Imibanire Imyororokere Ubuzima

Pozisiyo zinyuranye zo gukora imibonano: Igice cya 2

Benshi bamenyereye kubikora baryamye, abandi bakora agashya bakabikora bicaye. Nyamara burya habaho uburyo buyuranye, bwinshi wakoramo imibonano ukarushaho kuryoherwa wowe n’uwawe.

Nubwo kenshi tubikora ngo turangize, ariko si ko uburyo bikorwamo bwose buryoha kimwe haba ku mugore no ku mugabo. Uzasanga umwe akubwira ati nkunda ubu buryo, undi ati jyewe ubu ni bwo bunyemeza.

None se kuki utagerageza guhindura uburyo mubikoramo ngo buri wese muri mwe akomeze kwishimira iki gikorwa cyo kubaka urugo?

Niba wumva utazi uburyo wahinduramo, turahari ngo tugusobanurire.

Ubushize twari mu gice cya mbere, reka turebe noneho igice cya kabiri

 

  1. Niba warigeze utwaraho ingorofani, ubu buryo niko wabwita. Umugore yishingikiriza amaboko ye, nuko umugabo ahagaze, akamwinjira aturutse inyuma ariko afashe amaguru ye. Biba byiza iyo umugabo asa n’uwegamye kugirango ataza gucika intege mu gihe arangiza akaba yarekura amaguru bitunguranye cyangwa se akenda kugwa. Bisaba kuba uzi ka siporo bihagije
  2. Umugabo agaramye, umugore amujya hejuru ariko noneho atamureba ahubwo amuteye umugongo. Hano umugore ni we uyobora igikorwa cyose kugera kirangiye, gusa umugabo aba amukorakor ku bibero, amabuno, ku nda no mu mugongo, mbese aho abasha kugera
  3. Umugore agaramye ariko yegeranyije amaguru buhoro arambije. Umugabo amujye hejuru ameze nk’uwicaye, igitsina kikinjira kimeze nko kugihata kuko haba hegeranye. Iyi pozisiyo iba nziza cyane iyo mushaka kurangiza vuba cyane cyane iyo umugore yarangije mbere y’umugabo. Mushobora gusomana, gukorakoranaho, …
  4. Umugore ahagaze, areba umugabo, azamura akaguru kamwe akagahagarika ku kintu, cyangwa umugabo akagafata nk’uko yanamera n’ukamuzungurijeho, ariko kugirango gakomere umugabo akagafata. Umugabo amwinjira uko, bikaba byiza iyo umugore ari ku gikuta cyangwa yegamye ku kindi kintu. Mubasha kuganira no gusomana
  5. Aha ho ni ibisanzwe, ni cya gihe umugore aryama agaramye, ashinze amavi, umugabo akajya hejuru. Ni uburyo bwitwa ubw’ingaragu kuko ni bwo buryo butangirirwaho muri rusange ku bantu bakoze imibonano bwa mbere
  6. Umugabo yicaye ku gitanda cyangwa intebe, umugore amwicaraho amuteye umugongo, nka kwa kundi tubyina bend over. Ntimuba murebana ariko ubasha kumukorakora, umugore aba akora ku bibero by’umugabo naho umugabo akora ku mabere, ibibero, …
  7. Muryama mureba mu cyerekezo kimwe, mugasa n’abahina amaguru buhoro nuko umugore akegura akaguru ko hejuru buhoro umugabo akinjira aturutse inyuma. Bituma murushaho kwegerana gusa ku bagabo barangiza vuba iyi yatuma biba vuba cyane kuko uburyohe bwayo ni ntagereranywa. Aha mubasha gukoranaho, kandi iyo umugore ashaka ashobora gusa n’uhindukira akagusoma
  8. Muryamye murebana, umugabo ari hepfo buhoro, ashyira amaguru ye hagati y’ay’umugore, nuko akamwinjira gutyo, barebana. Unashaka uramutse wumva igoye mutangira umugabo ari hejuru, mugahita muryamira urubavu ariko adakuyemo igitsina. Ibi gusa bisaba umugabo ko aryamira indyo, niho bitamugora
  9. Umugabo yicaye ku mukeka cyangwa uburiri arambije, umugore amwicaraho amureba ariko asutamye, nka kwa kundi tuba twicaye ku musarane usanzwe. Gusa iyo umugabo afite igitsina kirekire umugore yumva kimugera kure cyane, ariko biba byiza cyane ku mugabo ufite igitsina kigufi, n’umugore utari munini cyane kandi ugororotse
  10. Umugabo yicara ahinnye ukuguru kw’imoso, indyo irambuye, umugore agasa n’umwicara ku bibero, asobekranyije amaguru ye inyuma y’umugabo, mu mugongo. Ubu buryo bukoreshwa gusa iyo umugabo ashaka kunyaza. Umugore aryohewe ashobora kugenda akwegera, kwa kuguru wahinnye ni ko umugabo akoresha amusubiza inyuma buhoro. Umugabo afatira igitsina cye mu ntoki ku buryo hasaguka umutwe wacyo gusa, akajya agikuba mu mwinjiro w’icy’umugore, ariko akibanda kuri rugongo, iba hejuru aho imishino ihurira. Wirinda gukoresha ingufu ugitangira ahubwo utangira buhoro buhoro nk’usiga irangi, nuko uko agenda areta arekura amavangingo ukongera umuvuduko n’ingufu kugera arangije cyangwa ubona ko ageze hafi yabyo

 

Biracyaza….

 

Ongera urebe hano Igice cya mbere

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s