Imibanire Imyororokere Ubuzima

Pozisiyo zinyuranye zo gukora imibonano: Igice cya mbere

Benshi bamenyereye kubikora baryamye, abandi bakora agashya bakabikora bicaye. Nyamara burya habaho uburyo buyuranye, bwinshi wakoramo imibonano ukarushaho kuryoherwa wowe n’uwawe.

Nubwo kenshi tubikora ngo turangize, ariko si ko uburyo bikorwamo bwose buryoha kimwe haba ku mugore no ku mugabo. Uzasanga umwe akubwira ati nkunda ubu buryo, undi ati jyewe ubu ni bwo bunyemeza.

None se kuki utagerageza guhindura uburyo mubikoramo ngo buri wese muri mwe akomeze kwishimira iki gikorwa cyo kubaka urugo?

Niba wumva utazi uburyo wahinduramo, turahari ngo tugusobanurire.

Muri iyi nkuru n’ibindi bice byayo bizaza tugiye kuvuga kuri position zinyuranye wakoramo imibonano.

 

  1. Umugore yegereye umurere cyangwa yifashishije intebe ku muguno wayo, asa n’uryamira urubavu akisegura akaboko, noneho agahina amavi yegeranyije amaguru (abumbye). Umugabo, ahagaze cyangwa apfukamye bitewe n’uburebure bw’aho umugore aryamye, akinjira aturutse inyuma. Ubu buryo buba bwiza kuko butuma kwikubanaho byoroha, kandi ntibuvuna, kuko umugore abasha kunyunya no gusa n’unyonga. Icyakora ku bagabo barangiza vuba, ubu buryo bwatuma noneho biba vuba cyane
  2. Umugabo yicaye ku gitanda ku murere, cyangwa ku ntebe, umugore amwicaraho amureba, umugabo agasa n’umukikiye. Amaguru ye asa n’uyasobekeranyije inyuma mu mugongo, mbese bakaba begeranye cyane. Ibi birushaho kuryoha iyo umugore azi kunyonga, kandi bigafasha cyane ku bagabo bafite ibitsina bitari birebire. Icyiza cyayo muba murebana, mukoranaho, musomana, muganira
  3. Iyi yo benshi barayizi, aho umugore apfukama, agatuna umugongo ku buryo ikibuno kijya hejuru. Umugabo, apfukamye cyangwa ahagaze akinjira aturutse inyuma. Aha ku bazi kunyaza ntibikubuza kuko uratsibura zigashoka rwose. Uba ushobora kumukorakora ku mabere, umufashe mu mayunguyungu se kandi iyo urangiza vuba ubu buryo bugufasha gutinda. Ni bumwe mu buryo butuma ugera kuri point-G byoroshye
  4. Umugore aryamiye urubavu rw’iburyo, umugabo arapfukama akamwinjira hagati y’amaguru, ukuguru kw’imoso k’umugore umugabo agufashe n’ukuboko kw’imoso cyangwa se kuri ku rutugu, nk’uko n’umugore yakwifatira. Gusa biba byiza kutabikora umwanya muremure cyane ngo umugore akaguru katari hasi katananirwa.
  5. Umugore aryama yubitse inda, amaguru asa n’ayegeranye ariko agasa n’uwegura ikibuno ku buryo umugabo abona uko yinjira neza. Umugabo amujyaho nk’ugiye kuri moto cyangwa ifarashi, akinjira aturutse inyuma. Niba umugabo adafite ibiro byinshi yanaryama ariko ntatsikamire umugore cyane. Ku bafite ibitsina bigufi ariko ntibabona uko binjira neza. Ubu buryo ni bwiza ku bagore barangiza badatinze, kandi buraryoha kuko mu kurangiza umugore aranyunya, umugabo amasohoro agashiramo neza
  6. Umugore agaramye, umugabo ajya hejuru noneho amaguru y’umugore akayashira ku ntugu z’umugabo. Aho ubu buryo bubera bwiza ni uko bufasha kugera kuri point-G kandi ku bagabo bafite ibitsina bigufi, babasha kunezeza neza abagore babo. Hano umugabo ashobora gupfukama cyangwa kurambya, ikimworoheye
  7. Umugabo agaramye, umugore amujya hejuru, barebana. Umugore ntaryama, ntanicara aba ari hagati yo kuryama no kwicara. Iyo umugore yicaye, umugabo akaba afite igitsina kirekire cyane byabangamira umugore, niyo mpamvu biba byiza gusa n’ubundama, noneho mu kubikora umugabo akanyuzamo akajya azamuka muhuriramo hagati, aha umugore niho anyonga bimworoheye kandi biba byiza ku bagabo bashaka gutinda kurangiza kandi umugore na we aryoherwa uko ashaka kuko ni we uba ayoboye. Mubasha gusomana no gukorakoranaho
  8. Umugore aho gupfukama ashinze amaboko, ahubwo noneho asa n’uryamye, umtwe ku buriri, yiseguye amaboko, ashinze amavi. Umugabo amupfukamye inyuma niho yinjirira, ibi bituma umugore atananirwa kandi igitsina cy’umugabo kirushaho kugera kure hashoboka cyane cyane iyo ari kigufi biramufasha.
  9. Mwese muhagaze, umugore areba ku gikuta, asa n’uciye bugufi, agasubiza ikibuno inyuma agitunnye umugabo akinjira aturutse inyuma. Ubu buryo bukoreshwa kenshi iyo mwihuta cyane cyane muri nko mu bwogero, mu gikoni se, cyangwa se ahandi bibasaba kwihutisha igikorwa. Bitewe n’uko igitsina cy’umugore kiba gisa n’ikibumbye bituma kwikubanaho kw’imibiri byoroha, noneho umugabo ntatinde kurangiza. Icyakora biba byiza iyo nyuma mwitonze muza gusubukura, kuko akenshi hano umugore ntarangiza
  10. Mwembi mwicaye murebana, mutandukanyije amaguru, mushinze inkokora hasi kandi mutunnye amavi, mukegerana kugera ibitsina bihuye neza. Kubera muba murebana muraryoherwa kandi mukomeza kuganira, twabigereranya no kuvumbika bya kera kuko ntimuba mwinyeganyeza cyane. Gusa mugenda mukoresha ibibuno mu kwegerana no gusa n’abasubira inyuma.

 

Iki ni igice cya mbere, tuzakomeza nyuma n’ibindi bice

 

Biracyaza….

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s