Imibanire Imyororokere Ubuzima

Ni ryari nakora imibonano nyuma yo kubyara?

Nyuma yo kubyara usanga benshi bibaza igihe nyacyo cyo gusubukura gukora imibonano. Umuco wa kera wo komora, wo ntituwutindaho kuko ntabwo ibyawo kuri ubu bifite agaciro dore ko ku bagore bamwe cyangwa benshi, iminsi 8 ari micye cyane kuba bakize, bityo bikaba byabahuhura ako kubakiza.

Gusa nanone wasanga wibaza ngo ni nyuma y’iminsi ingahe nakongera gukora imibonano? Ese uwabyaye abazwe n’utabazwe, igihe kuri bo kirangana? Ese uwabyaye yongerewe n’utongerewe, ni kimwe?

 

Iyi nkuru igiye gusobanura.

 

Nyuma yo kubyara ni ryari nakora imibonano

 

Ubusanzwe nta gihe ntarengwa wemerewe kuba wakoramo imibonano. Gusa byaba byiza utegereje ibyumweru hagati ya 4 na 6 ukabona gusubukura imibonano.

Kuki?

Uretse kuba ushobora kuba ukibona ibisanza, ku mugore wongerewe indodo ziba zitaravamo neza ndetse n’ahongerewe hatarakira neza. Ikindi aba akinaniwe, rimwe na rimwe ububobere butaragaruka neza ndetse kubera guhugira mu konsa usanga ubushake kuri we buba butaragaruka neza. Uwongerewe we rwose aba akwiye gutegereza agakira neza

Naho ku mugore wabyaye abazwe, kuri we arindira ko ahabazwe hakira, gusa igihe cyose yiyumvisemo ko nta kibazo, imibonano yayikora, ipfa kuba gusa idahungabanya ahari igisebe (ubwo ahitamo position itamubangamiye).

 

Ese sinzababara?

 

Birumvikana hari impinduka mu misemburo ndetse n’igihe umaze utabikora ni kirekire. Icyakora abababara ahanini ni abongerewe. Kugirango utababara cyane hari ibyo wakora ariko:

 

  • Mbere yo gukora imibonano banza wiyuhagire amazi ashyushye ndetse unanyare. Niba nyuma y’imibonano wumvise uri kokera cyangwa kuribwa, shaka balafu ushyire mu gitambaro, urambikeho
  • Banza witegure bihagije cyane cyane umugabo agukorera ibimeze nka massage ku gitsina, ku buryo ujya kubikora witeguye neza bihagije
  • Bikore uruhutse bihagije kandi nta kibazo ufite mu mutwe, bizagufasha kwishimira igikorwa

 

Ese biba biryoshye nka mbere yo kubyara?

Gutwita no kubyara bihungabanya ibice bigira uruhare mu mibonano. Niyo mpamvu usabwa kumenyera siporo ya Kegel (soma hano ibyayo) kuko igufasha mu kwegeranya igitsina bityo uburyohe bugakomeza nka mbere.

 

Ese sinasama?

 

Igihe cyose bitewe n’umubiri wawe, ushobora gutwita ukoze imibonano. Nubwo ku bagore bamwe konsa bibafasha kuba batatwita ariko byonyine ntiwabyizera niyo mpamvu igihe cyose ugiye gukora imibonano nyuma yo kubyara usaba gutekereza no ku byakubuza gusama, harimo guhitamo uburyo bwo kuboneza urubyaro bujyanye n’umubiri wawe ndetse n’igihe urimo.

Nkore iki mu gihe ntarabishaka?

Ku bagore bamwe niyo amaze gukira neza, ubushake bwo gukora imibonano buba butaragaruka ku buryo ashobora kubikora byo gushimisha umugabo gusa. Ariko hari ibindi byagufasha ubushake bukiyongera harimo kunywa inshyushyu irimo ubuki, harimo icyayi cya tangawizi, seleri (umutobe wayo), umwenya, n’ibindi wakifashisha bikakongerera iruba.

Ongera usome hano Ibyagufasha kwegeranya igitsina nyuma yo kubyara

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s