Imyororokere Ubuzima

Kuki mpora natose mu ikariso? Sobanukirwa ikibitera

Ubuzima bugera aho ibyabwo bikayoberana. Mu gihe bamwe bataka ko ububobere bwabo bwagabanyutse, hari abandi usanga bakubwira ko bahora bumva batose, igihe cyose yaba ashaka imibonano cyangwa atayishaka, bwaba uburumbuke cyangwa atari uburumbuke, mbese agahorana ububobere.

Nubwo ushobora kumva nta kibazo kirimo, ariko birabangama kuko hari imyenda aba atakambara kugirango bitaza kumutamaza.

Ese bituruka kuki? Ni uburwayi se cyangwa ni byo byiza? Reka iyi nkuru ibikuvire imuzingo.

 

1. Ese bituruka ku ki? Niyo naba ntashaka imibonano?

Nubwo utabimenya, ariko igitsina cyawe mu mikorere yacyo harimo no gukora amatembabuzi. Imvubura ziherereye mu gitsina, mu mura no ku nkondo y’umura zishinzwe guhora zikora amatembabuzi ashinzwe gutuma gihorana ububobere bikakirinda kuba cyakoboka cyangwa cyakomereka.

Bitewe rero n’igihe urimo mu kwezi kwawe, rwa rurenda rushobora kuba rwinshi cyangwa rucye. Gusa rumeze kimwe na rwa rundi ugira mu gukora imibonano ariko ntabwo ari ihame ngo niba urugize, bisobanure ko ufite ubushake, oya.

Cyane cyane imvubura ya Bartholin ndetse n’iya Skene ni zo zigira uruhare mu kugira ububobere bwinshi cyangwa bucye, biturutse ku mikorere yazo. Usibye ibyo ariko hari n’izindi mpamvu:

  • Imisemburo yawe
  • Imyaka ufite
  • Imiti waba ufata
  • Ubuzima bwo mu mutwe
  • Imibanire n’abandi
  • Imikorere y’imvubura zikora ibyuya
  • Stress
  • Ibyo wambaye haba imbere n’inyuma
  • Uko ikirere kimeze
  • Imiti iboneza urubyaro waba ukoresha
  • Ubwandu butewe na mikorobi (hano ariko rwa rurenda ruba rufite impumuro mbi)

2. None se ni amazi, ni inkari cyangwa ni amavangingo?

Byagorana guhita umuntu atanga igisubizo cyahuranyije. Urugero niba ugiye kumva ukumva aho uhagaze utegereje bisi ikariso iratose, cyangwa se kuba uri kugenda n’amaguru ukumva biramyatuka, biratandukanye. Gusa urebye uko biteye wasobanukirwa.

  • Niba ari ururenda, ni ububobere busanzwe. Ubu ntibuzanwa n’uko ushaka imibonano buri gihe, ahubwo ni uko umubiri ukeneye kubukora, cyane cyane uri mu burumbuke. Uru rurenda ruba rugizwe na za poroteyine, ibinyasukari, imyunyungugu, n’ibindi.

Icyakora niba bifite ibara risatira icyatsi, binuka cyangwa se bimeze nk’ikivuguto (bicikagurika) bishobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi.

 

  • Ikindi bishobora kuba ari ibyuya bisanzwe. Aha ntabwo biba birenduka nk’ururenda kandi kenshi iyo ukuyemo ikariso yumuka vuba kurenza iyo ari ururenda.

Stress iri mu bishobora kugutera gututubikana muri biriya bice, ni byiza rero kwambara amakariso akoze muri cotton kandi ukisukura neza ukogosha insya.

  • Niba ari ururenda rusa nk’amata, uru rwo rurihariye kuko ruba rwaturutse muri ya mvubura ya Skene. Iyi mvubura ni na yo igira uruhare mu kuzana amavangingo mu gihe cy’imibonano. Ikaba ikora amatembabuzi ashinzwe kurinda umubiri ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, ni na ho bivugwa ko bigoye ko umugore unyazwa kenshi bigoye ko yagira ubu bwandu.

Nkuko tubibonye rero, kumva utose mu ikariso byo si ikibazo, keretse mu gihe bizana impumuro mbi niho biba bishobora kuba uburwayi. Naho ubundi kumva utose rwose, biri muri bimwe byagufasha kuzana amavangingo, kugufasha kurushaho koroha mu gihe cy’imibonano gusa binagufasha kumenya byinshi mu mubiri wawe.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s