Imibanire Ubuzima

Ese umubano wanyu ushingiye ku ki?

Gushinga urugo. Iyi ni intambwe itoroshye iterwa mu buzima bwa buri munsi bwacu, aho iyo ugejeje imyaka runaka wumva ko gihe kigeze ngo ugire urwawe rugo. Ubwo umusore kurambagiza uwo bazubakana biratangira umukobwa na we akabona benshi baza bamushaka nuko agahitamo umwe

Ibi byose biba bibanjirijwe n’ikintu kimwe muri rusange ku bantu hafi ya bose, icyo kintu ni URUKUNDO. Iki cyitwa urukundo ariko usanga abantu batacyumva kimwe ariko iki si cyo inkuru yacu igamije gusobanura urukundo icyo ari cyo kuko buri wese afite uko abyumva n’uko abitwara.

 

Ahubwo iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu byo kubana biba bishingiyeho, urebe aho umubano wawe ushingiye kandi unarebe niba ari hazima cyangwa warubatse ku musenyi

 

Bimwe mu byo umubano mu bashakanye ushingiraho

 

  1. Imyemerere

Nubwo duhereye aha ariko ntidushaka kuvuga ko benshi ariho bashingira ariko mu ngo ziriho, zimwe zashinzwe hadaherewe ku rukundo ahubwo kuko ari ko imyemerere/imyizerere ibivuga, kuba ababana bahuje imyizerere, bikaba iturufu yo kubana. Kuba umwe ari diyakoni undi umuririmbyi, kuba runaka abwiriza bagafashwa, ibi n’ibindi bikaba impamvu yo gushakana. Ibi nta cyo byakabaye bitwaye, bifatiye ku rukundo rutagira amakemwa

  1. Impuhwe

Ugize utya ubonye atabashije kwiyishyurira ishuri, ubonye abayeho ubuzima bubi acunaguzwa, abayeho mu bukene se nuko ukabyuririraho ukamufasha kubisohokamo ugamije ko nibirangira muzabana. Ese nkubaze. Iyo umumenya atari muri ubwo buzima, wari kumwisukira?

  1. Umutungo

Wararebye usanga nubana na we ari bwo uzatera imbere, urebye usanga aho akomoka ni mu baherwe, uti aha hantu mpinjiriye nta kabuza nanjye nahonoka ubukene. Nuko ukihingamo urukundo udafite, undi na we buhumyi ati umukunzi ni uyu nta wundi. Mwamara kubana ugakomeza gukurura wishyira kuko ahanini nta kindi ushaka uretse imitungo. Ibi ahanini bisozwa no gusuzugurana, gucana inyuma, guhemukirana bya hato na hato, kuko icyabahuje si urukundo

  1. Urubyaro

Aha ahanini bishobora kuba byaratangiye ari urukundo cyangwa se indi nyungu runaka, ariko nyuma bikagenda bihinduka. Ariko nanone mukaba mumaze kugira abana kandi ukabona ni cyo kintu kikibahuza gusa. Aha ni ho usanga umugabo yemeye kwitwa inganzwa kuko adashaka kujya kure y’urubyaro, umugore akemera kuba nyirandarwemeye kuko abana be abona ntaho yabajyana cyangwa atabasiga.

  1. Gushoberwa

Rimwe na rimwe ugasanga umaze igihe kinini ushaka ubuzima byaranze, urukundo ntiruguhira, imyaka se iri kugusiga, cyangwa se uri mbarubucyeye, nuko ukavuga uti nubundi nta kuramba kudapfa, reka mpfe kubana n’uyu ubwo sakindi izaba ibyara ikindi. Aha ahanini ikibikurikira ni ukubaho wibombaritse ngo udakanga rutenderi, guhorana amaganya no kwiheba kuko nta byishimo nyabyo ufite, washatse kuko ubona nta yandi mahitamo ufite

  1. Itegeko

Nubwo wenda bigenda bigabanyuka ariko hari bamwe bagiye babana kubera ariko imiryango yabibategetse. Benshi babaga bateranye inda, nuko imiryango ikemeza ko bagomba kubana nta yandi mahitamo. Cyangwa se mu mico imwe n’imwe ugasanga bagutegetse ko umuryango runaka ari wo mushyingiranwa gusa ntawundi.

  1. Umuhango

Hari bamwe muganira ugasanga akubwiyeko gushaka kwe yabikoze nko kuzuza umuhango gusa, ubundi ugasanga yikomereje kwiberaho nka mbere atarashaka. Aba ahanini babikora kubera imyaka, igitsure cy’imiryango, gushaka aderesi, kubona uwo bakorana imibonano nta kiguzi cyangwa se bitiswe ubusambanyi, ariko nubundi ugasanga ni abasore/inkumi mu myitwarire, imyambarire, imivugire n’imikorere. Usanga abana bavutse hano nta burere buhagije babona kuko abababyaye na bo ntibazi ibyo barimo

  1. Urukundo

Dusoreze ku mpamvu nyayo. Urukundo. Kubona umusore/umukobwa ukumva muri wowe umwiyumvisemo, ukamubonamo uwo mwafatanya ubuzima ushigaje kuri iyi si, uwo muzabyarana hungu na kobwa ndetse uwo muzafatanya iterambere ry’urugo. Uru rukundo nta na kimwe mu bivuzwe ruguru rushingiraho.

Ese wowe umubano wawe ushingiye/wumva uzashingira ku ki? Isuzume.

Inkuru nziza ni uko nubwo bigoye ariko niyo waba warashingiye ahatari ho bishobora guhinduka ubundi mukubakira ku rukundo nyarwo. Bisaba kubishaka, kubiharanira ukabigeraho.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s