Imirire Ubuzima

Ko pome zitandukanye, inziza ni izihe?

Hari imvugo imwe igira iti POME IMWE KU MUNSI, BURI MUNSI YAKURINDA KUJYA KWA MUGANGA. Ibi ukibyumva uhita wumva ko pome ari rumwe mu mbuto z’ingenzi zo kuribwa.

Ariko ku rundi ruhande kugeza ubu habarurwa amoko asaga 20 ya pome aho zitandukanira ku ibara, uburyohe, imterere, n’ibindi bitandukanye.

Ubusanzwe ushobora guhitamo mu bintu bidahuje ubwoko aho wenda uvuga uti nkunda amashaza kuruta ibishyimbo, kawunga indutira umuceri, inyama zindutira amafi gutyo gutyo. Ariko noneho hano tugiye kurobanura muri pome zonyine.

Muri ariya moko menshi avuzwe inziza ni izihe kurenza izindi? Kubera iki?

 

Ubusanzwe ikintu pome zihuriraho ni ukuba zikungahaye kuri fibres ariko nanone zikaba zibonekamo calories nkeya. Ibi zibihuriraho zose gusa hari ibindi bizitandukanya ari byo bituma hari iziba nziza kurenza izindi.

 

1. Pink Lady

pink-lady-400x267

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2011 bugakorwa na University of Western Australia bwagaragaje ko pome zikungahaye kuri flavonoids zigirira akamaro imikorere y’umutima. Ku rutonde izo mu bwoko bwa pink lady ni zo zari ziyoboye (izi izi ku ifoto). Nkuko Prof Jonathan Hodgson wayoboye ubushakashatsi abisobanura, pome zo muri ubu bwoko zifasha imiyoboro y’amaraso kwaguka bigafasha amaraso gutambuka neza kandi ku rundi ruhande zifasha kwiyongera kwa nitric oxide mu maraso, ibi bikayafasha gutembera neza, bikarwanya kudashyukwa neza, bikanarinda indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso.

2. Red Delicious

Jesmond-Fruit-Barn-Red-Delicious-Apples

Izi ni pome zitukura. Zizwiho kandi kugira igishishwa gikomeye kurenza izindi. Nkuko tubisoma muri Journal of Agricultural and Food Chemistry, polyphenols ziboneka muri pome zigira uruhare runini mu buzima bwa muntu. Izi pome zitukura rero zikungahaye kuri ibi binyabutabire. Kandi biboneka cyane mu gishishwa niyo mpamvu usabwa kurya pome idahase, ahubwo urayironga neza, ukarya.

3. Granny Smith

Jesmond-Fruit-Barn-Granny-Smith-Apples-900x601

Izi ni zo benshi tumenyereye zikaba pome zisa n’icyatsi. Niba ushaka pome izagufasha muri gahunda yawe yo kuringaniza ibiro, naguhitiramo iyi. Muri izi pome habonekamo ibinyabutabire bifasha mu kuringaniza bagiteri zo mu rwungano ngogozi bityo bigafasha mu igogorwa kandi kutaringanira kwa za bagiteri bizwiho kuba isoko y’umubyibuho ukabije na diyabete. Iyi pome rero ni ingenzi mu kubirwanya.

 

Dusoza

 

Izi ni zo pome zagaragaweho kuba nziza n’ingenzi kurenza izindi. Gusa twibutse ko pome zirimo ibice aho hari iz’umwimerere n’intuburano. Mu guhitamo ntuzarebe ku ibara gusa uzanarebe niba iyo ugiye kugura ifite ikirango ko ari umwimerere (Organic) aho kuba GMO, kuko ibituburano haba hongewemo ibindi, imiti inyuranye bituma akamaro gashobora kugabanyuka cyangwa guhinduka.

 

Wakibaza uti wamenya ute ko ari umwimerere? Tuzakora inkuru yerekana ibimenyetso bishyirwa ku biribwa bipakirwa, aho berekana niba ari umwimerere, cyangwa ari ibituburano.

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s