Imirire Ubuzima

Sobanukirwa ibiribwa udakwiye gushyira muri firigo

Firigo ni kimwe mu bikoresho byo mu rugo cyifashishwa mu kubika amafunguro. Nubwo bamwe tuyikoresha mu gukonjesha ibyo kunywa ariko inifashishwa mu kubika bimwe mu biribwa mu rwego rwo kubirinda kwangirika dore ko hari ibyo wabikamo bikanamara iminsi myinshi bigifite ubuzima rwose, byaba bibisi cyangwa se bitetse.

 

Ariko se wari uzi ko ibintu byose atari ko wabibika muri firigo? Amwe mu mafunguro cyane cyane mabisi nubwo ashyirwa muri firigo, hari ayo utemerewe kuba wabikamo kuko hari icyo byakangiza nkuko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe.

 

  1. Watermelon yose

Uru rubuto na nyuma yo kurusarura rukomeza kwera neza bityo mu gihe idakase (aha ho wemerewe kuyibika muri firigo ngo itangirika) si byiza kuyishyira muri firigo. Ubukonje bwo muri firigo bugabanya kandi ibirinda uburozi mu mubiri biboneka muri watermelon. Niba wayiriye igasigara, wemerewe kuyibika iminsi itarenze 3, kandi nabwo uyishyira mu kintu gipfundikiye ukaba ari cyo ushyira muri firigo

  1. Ibirayi bibisi

Nubwo n’ubundi benshi tutabikora ariko niba wajyaga wumva wabikora, ntuzabikore. Ubukonje bwo muri firigo bwangiza amidon iboneka mu birayi kandi ni yo ituma bigira ya fufu bikanaryoha.

  1. Ubuki

Nubwo kububika muri firigo nta kinini bibwangizaho ariko ubukonje buzatuma buba nka balafu, kubukura mu cyo bubitsemo bigorane. Ubuki ubwabwo buririnda, kubushyira muri firigo si ngombwa na gato.

  1. Inyanya

Niba wanjyaga uzibika muri firigo ngo zitabora, ntuzabyongere. Inyanya nyuma yo kuzisarura zikomeza gushya, iyo uzishyize muri firigo zikomeza kuba uko zasaruwe zimeze, ibi bigabanya lycopene ibonekamo. Zibike ahantu hatagera izuba, nko kuri sima hasi, birahagije.

  1. Ibitunguru na tungurusumu

Ibi kubishyira ahantu hakonje byatuma ahubwo bibora, ndetse ibitaboze bigatangira kumera. Ahubwo bibike ahantu humutse hagera umwuka ariko nanone hatagera izuba

  1. Umugati

Yego kuwubika muri firigo bizawurinda kuzaho uruhumbu vuba ariko se wari uzi ko utongera kuwotsa? Umugati wageze muri firigo kuwurya byo ubwabyo bisa n’ibigoye, ariko si na byiza.

  1. Avoka mbisi

None se ko ubushyuhe ari bwo butuma avoka zishya, wumva uyishyize muri firigo yazashya? Icyakora mu gihe yamaze gushya neza kandi utarakenera kuyirya wayishyira muri firigo ariko na bwo ntirenze iminsi 2 utarayirya

  1. Inkeri

Kuzibika muri firigo bigabanya icyanga cyazo kandi bituma kuzihekenya wumva bitameze neza. Zibike ahantu heza hatagera izuba kandi uzironge gusa ugiye kuzirya kuko kuzironga ukazibika na byo si byiza

  1. Imikebe y’ibiryo ifunguye

Sardines, sauce tomate, ibindi biribwa biza mu mikebe niba ubiriye bigasigara, wibika ibisigaye muri firigo. Banza ubishyire mu gikoresho cya pulasitike, ubone kubisyira muri firigo. Kubibika bikiri mu mukebe w’icyuma bituma bizamo icyanga cy’icyuma kuko ubukonje butuma cya cyuma kigira ibyo kivanga n’ibirimo

  1. Amavuta yo guteka

Amavuta atekwa ubwayo uko akoze abikika imyaka igera kuri ibiri iri ahantu hasanzwe. Kuyabika muri firigo byatuma afatana kandi ni byo bibi ahubwo.

  1. Ibihaza, imyungu

Kubibika muri firigo bituma nyuma iyo ugiye kubiteka bitagira icyanga. Ibi biribwa bishobora kubikika amezi 2 bisaruwe kandi bitarangirika, ndetse byanayarenza ubibitse ahatagera ubukonje bwinshi.

  1. Pome

Kubika pome muri firigo si zo zonyine bigiraho ingaruka ahubwo ethylene iba mu gishishwa cyazo (ni yo ituma zera ku buryo ziribwa) yatuma ibyegeranye na zo bibora. Niba ushaka kuzishyira muri firigo banza uzishyire mu kintu cya pulasitike gipfundikiye kandi zibe ziri zonyine, ubone gushyira muri firigo

  1. Concombre

Uruhu rwazo ntabwo rwihanganira ubukonje bwinshi. Si byiza kuzibika muri firigo rero kuko aho kuzirinda byazangiza.

  1. Imineke

Kimwe na avoka, ishya neza itari muri firigo. Keretse mu gihe ubona imaze gushya cyane wanga ko yakangirika, ariko niba uvuye kuyigura yirekere ahantu heza, ureke ikomeze ishye neza niho uburyohe n’isukari byiyongera.

 

Si ibi gusa. Ariko ufite icyo ushaka kumenya niba cyabikwa cyangwa kitabikwa mur firigo wabaza tukagusubiza.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s