Imyororokere Ubuzima

Tumenye neza umubiri wacu: Igitsina cy’umugore

Yagize ati kuki mwavuze byose mukanavuga igitsina cy’umugabo ariko ntimuze kuvuga ku gitsina cy’umugore, ni uko cyo tukizi bihagije? Uwo ni umwe mu basomyi b’inkuru zacu wifuje ko tugira icyo tuvuga ku gitsina cy’umugore.

Igitsina cy’umugore, igituba. Niba usomye iri jambo ukumva urikanze, ntabwo ari wowe wenyine kurivuga bitera isoni, niko twabisanze nuko tugahitamo kubyinirira tucyita igipipi, ikidudu cyangwa se abize bakakivuga mu ndimi z’amahanga. Ariko wazimiza utazimiza, ni hahandi ubwirwa amenya icyo uvuze.

 

Ibyo si byo tugendereye ahubwo reka tugire ibyo tuvuga wenda utari uzi cyangwa wari uzi nabi byerekeye uyu mwanya wubashywe, aho dukura abantu.

1. Igituba, kirenze uko ukibona

Benshi iyo tuvuze igituba duhita twiyumvira ikiboneka inyuma gusa. Ariko si byo ahubwo ni ukuva aho ubona imbere ukinjira ugakomeza kugera ku nkondo y’umura. Ni ukuvuga ni ibice ubona inyuma ari byo imishino n’imigoma, ukinjira aho igitsina cy’umugabo kijya ari na ho umwana anyura avuka, ndetse hakananyura ya maraso aza mu gihe cy’imihango. Ntitwakibagirwa ko hejuru gato munsi ya rugongo ari ho haboneka inyariro, umwenge unyuramo inkari.

  1. Gihindura ingano

Nkuko umugabo ashyukwa igitsina cye kikiyongera mu burebure n’umubyimba no ku mugore niko bigenda. Ubusanzwe umwinjiro ureshya na 6.8cm kugera kuri 7.9cm ariko iyo umugore ashyutswe biriyongera bikaba hagati ya 11cm na 12cm.

  1. Agakingirizo ntikaheramo

Ushobora kuba warabwiwe ko agakingirizo gashobora guheramo kakaba kanagutera ibindi bibazo ariko si ukuri. Inkondo y’umura iba ufunze ku buryo agakingirizo kaharenga. Gusa gashobora kujya kure, ariko intoki 2 zirahagije kugakurura kakavamo.

  1. Hari siporo yakigenewe

Iyo nta yindi ni siporo ya Kegel igenewe kugufasha kucyegeranya nyuma yo kubyara, kugufasha mu kurangiza no kuryohereza umugabo.

Soma hano Akamaro ka Kegel ku mugore

  1. Igituba gifite pH nk’iya divayi

Nibyo wabisomye neza. Gifite pH iri munsi ya 4.5, mu yandi magambo gifite muri cyo acide. Gusa mu gihe cy’uburumbuke iyi acide iragabanyuka, kugirango bitaza kubangamira intangangabo. Kuba iriya acide idahinduka kenshi bigirwamo uruhare na bagiteri nziza zaho, lactobacilli

  1. Ubwacyo kirisukura

Niyo mpamvu uhora ubwirwa ko nta kidasanzwe ukwiye gukora mu gusukura igitsina cyawe. Yaba amasabune cyangwa imiti, keretse mu gihe muganga agusuzumye agasanga hari umuti runaka wakoresha mu gusukura. Naho ubundi amazi yonyine arahagije

Soma hano Ibyo ukwiye kumenya ku gusukura igitsina

  1. Ibyo urya bigira uruhare mu mpumuro yacyo

Nubwo abanyarwanda bavuga ngo gishira abana ntigishira umunuko ariko ubusanzwe nta mpumuro idasanzwe igitsina kigira, ni yayindi yacyo nyine karemano. Gusa ntabwo bose impumuro ziba kimwe kubera rimwe na rimwe ibyo uba wariye. Amafunguro afite impumuro yihariye nko guhekenya ibitunguru na tungurusumu, bituma impumuro ihinduka, ntibe isanzwe. Inanasi yo bivugwa ko ituma hagira impumuro twakita nziza, naho amafi kuyarya kenshi bigatuma impumuro iba idasanzwe.

  1. Ntabwo igituba gisura

Ahari byakubayeho ukora imibonano wumva ibimeze nk’imisuzi birasohotse ugira isoni. Nubwo bigira ijwi nko gusura ariko ntabwo ari imisuzi isanzwe, ni uko igitsina cy’umugabo kiba cyinjiye kikinjirana umwuka noneho yasa n’ukuramo ashyiramo bikavuga. Ntibikagutere ikibazo, ni ibintu bisanzwe.

Soma hano Gusura uri mu mibonano

  1. Kwishima no kubabara bikigiraho ingaruka

Uzabimenya neza igihe umugore akoze imibonano abishaka no mu gihe abikoze atabishaka. Ububobere ntibuba bungana. Iyo yishimye buriyongera yaba ababaye bukagabanyuka. Ni kimwe na stress n’izindi ndwara z’imitekerereze, bikigiraho ingaruka.

  1. Burya si point G gusa hanaba point A

Ibi ni bishya mu matwi yawe. Yego ni byo uretse point G, (soma ibyayo hano Tumenye umubiri wacu: Point-G ) burya hanabaho point A iherereye hagati y’uruhago n’inkondo y’umura. Iyi point A yavumbuwe na Dr. Chua Chee Ann avuga ko iri mu bituma umugore arangiza iyo umugabo yinjira gusa ariko bigasaba iminota hagati ya 10 na 15. tuzagira umwanya wo kuyivugaho birambuye.

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s