Imibanire Ubuzima

Ese ujya wibaza? Abantu bazakwibukira kuki utakiriho?

Turiho ariko umunsi uzagera tujye mu nda y’isi ahacecekerwa. Nubwo bitewe n’imyemerere tugira itandukanye tudahuza mu kwemera aho abapfuye bajya ariko twese tuzi ko habaho kuvuka hakanabaho gupfa.

 

Iyo umuntu yapfuye, usanga nyuma yo kumuhamba havugwa byinshi bimwerekeye ariko ni gacye uzasanga avugwaho ibibi niyo yaba yaguye mu gico agiye kwiba cyangwa kugira nabi, kabone n’iyo yaba yari azwiho ibyaha ndengakamere. Ariko ibyo ntibikuraho ko iyo abantu bari ukwabo bagera aho bakamuvugaho aho bamwe bamuvuma bati si twe twamukira, cyangwa se bakababara bati duhombye intwari.

Ubuzima tubamo rero bwa buri munsi, uko twitwara mu bandi ni byo bituma twibukwa ku buryo ubu cyangwa ubundi nyuma yo gupfa.

Ese wowe uzibukirwa kuki?

Reka tuvuge ku mirongo migari abantu baheraho bakwibuka utakiriho, usuzume niba hari icyo wakosora ukiriho

 

  1. Imibanire n’abandi

Iki ni cyo kintu cya mbere abantu bazaheraho. Ndetse n’iyo ukiri muzima, uko ubanira abaturanyi, abo mubana, abo mukorana, imico yawe ni byo biguhesha agaciro cyangwa bikakakwambura mu bantu. Ibuka ko hari abashaka kugufataho icyitegererezo cyane cyane abagukomokaho, abo uyobora cyangwa se abo ukuriye mu kintu runaka. Niba ushaka kumenya uko imyitwarire yawe ifite icyo ivuze mu bantu, uzavuge izina runaka ry’umuntu uziho imyitwarire mibi, uvuge ko ari mwene wabo wenda w’uwo muganira. Uti ariko ngo kanaka burya ni so wanyu? Uko mu maso he hazamera bizakubwire uko ah’abawe hazamera umunsi uzaba utakiriho ariko waritwaye nabi mu bantu

 

  1. Uko wiyitaho

Uzumva bavuga bati runaka niyigendere yarihaye, bati ese ubu ko yanze kwiyitaho ngo arahunika none akaba abisize… Bivuze ko ubuzima bwawe nubwo ari ubwawe bwite ariko uburyo ububamo bifite icyo bivuga nyuma y’urupfu rwawe. Ibuka ko wihariye ntawundi wowe uriho nta n’undi wowe uzabaho. Kunda ubuzima bwawe kandi ububemo neza. Umubiri wawe tuwugereranye n’imodoka. Uko uyitaho, umenya neza ko ikeneye amazi, amavuta, ikeneye controle n’ibindi ni na ko umubiri wawe wari ukwiye kuwitaho. Utazavaho usigara uri iciro ry’imigani

3. Imitekerereze

 

Intekerezo zawe niziba nziza zizakuganisha heza ariko se niziba mbi? Zizakuganisha habi. Ibi bizahita bigaruka ku ngingo ebyiri tubonye ruguru kuko aho ibitekerezo byerekeye ni ho umubiri wose uzajya. Ujya wumva bavuga bati kanaka ariko disi agira ibitekerezo byubaka, naho undi bati wagirango ubwenge zarabwinywereye. Ibi bivuze ko numara kuva mu isi, hari ibizakuvugwaho. Niba bazavuga bati duhombye inama ze cyangwa bakavuga bati n’ubundi yari babuze bahari.

 

Nubwo ari byinshi tuzibukirwaho nituva muri iyi si ariko tubikubiye muri izi ngingo eshatu z’ingenzi ngo utekereze aho waba utaratunganya ugire icyo witaho.

Ese wa mugani wawe uzaba usize nkuru ki imusozi?

Byumvuhore ati Usize nkuru ki https://www.youtube.com/watch?v=7s0IWc5qr3Q 

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s