Imibanire Ubuzima

Ibizakwereka ko ashaka ko musubirana

Ahari ni uwo mwashakanye ariko hashize igihe umubano utameze neza cyangwa hanabayeho kwahukana. Cyangwa se ni uwo mwakundanaga bigenda nabi muratandukana cyangwa se umubano uzamo agatotsi usa n’uhagaze.

 

Byaba byaraguturutseho cyangwa ari we byaturutseho, hari bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko uwo mwakundanaga/mwashakanye ashaka ko umubano wongera ukazuka.

 

Ese ni ibihe? Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho

 

  1. Aragukumbuye

Niba ari inshuti azatangira kuguhamagara, akubwire ko agukumbuye, akumbuye ibiganiro byawe, niba ari uwo mubana azatangira kukubwira ko ageze ku kazi, nataha akubwire ko aje, muri macye atangiye kwicuza ko mwatandukanye cyangwa mwashwanye

  1. Ashaka kukuba hafi

Nibyo. Kukuba hafi bituma yumva ko byibuze abona uko akwereka amarangamutima ye, uko akuvugisha se, n’ibindi. Niba ari uwo mwashakanye azajya ava ku kazi ahita ataha, niba ari umukunzi azatangira kugusaba kugusura kenshi cyangwa akunde kuza aho ukorera niba atari kure ye, mbese kugirango ubone ko akwitayeho

  1. Utangira nawe kugira ibyo ukumbura

Ibi agenda akora bituma nawe utangira kwibuka ibihe mwagiranye, kwibuka byinshi bye byiza, ibiganiro bye, impano yaguhaye, byinshi bikugaruka mu ntekerezo kandi byiza gusa, aho mwigeze gusohokera, ibyo mwasangiye runaka, ibyo mwakoze runaka, umunsi wa mbere mwasomanye, mwakoreye imibonano se. Impuhwe wumva zigarutse

  1. Akomeza kukubaza niba warabonye undi

Niba ari uwo mukundana azajya akubaza kenshi niba waramaze kubona umusimbura, niba warabonye undi. Uwo mwashakanye atangira kukubaza niba koko uzamusiga ugasanga undi, niba koko wumva mudakwiye kugumana… Ndetse uzasanga n’inshuti ze n’umuryango bakomeza kubikubazaho cyane birenze mbere

  1. Abaririza amakuru yawe cyane

Uzasanga akunda kubaza inshuti zawe amakuru yawe, ababaze niba ntawundi bajya bakubonana na we, mbese bisa no gufuha ariko adafuhira ibyo azi, gusa kuko ashaka ko musubirana nta kindi.

  1. Akwereka ko yahindutse

Mu biganiro mugirana akomeza akubwira uburyo yicuza kandi akakuganiriza akubwira ko yahindutse ndetse akanagerageza kubikwereka.

  1. Atangira kwiyegereza umuryango wawe

Abo muvukana, ababyeyi bawe se atangira kunga ubumwe na bo. Uzi impamvu? Ashaka bazamufashe kukumvisha ko mukwiye gusubirana.

 

 

Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko vuba azagusaba kumugarukira, ni ahawe kumenya umwanzuro uzafata.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s