Imibanire Ubuzima

Ibyagufasha kubana neza no gusabana n’abandi

Abanyarwanda bati kubaho ni ukubana. Bakongera bati nta mugabo wigira, aha baba bashaka kwerekana ko mu buzima bwawe, uwo waba uri we wese, aho waba uri hose, icyo waba ukora cyose, nta na rimwe uzabaho udakeneye abandi. Kandi biraboneka. Niyo wamukenera ngo agukorere akazi umuhembe ariko uzaba wamukeneye, birumvikana.

 

Gusa bijya bigora bamwe kubana neza n’abandi, aho usanga umuntu yarabaye nyakamwe, nyamwigendaho, ibi kenshi ingaruka yabyo ni ukwiheba no kwigunga aho iyo utiyumvamo isumbwe ku bandi, ushobora kwitesha agaciro ukumva ko uri insuzugurwa cyangwa intabwa.

 

Ariko se wakora iki mu gihe wumva ushaka kubana neza, gusabana n’abandi?

 

Reka tukubwire bimwe mu byo wakora

 

  1. Zirikana agaciro k’abandi mu buzima bwawe

Iyi ni yo ntambwe ya mbere mu gihe ushaka kunga ubumwe n’abandi. Ubuzima bwawe ni ubwawe ariko buzagira agaciro cyane nubasha kumenya agaciro abandi bafite imbere yawe, ko ubakeneye nk’uko na bo bagukeneye

  1. Igirire icyizere

Wikumva ko udashoboye, ko ntacyo umaze. Niyo waba wumva nta mashuri ufite, nta butunzi, nta ngufu, ariko kuba uri ku isi ubwabyo hari icyo bivuze, wikipfobya ahubwo igirire icyizere wumve ko nawe hari icyo ushoboye

  1. Tangira buhoro buhoro

Niba ugeze mu bandi ukabona intera bariho irakurenze, wikumva ko utashyikira aho bari, ariko nanone wihita witumburamo. Tangirira ku gusuhuza, kubaza amakuru, kwibwirana, buhoro buhoro uzagenda umenyera kandi uzagenda ubona abakwiyumvamo cyangwa abo wiyumvamo kurenza abandi, buhoro buhoro

  1. Gerageza ikoranabuhanga

Ikoranabuhanga ryoroheje ibintu dore ko ushobora gusanga umuntu muvugana kuri telefoni cyangwa mwandikirana ariko mwahura imbonankubone amagambo akamubana macye. Buriya aba ari kugerageza kumenyera, kuko byibuze bituma abasha gutinyuka abantu. Nawe byifashishe

  1. Irekure

Ntabwo kugira inshuti bigarukira mu kumenyana gusa. Gira abo mumenyana byimbitse, musangira akabisi n’agahiye ubwira ibyawe, ubitsa amabanga (ariko ntuzivemo ngo ukabye), mbese wawundi mwanasohokana, mugatemberana, …

  1. Fasha abandi

Iyo ugaragarije impuhwe abandi, ukabafasha uko ushoboye bituma barushaho kukwiyumvamo no kugukunda no kukugirira impuhwe nawe. Si ngombwa ubufasha bw’amafaranga, kuko inama nziza na yo ni ingenzi, ihumure ku bababaye na byo bizafasha.

  1. Wishyira imbere inyungu

Bamwe bashobora kujya mu bandi bagamije inyungu runaka, abishakira igitsina, abashaka abo bazakuraho agafaranga, cyangwa se indi nyungu runaka. Ibi nubikora ntuzizere ko umubano uzaramba ahubwo shyira imbere umubano mu bandi

  1. Wikibagirwa guseka

Niyo ibintu byaba bitameze neza, wikibagirwa ko igitwenge ari umwe mu miti itagurwa kandi ivura byinshi. Kwishimana n’abandi, gutera urwenya ni ingenzi mu kugufasha kuruhuka no gusabana n’abandi.

Bigerageze, bizagufasha

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s