Imirire Ubuzima

Amata y’umuceri: Ifunguro ryiza ku bana bato, menya uko ategurwa

Bimwe mu bihabwa abana nk’ifashabere habamo amata anyuranye yaba akomoka ku matungo cyangwa se akomoka ku bimera. Habaho kandi n’amata agurwa akoze nk’ifu nayo akaba akozwe akenshi n’uruvange rw’amata y’inka yumishijwe akavangwa n’ibindi bituma abikwa igihe kinini cyangwa se akomoka ku bimera nka soya nayo akumishwa akabikwa igihe kirekire.

Hari andi mata abantu benshi bashobora kuba batazi nyamara nayo akaba amata akomoka ku bimera. Ayo ni amata y’umuceri.

Muri iyi nkuru tugiye kuvuga uko wayitegurira tunavuge akamaro afitiye umwana mu mikurire ye.

Uko amata y’umuceri ategurwa

Amata y’umuceri ategurwa hifashishijwe umuceri utonoye bikaba akarusho iyo ukoresheje utanyuze mu ruganda, gusa utabashije kuwubona wakoresha usanzwe.

Icyiza cy’aya mata y’umuceri ni uko yo adatera ubwivumbure ku mubiri w’umwana wayagaburiwe nk’uko bishobora kugenda ku yandi mata

Ibisabwa

Mu gutegura amata y’umuceri usabwa ibikurikira:

  • Umuceri
  • Amazi meza yaba atetse cyangwa se agurwa yo mu macupa
  • Akamashini gasya kazwi nka blender
  • Akayunguruzo gafite utwenge duto cyane cyangwa se agatambaro keza kadafite imyenge
Urugero rw’imashini ikoreshwa (blender)

 

Ukoresha akayunguruzo gafite utwenge duto cyane mu gutegura amata y’umuceri

Uko bikorwa

  • Teka umuceri ushye neza gusa mu kuwuteka ntushyiremo umunyu, uwuteke wonyine
  • Rindira ubanze uhore cyangwa se uwushyire ku kintu gituma uhora vuba.
  • Pima urugero ushaka rw’umuceri bitewe n’amata ushaka gukora
  • Wusuke muri blender wongeremo ibipimo bine by’amazi muri cya gipimo wapimyeyo umuceri, ni ukuvuga ngo niba wakoresheje igikombe cy’umuceri uhiye urasukamo ibikombe bine by’amazi meza. Icyakora wanashyiramo ibikombe 2 mu gusya, wajya kuyungurura ukabanza kuvangamo ibindi 2 kugirango ube uvanze neza cyane cyane iyo ushaka gukora menshi kandi blender ari ntoya.
  • Bisye binoge neza noneho uyungurure.

Ibikatsi ushobora kubyanika bikaba ifu wajya wifashisha uvanga n’amazi ukabiha umwana warwaye impiswi, ni umuti wayo w’umwimerere

Amata y’umuceri ubonye, uyabika muri firigo mu minsi itarenze 4, naho niba nta firigo ufite wakora ayo umwana anywa umunsi umwe akayamara.

Aya mata ahabwa umwana ufite ikigero cy’amezi 4 kuzamura. Gusa hari inyandiko zimwe zigaragaza ko guhera ku mezi 2 wayamuha, ariko nizo nkeya kandi bishobora kumutera ikibazo cyo kugomera.

Ibyiza aya mata arusha ayandi

  1. Hari amafunguro anyuranye azwiho gutera ubwivumbure mu mubiri, harimo amata y’inka, na soya n’ubunyobwa. Amata y’umuceri akoreshwa yo na bose na bamwe bagira ubwivumbure ku mata y’inka, kuri soya cyangwa ku bunyobwa barayakoresha. Twibutse ko uretse amata akomoka ku nka, ava ku bimera akoreshwa ni aya soya, aya almond (ibarwa mu bunyobwa), n’aya y’umuceri.
  2. Aya mata nta cholesterol ibamo, nta binure kuko mu gakombe kayo habamo 1g gusa y’amavuta
  3. Akungahaye kuri manganese na selenium kurenza andi mata yose, imyunyungugu ya mbere mu gufasha umubiri gusohora imyanda no kuwurinda indwara ziterwa na mikorobe

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s