Imibanire Imyororokere Ubuzima

Ese ururenda rubanziriza gusohora rwatuma utera (utwara) inda?

Iyo umugabo yashyutswe, bigatinda cyangwa se akaba ari kwitegura gukora imibonano, kenshi hari ururenda ruza mbere yuko anasohora. Uru rurenda ariko si amasohoro, biratandukanye. Gusa benshi bibaza niba uru rurenda rudashobora kuba rwatera inda, cyane cyane ku bantu bakora imibonano ariko bagasohorera hasi, uru rurenda byumvikane ko rwo ruba rwinjiye.

 

Niba nawe wajyaga wibaza ukuri kwabyo iyi nkuru igamije kugusobanurira

Ese uru rurenda rubamo intanga?

 

Hano igisubizo ni OYA. Uru rurenda nta ntanga ziba zirimo, ari na ho benshi bashingira bavuga ko rutatera inda. Uru rurenda rukorerwa mu mvubura ziba mu mboro, mu gihe amasohoro yo akorerwa muri porositate n’izindi mvubura ziri hafi yayo, bikivanga n’intanga ziba zivuye mu mabya.

Gusa uru rurenda rushobora kwivanga n’intanga cyane cyane iyo ukoze imibonano inshuro zirenze imwe. Icyakora iyo ubanje kunyara mbere yo kongera gukora imibonano, inkari zivana mu muyoboro amasohoro yaba yasigayemo, n’intanga zikavamo. Aha amahirwe yo kuba hari intanga zakivanga muri rwa rurenda aba macye cyane

None uru rurenda rwatera inda?

Igisubizo cyahuranyije ni YEGO. Gusa amahirwe ni macye cyane cyane iyo ari inshuro ibanza (ituru ya mbere) kuko amahirwe yo kuba intanga zakivanga muri rwa rurenda aba ari macye cyane. Icyakora ubushakashatsi bwerekana ko ku bantu biyakana, amahirwe yo kudasama ari ku kigero cya 75%, bivuze ko mu bantu 4 barangirije hasi, umwe muri bo ashobora gutera inda, kandi nta handi biba byaturutse ni muri rwa rurenda.

Ku bize imibare, iyo amahirwe atari 0%, igihe cyose biba byashoboka ko bikubaho

Niba rero uhisemo kurangiriza hasi nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro, ni byiza kuba wakibuka kubanza wanyara mbere yuko ukora izindi nshuro, kugirango amasohoro yaba yasigaye mu nzira abashe kuvamo.

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s