ko ugiye guhita usarura amafaranga. Bisaba igihe, gukora udacogora kugirango abantu babashe kukwitabira, ukwiyumvamo no gukenera ibyo ubagezaho. Bitewe n’umushinga wawe, n’umwaka ushobora gushira utarabona inyungu ariko ukaba ubona ko izaza (urugero ubworozi cyangwa ubuhinzi bumwe na bumwe)

  1. Itangire ibyo ukora

Nibyo rimwe na rimwe bizagusaba gukora amasaha y’ikirenga usange umwanya wahaga umuryango wagabanyutse, umwanya wabaga uri kumwe n’inshuti na wo ushobora kuwubura. Kurebafilimi ukunda, kureba umupira, kujya gufata agacupa, bizagusaba rimwe na rimwe kubyigomwa, ugaha akanya ibijya mbere.

  1. Ha agaciro abakiriya bawe

Uko wakiriye abakugana ni byo bituma bazagaruka bakanazana abandi cyangwa se bakagenda ubutagaruka bakanabuza abandi kukugana. Urugwiro ubakirana, kubamwenyurira, kubifuriza ibihe byiza, kuba wasigarana nimero zabo ukaza kubabaza niba ibyo wabakoreye cyangwa wabahaye byabaguye neza, ni bumwe mu buryo bwo kwigarurira imitima yabo, kandi ni byo bizaguha inyungu.

  1. Wikibagirwa kwamamaza

Yego ni byo akeza karigura ariko se bazakamenya bate? Kuri ubu ushobora kwamamaza bitagusabye kuva aho uri, utanatanze amafaranga menshi. Status za whatsapp. Facebook, instagram, twitter, kuba wakubaka urubuga rwawe rwa interineti ni bumwe mu buryo wakoresha umenyekansiha ibikorwa byawe bikamenywa na benshi.

 

Hari ikindi wumva dushigaje? Kitubwire muri comments n’abandi bakimenye.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s