Imirire Ubuzima

Niba udakunda kunywa amazi, hari ibyo kurya byakurinda inyota

Igihe cy’izuba cyaje. Ni igihe usanga dukenera kwinjiza mu mubiri amazi menshi kuko kubera izuba usanga umubiri wacu ukoresha amazi cyane kurenza mu gihe cy’ubukonje.

Amazi. Nyamara bamwe muri twe, ntibakunda kunywa amazi. Byagenda gute utanyoye amazi? Kimwe muri byo ni ugushishuka iminwa no kuzanaho ibisebe, umwera, guhorana inyota, umutwe udakira n’ibindi.

 

Nubwo amazi ari yo aza ku isonga mu bituma imibiri yacu itagira umwuma, mu gihe utabashije kuyanywa uko bikwiye hari amafunguro wafata akakongerera amazi mu mubiri bityo bikakurinda umwuma muri iki gihe cy’izuba.

 

  1. Watermelon

Usobanuye iri zina uhita ubona ko harimo “water”, amazi.

Uriye 1/16 cya watermelon nini, uba umeze nk’uwanyoye ikirahure gito cy’amazi.

Watermelon ni 92% amazi, hakiyongeraho izindi ntungamubiri.

  1. Inkeri

Inkeri na zo ziza mu mbuto zikungahaye ku mazi bityo kuzirya bikaba byakongerera amazi umubiri wawe ukeneye.

Inkeri ni 90% amazi kongeraho izindi ntungamubiri

  1. Concombre

Iyi na yo ibarirwa mu mbuto, bityo kuyirya bikaba bikurinda inyota n’ibindi bigendana na yo. Akarusho kayo unayisiga ku munwa bikawurinda gusatagurika bya hato na hato.

Ikaba ari 96% amazi.

  1. Seleri

Ahari wakumva bishekeje cyangwa bitumvikana ukuntu seleri zirimo amazi ariko buriya ni 95% amazi. Gusa biba byiza kuzikoresha mbisi, zaba zonyine umutobe wazo cyangwa ukazivanga mu yindi mitobe wakikorera.

  1. Ibihumyo

Aha noneho tugeze mu bitekwa. Ntabwo na byo wakiyumvisha ko byongera amazi mu mubiri ariko ni ko bimeze.

Ibihumyo bikaba bigizwe na 92% amazi.

  1. Epinari

Ujya ubona iyo ugitangira guteka epinari? Amazi ahita yuzura mu cyo uri kuzitekeramo. Buriya epinari ni amazi ku kigero cya 91%. wayiteka, wayivanga muri salade, wayivanga mu byo ukoramo imitobe, hose waba ubonye amazi ayibonekamo.

  1. Inyanya

Burya wari uzi ko iyo uhekenye inyanya ebyiri nini uba winjije amazi angana n’uko uwanyoye igikombe cy’amazi ameze.

Impamvu ni uko inyanya zigizwe n’amazi ku kigero cya 95%.

8. Inanasi

Nubwo amazi arimo atari menshi ugereranyije n’ibyo twavuze haruguru ariko na yo si macye ku buryo kuyirya ntacyo byamara. Inanasi irimo amazi ku gipimo cya 88%, rero na yo kuyirya ni byiza mu gihe inyota ushaka kuyitsinsura

 

Icyitonderwa: Nubwo warya ibi byose, zirikana ko nta cyasimbura amazi ahubwo wabikoresha mu gihe utari kubona amazi hafi

 

4 comments

    1. Urutonde ni rurerure hanazamo gombo, courgette, ibideberi (imyungu), …

      Like

  1. Dushimiye uko.mutanze somo kdi ni mugihe dukeneye amazi koko .nose udashoboye amazi akanwa agashera byo hari icyo byamufasha?

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s