Imibanire Imyororokere Ubuzima

Tumenye umubiri wacu: Point-G

Mu nkuru zacu dukora tugenda dusaba ko mwatubwira icyo mwifuza ko twavugaho. Umwe mu basomye inkuru zacu rero yadusabye ko twazavuga kuri point-G

Ahari wabwiwe ko ahantu hazwi nka point-G (G-spot) ari ahantu h’ingenzi ku mugore, ahantu hatuma aryoherwa bidasanzwe mu gukora imibonano, ahantu hatuma arangiza, ahantu hatuma azana amavangingo menshi n’ibindi byinshi binyuranye.

Ubwo wahise wibaza aho ako gace gaherereye, ahari wenda ujya unashakisha aho gaherereye cyangwa mu gukora imibonano ugategerezanya amatsiko kumva umugabo ahakojeje igitsina.

 

Reka muri iyi nkuru tukumare amatsiko kuri ako gace kazwi nka point-G

 

  1. Ese koko kabaho?

Tuvuze ko katabaho ahari wakumva tukubeshye ariko tukubwiye ko ari ahantu runaka ni bwo twaba tukubeshye. Gusa ni ahantu habaho muri rusange, ariko si agace runaka k’umubiri w’umuntu. Ubusanzwe rugongo ni ndende ku buryo igice kigaragara inyuma ari 1/3 cya rugongo yose. Rero mu bice bya rugongo biri mu mubiri imbere, ni ho ako gace gaherereye.

Bivuze ko iyo uri gukora ahiswe nka point-G mu yandi magambo uba uri gukora kuri rugongo, ariko ku gace kayo kari mu mubiri imbere. Impamvu twavuze ko atari ahantu hihariye ni uko mo imbere, rugongo ifite imitwe ibiri, kandi buri mugore iye ntiba ireshya n’iy’undi ikirenzeho ni uko buri mugore iyo ukozemo imbere aho ukora ukaba ukoze kuri point G atari kimwe n’undi. Bamwe ni hafi cyane abandi ni kure.

  1. Wayibona ute?

Kuko ari ahantu utakerekana ngo ni hano, kuyibona bisa n’ibigoye ariko nanone birashoboka. Umugore ashyutswe, injiza urutoki mu gitsina, uruhine urebesha aho uruhago ruri, use n’uhakirigita cyangwa uhashimashima. Nka kuriya tugira iyo turi kurembuza umuntu. Gusa nkuko twabivuze, buri mugore arihariye. Ushobora kuhakorakora ntagire na kimwe yumva gihindutse muri we, nk’uko wanahakora ukabona ahise akunyaraho (amavangingo aje) ubwo hita umenya ko point-G wayihamije. Ibi tukibivuga hari uburyo bwo gukora imibonano butuma igitsina cy’umugabo bicyorohera kugera kuri iyi point-G

 

  1. Ni izihe position zigufasha kugera kuri point-G

Ukurikije aho iyi point-G twabonye iherereye, hari uburyo bw’imibonano bwagufasha kugera byoroshye kuri iyi point-G

a. Umugore hejuru

10-Cowgirl-sex-positions-cover-no-text

Umugabo agaramye, umugore amujya hejuru. Aho kuzamuka umanuka, nyonga. Ni ukuvuga sa nk’ujya imbere n’inyuma ukoresheje ikibuno, iburyo n’ibumoso, kugera ubwo uburyohe bwiyongera. Gusa wanavangamo kuzamuka umanuka buhoro buhoro, ni byiza

b. Doggy style

unnamed

Ubu na bwo ni ubundi buryo butuma kugera kuri iyi point G byoroha. Umugore apfukamye agasa n’uheta umugongo ku buryo ikibuno kimera nk’ikigiye ejuru, umugabo yinjira auturutse inyuma. Aha uko umugabo asunika ni ko ashobora kugera kuri ya point-G kuko igitsina kiba cyinjira neza

c. Umugore arambije

missionary_05

Mutangira bisanzwe umugore hasi umugabo hejuru, noneho nyuma umugore akarambya amaguru yegeranye, ay’umugabo akajya ku mpande na we agasa n’uyarambya. Nubwo imboro iba isa n’itarimo imbere cyane, ariko kwa kwegerana bituma habaho ikimeze nko gutsikamira ikiziba cy’inda, kugera kuri point-G bikoroha. Gusa aha bisaba umugabo ahanini ufite igitsina kirekire, uzi kubikora adakuyemo, na we akabikora bimeze nko kunyonga aho akwitsiritaho ashushanya uruziga.

 

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s