Imyororokere Ubuzima

Menya byinshi ku kwifungisha burundu ku bagabo

Si benshi cyane babikoze, ariko ni kimwe mu gikorwa cyo kuboneza urubyaro, aho ku mugabo bakata imiyoboro yavanaga intangangabo mu mabya izijyana guhura n’amatembabuzi akorerwa muri porositate ngo zibe zasohoka hanze. Ibi rero bitera benshi kwibaza byinshi niba bidatera ubugumba, niba bitatera kanseri cyangwa se ubundi burwayi.

Niba wajyaga ubyibaza nturi wenyine ariko nanone burya nta kibazo kitagira igisubizo.

 

Muri iyi nkuru tugiye kukubwira byinshi byerekeye kwifungisha burundu ku bagabo

  1. Ese ntibibabaza?

Ubusanzwe iki gikorwa kimara iminota hagati ya 15 na 30 kandi mbere yo kugikorerwa ubanza guterwa ikinya. Byumvikane ko ubwacyo kitababaza ariko iyo ikinya kigushizemo uburibwe budakabije ntibwabura, aha uhabwa imiti igabanya uburibwe. Niyo mpamvu usabwa kumara byibuze amasaha 24 nta hantu ujya nta kintu ukora, kandi imirimo y’ingufu ntiwemerewe guhita uyikora kimwe no gukora imibonano

  1. Nakira mu minsi ingahe?

Nkuko tubibonye biterwa n’umubiri wawe. Kenshi nyuma y’iminsi 2 uba ushobora gusubira mu kazi gasanzwe, ariko imirimo y’ingufu wemerewe kuyikora nyuma y’icyumweru.

  1. None se nyuma yo kwifungisha burundu umugabo akomeza gusohora?

Yego rwose ukomeza gusohora kuko amasohoro ntabwo akorerwa mu mabya. Intangangabo zigize 2-5% by’amasohoro rero kuba zitarimo ntibihungabanya ubwinshi cyangwa imimerere y’amasohoro.

  1. Nyuma yo kwifungisha se intanga zikomeza gukorwa?

Yego nyuma yo kwifungisha intanga zirakorwa kuko icyakaswe si aho zikorerwa ahubwo hakaswe inzira zinyuramo zisohoka

  1. None zijya he?

Umubiri wacu wifitemo ubushobozi bwo kongera gukoresha uturemangingo tutakoreshejwe. No ku ntanga ni ko bigenda, zirakorwa, zikaribwa n’utundi turemangingo.

  1. Nakora imibonano nyuma y’igihe kingana gute?

Ubusanzwe nta gihe ntarengwa cyo gukora imibonano kuko abantu ntabwo dukira vuba kimwe. Icyakora benshi bagirwa inama yo kurindira byibuze iminsi 7 mbere yo kongera gukora imibonano

  1. Sinatera inda se nkoze imibonano?

Ubusanzwe ugirwa inama ko niba uhisemo gukora imibonano witabaza agakingirizo cyangwa ukajya urangiriza hasi kugeza usohoye inshuro 20. Nyuma yaho usubira gutanga ibizami bakareba niba mu masohoro nta ntanga zikirimo

  1. Nyuma yaho noneho nakizera 100% ko birangiye?

Aha ni ho benshi bibaza ariko burya nta buryo bwo kuboneza urubyaro bwizewe 100%. no kwifungisha burundu, byizewe ku gipimo cya 99%. Bamwe,bacye cyane nyuma yo gukata ya miyoboro irongera ikihuza intanga zikaba zakongera kubona aho zisohokera. Ibi akenshi iyo bibaye biba mu mezi ya mbere nyuma yo kwifungisha.

  1. Ni nde wemerewe kwifungisha burundu?

Ubusanzwe umugabo wese wujuje imyaka y’ubukure (18 kuzamura) yemerewe kuba yakifungisha. Ariko hari ibindi bibanza gusuzumwa, ku buryo usanga akenshi kwifungisha burundu ubyemererwa ufite imyaka hejuru ya 30. Mu bihugu bimwe niyo waba ukiri ingaragu urabyemererwa, mu bindi bihugu (harimo n’icyacu) usabwa kubanza kubyemererwa n’uwo mwashakanye, bivuze ko ukiri ingaragu uba utabyemerewe.

  1. Ese nta burwayi bundi byatera

Oya nta burwayi budasanzwe byagutera, haba kanseri cyangwa kudashyukwa kuko imiyoboro bakata ntaho ihurira n’ibyo bindi. Niba ufashe umwanzuro wo kwifungisha burundu wigira impungenge.

 

Ese haba hari ikindi kibazo wibaza? Kibaze ahagenewe comments, turagusubiza

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s