Imibanire Imyororokere Ubuzima

Wari uzi ko habaho ibitsina by’abagore bitwika intangangabo? Sobanukirwa

Ushobora kuba warigeze wumva umuntu avuga ngo bamubwiye ko igitsina cye gishyushye cyane ku buryo cyotsa intanga zikigezemo? Ahari wabifashemo urwenya cyangwa amakabyankuru.

Gusa nubwo byaba birimo gukabya ariko ni byo koko hari ibitsina bitwika intanga, ku buryo bishobora kuba imwe mu mpamvu zatera umugore kutabyara.

 

Ese bigenda bite? Soma iyi nkuru uragera ku musozo wayo wamaze gusobanukirwa neza.

 

Ubusanzwe nubwo abenshi bumva ko ari ubushyuhe butwika za ntanga ariko si ubushyuhe. Ubusanzwe intangangabo ziba zishaka ahantu hatari acide, niyo yahaba ikaba atari nyinshi. Iyo rero zigeze ahantu hari acide ikabije, zirapfa. Kugirango zibashe kugera ku ntangangore aho yibereye zikenera kogoga mu rurenda ruba ruri mu nzira yose kuva aho zashyizwe umugabo asohora, kugera mu miyoborantanga aho intangangore iri.

Ubusanzwe mu gitsina cy’umugore haba pH iri hagati ya 3.8 na 4.5 ibi bikaba bivuze ko haba harimo acide (pH iri munsi ya 7 biba ari acide yajya hejuru ya 7 bikaba bitakiri acide). gusa mu gihe cy’uburumbuke, imwe mu mpinduka ziba mu gitsina cy’umugore ni uko ya pH izamuka ikava kuri ya mibare yo hasi ikazamuka kuva kuri 7 kugera kuri 14. uko pH yiyongera ni byo byongerera intangangabo kubaho aho zishobora kubaho kugera ku minsi 5 zikiri nzima.

Rero kubera impamvu zinyuranye hari igihe ya pH itazamuka, ahubwo ikaba yamanuka ku buryo inagera kuri 3 aha rero nta ntanga irokoka zose ziratokombera, gutwita bikaba bidashoboka.

Ni iki kibitera?

Ubusanzwe iyi pH irazamuka mu burumbuke bwashira ikamanuka ariko ntijye munsi ya 3.8, ariko hari bimwe bishobora gutera impinduka zidasanzwe muri byo twavuga:

  • Stress
  • Umubyibuho ukabije
  • Impinduka zikabije mu misemburo (kutaringanira)
  • Imyaka
  • Kutanywa amazi
  • Imwe mu miti
  • Gukoresha ibyitwa ko bisukura mu gitsina ariko bigahungabanya pH yaho
  • Imirire
  • Akoko

 

Icyakora muri byose usanga ahanini imirire iza ku isonga cyane cyane ku bantu bakunze kurya ibyokurya byo mu makopo, ibyo mu nganda, soda, n’ibindi byose bishobora kumanura igipimo cya pH muri rusange kandi iyo pH yo mu mubiri yamanutse binamanura pH yo mu gitsina ikarushaho kuba acide. Niyo mpamvu usabwa kurya ibitamanura pH cyane cyane mu gihe wifuza gusama.

Gusa iyo ari ibyikora hari imiti uhabwa ituma ya acide yo mu gitsina iba ku gipimo nyacyo.

3 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s