Imirire Ubuzima

Turye neza: Salade ya courgette

Mu mafunguro turya habamo na salade. Salade ahanini tuyizi nk’ifunguro riribw ari ribisi ariko si ko buri gihe hakoreshwa ibibisi gusa ushobora no gukoresha ibyabijijwe mu mazi, ibyanyujijwe mu mavuta se cyangwa se imvange yabyo.

 

Reka muri iyi nkuru turebere hamwe uko wakora salade ya courgette

 

 

Ibikenerwa

 

  1. Courgette ebyiri ziringaniye
  2. Akayiko gato k’amavuta, yaba aya elayo bikaba akarusho
  3. Igishishwa cyavuye ku ndimu yose
  4. Umutobe w’indimu imwe
  5. Ibibabi by’umwenya, bitari byinshi nka 1/4 cy’ibyuzuye igipfunsi
  6. Akajumba kamwe ka tungurusumu, ukagasya cyangwa ukakarapa

 

 

Uko bikorwa

 

  1. Za courgettes zikoremo udusate tumanutse, tureture muri macye ariko ukureho igice kiriho utubuto (intimatima)
  2. Canira ya mavuta ku ipanu, ushyiremo bya bishishwa by’indimu wabanje kubikataguramo uduce duto, na ya tungurusumu iseye, ubigaragure bimare umunota ariko ku muriro mucye.
  3. Shyiramo za courgette upfundikire nk’amasogonda 30 noneho upfundure ugaragure buhoro buhoro mu gihe cy’iminota 2 kugera ubonye ko courgette zimaze koroha
  4. Byarure umamagizeho twa tubabi tw’umwenya ubundi umamagizeho wa mutobe w’indimu, cyangwa ushaka waba utanawukamuye mbere ahubwo ugakamuriraho indimu. Niba ushaka umunyu wawushyiraho.

 

Soma hano Akamaro ko kurya courgette

Ryoherwa.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s