Imiti Indwara Ubuzima

Menya imiti udakwiye kuvanga na ibuprofen, unamenye impamvu yabyo

Imiti dukoresha ibamo ibice bibiri by’ingenzi aho hari iyo dushobora kwigurira muri farumasi bitabaye ngombwa ko muganga ayitwandikira aho harimo imiti ivura ububabare, iy’inzoka, n’indi bitewe n’uko igihugu kibiteganya. Gusa hanabaho indi miti utemerewe gufata mu gihe muganga atayikwandikiye.

Ibuprofene iri mu miti ivura ububabare aho benshi bayigura bari mu mihango, baribwa amenyo cyangwa se bagize umuriro.

Nyamara kandi ni umwe mu miti ishobora gutera ibibazo ku gifu, si ibyo gusa ahubwo hari n’imiti bitemewe kuba wabivangana kubera ibibazo bishobora kuvuka nyuma.

Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho.

 

  1. Ibuprofen iri mu itsinda ry’imiti izwi nka AINS (Anti-Inflammatoire Non-Steroidien), aho muri iryo tsinda iri kumwe na aspirin, diclofenac, indomethacin, naproxen, piroxican n’indi. Rero mu gihe uri gufata ibuprofen ntibyemewe kuba wafata undi muti biri mu itsinda rimwe cyangwa uwo uvanzemo (urugero gufata ibuprofen ukayivanga na action cyangwa hedex kuko iyi miti irimo aspirin). ibi bishobora kukwangiza igifu n’amara.
  2. Ushobora kandi kugira ibibazo byo kuva no kurwara ibisebe mu nzira y’igogorwa uramutse ufashe ibuprofen hamwe n’indi miti izwi nka steroid, urugero twatanga ni prednisolone
  3. Uzirinde kandi gufata ibuprofen uri kunywa iyi miti ikurikira kuko byakongerera ibyago byo kuva:
    1. Imiti ibuza amaraso kuvura nka warfarin, heparin, enoxaparin n’indi
    2. Indi miti na yo ishinzwe gutuma amaraso yoroha nka aspirin (75mg na 100mg), clopidogrel n’indi
    3. Erlotinib, iloprost, fluoxetine, citalopram
  4. Ushobora kandi kugira ibibazo ku mikorere y’impyiko, mu gihe uzaba ufashe ibuprofen hamwe n’iyi miti ikurikira: enalapril, captopril, ciclosporin, furosemide, tacrolimus
  5. Niba kandi uri gufata iyi miti ikurikira ukanywa ibuprofen bishobora kongera ubwinshi bw’iyo miti mu maraso bityo ingaruka mbi zizanwa na yo zikiyongera. Iyo ni nka digoxin, lithium na methotrexate
  6. Ibuprofen kandi yatuma iyi miti itakaza ubushobozi bwayo bwo gukora ibyo ishinzwe. Harimo: captopril, amlodipine, atenolol, …
  7. Kandi gufata ibuprofen hamwe na ciprofloxacin cyangwa norfloxacin byakongerera ibibazo birimo isereri.

Niyo mpamvu mbere yo kugira umuti ufata uwo ari wo wose ari byiza kubanza kugisha inama umuhanga mu by’imiti (pharmacist) ukuri hafi.

 

4 comments

  1. Salut. Murakoze. Mfite umwana w imyaka ine ugira umuriro mubi kuburyo n iyo arwaye grippe ashobora kugagara. Ese kumuha ibuprofen kenshi si ikibazo? Mbona ariyo imufasha yonyine kurenza na paracetamol. Ikindi, albendazole bayifata nyuma y igihe kingana iki? Ese wayalterna na mebendazole? Merci

    Like

    1. Kumuha ibuprofen mu gihe agize umuriro si bibi gusa icyihutirwa ni ukumuvuza icyateye uwo muriro. Naho ku miti y’inzoka, byaba byiza utarengeje amezi 3 utarawumuha, ariko na mbere yayo wawumuha nta kibazo cyane cyane igihe ubona agaragaza ibimenyetso by’inzoka. Albendazole na mebendazole yombi ni imiti y’inzoka, umuha umwe muri yo

      Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s