Imibanire Imyororokere Indwara Ubuzima

Wari uzi ko igitsina cy’umugabo gishobora kuvunika?

Nubwo twayita imvugo nyandagazi, ariko nanone mu buvanganzo nyarwanda hari bimwe mu byitwa ubuse cyangwa ibishegu. Ni ho hari aho bagira bati Ntibavuna yaraguye avuna intini. Reka tugeze aha. Iyi mvugo iri mu zerekana ko igitsina cy’umugabo bishoboka ko kivunika.

Ariko se ko igitsina nta gufa kigira, kandi tukaba tuzi ko havunika ahantu hari igufa, niba kivunika cyaba kivunika gite?

Ese kivunwa n’iki? Biravurwa se? Wabyirinda ute? Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho

 

  1. Ese koko bibaho?

Yego bibaho. Nubwo ari gacye bibaho ariko kuba wavunika igitsina birashoboka cyane aho iyo kivunitse ubyumva bikocoka nka kuriya tuvuza ibitego ku ntoki cyangwa bamwe bakocoka mu mavi.

  1. Biterwa n’iki?

Iyo igitsina gifashe umurego, cyuzura amaraso, ari byo bituma gihaguruka, kigasa n’igikomera. Ibi akamaro kabyo ni ugutuma cyinjira mu cy’umugore kuko utashyutswe ntiwakinjiza ngo bikunde. Rero mu gukora imibonano cyane cyane iyo umugore ari hejuru, ashobora kuzamuka ikavamo, yamanuka ikayobera ku ruhande, icyo gihe iyo yamanukanye umuvuduko ishobora kuvunika. Ahandi bishobora ni igihe muri gukora doggy style, aho ushobora kwigira inyuma wagaruka ugahusha ikaba yajya ku ruhande, ikavunika na bwo. Si mu gihe cy’imibonano gusa ariko, kuko no ku bikinisha ushobora kwikinisha ugakabya ukaba wayivuna utabizi, n’izindi mpamvu zishoboka zose.

  1. Birangwa n’iki?

Uretse kwa gukocoka uhita wumva, ibindi ni uko ahavunitse hahita habyimba, ukagira uburibwe bukabije, kandi igitsina kigahita kigwa utarangije. Igitsina gihita gihindura ibara kubera amaraso yipfunditse. Iyo umuyoboro wo hagati na wo wangiritse, ushobora kubona amaraso make asohotse.

  1. Bivurwa bite?

Ubu ni uburwayi bukenera kwihutira kujya kwa muganga. Barakubaga bagasana ahangiritse. Iyo utivuje, ingaruka zirimo kutongera gushyukwa kandi igitsina kigakomeza kugira ya miterere cyari kirimo kikivunika kigahora kigondamye ku buryo niyo washyukwa kitabona uko cyinjira.

  1. Wakirinda ute?

Twabonye impamvu zishobora gutera kuvunika. Mu gihe uri mu mibonano wiyikora nk’usiganwa cyangwa ucuranwa bikore witonze, kandi nta ngufu nyinshi ukoresha. Nicyo cya mbere cyagufasha kutavunika igitsina.

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s