Imirire Ubuzima

Ese koko salade ya concombre n’inyanya ni mbi? Sobanukirwa

Hari amakuru amaze igihe acicikana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook na Whatsapp akavuga ko kizira kurya salade irimo concombre n’inyanya.

Ababivuga bavuga ko inyanya na concombre zitagogorwa kimwe, bityo kubivanga bikaba byatera ibibazo bikomeye mu buzima.

Bongeraho ko muri concombre harimo ikinyabutabire cyangiza vitamini C yo mu nyanya bityo ari byiza kurya concombre yonyine.

 

Ese ibi ni byo koko? Niba se atari byo, ababivuga baba bagamije kugera kuki?

 

Iyi nkuru igiye kugusobanurira.

 

Mu kuri, ibivugwa harimo ukuri ariko gusobanurwa uburyo butari bwo. Nibyo koko kurya ibintu bitagogorwa mu gihe kingana bishobora kubangamira igifu ku bantu bamwe, aho bishobora kubatera kuzana ibyuka mu nda cyangwa kubyimba nyuma yo kurya.

Gusa ahatari ukuri ni uko inyanya na concombre bidafite itandukaniro rinini ryateza ikibazo kuko ari inyanya na concombre byombi birimo fibre nubwo inyanya zirusha concombre kugira nyinshi.

Ahubwo ibintu byatera ikibazo gikomeye mu nda harimo kuba warya ibirimo fibres nyinshi (ibishyimbo, amashu, amapapayi, imyembe) ukabivanga n’ibirimo amavuta menshi n’amasukari kandi nta fibres (amafiriti cyane cyane)aha ho igogorwa rigenda nabi kandi ukumva wagugaraye mu nda. Rero nta mwihariko hagati ya concombre n’inyanya.

 

Ikindi bavuga ni uko ngo muri concombre haba harimo enzyme zishwanyaguza vitamini C yo mu nyanya. Ukuri ni uko concombre atari yo yonyine ibonekamo iyo enzyme kuko inaboneka mu mashu, chou-fleur, pome, n’inanasi. Gusa, iyi enzyme yangiza vitamini C iri mu bivanzwe na rwa rubuto, iyo bisewe biri kumwe na za nyanya. Naho kubikata nka salade ukarya ntacyo byangiza kuri ya vitamini C. kandi kuko akenshi salade uvangamo vinegar cyangwa umutobe w’indimu, acide ibonekamo ibuza ya enzyme gukora bityo vitamini C ntihungabane

Erega niyo yakangirika hari ahandi wabona ya vitamini C kuko inyanya si zo ziyikizeho kurenza amacunga, indimu, poivron, n’ibindi.

None?

Kuvanga concombre ntabwo ari uburozi, nta n’intungamubiri utakaza iyo ubiririye hamwe, ahubwo ni kwa kundi umuntu afata amakuru akayasakaza uko yishakiye atabanje gushungura ngo amenye ukuri kubiri inyuma. Kandi n’ibyo twavuze bitavangwa si uko hari uburwayi byagutera ahubwo byabangamira igogorwa ukaba watumba cyangwa ukazana ibyuka mu nda nta bindi.

naho ubundi wishinze amakuru yose ubonye ku mbuga nkoranyambaga, ntiwabivamo, haba byinshi bizima na byinshi bitari byo, jya umenya gushungura

 

4 comments

  1. Ubundi burya ubwoba n’ubujiji byica kurusha indwara. Murakoze ku bisobanuro byiza!

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s