Imirire Ubuzima

Zirikana ibi niba wifuza kurya neza

Kurya. Ni igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwacu kuko utarya ntiwabaho. Iyo urya, nibwo ubona ingufu zo kuba wakora buri kintu cyose, ni bwo ubona ubudahangarwa bwo guhangana n’indwara, nibwo ukura haba mu gihagararo no mu bwenge.

Ariko kandi nanone hari igihe abantu turya nabi. Ugasanga uriye atari uko ushonje ahubwo kuko ubibonye. Ibi benshi twita kuryagagura bigendana n’ingaruka zinyuranye harimo umubyibuho ukabije, indwara zinyuranye zigendana na wo n’ibindi.

Ariko nanone wakibaza uti ni gute namenya ko ndiye neza, ndiye biri ngombwa? Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho

 

Mbere y’uko urya.

Mbere y’uko ufata umwanzuro wo kurya hari ibyo usabwa

 

  1. Banza wibaze niba koko ushonje.

    1. Kumenya ko ushonje ni ibintu byoroshye kuko inzara ifite ibimenyetso byayo harimo kumva mu nda hameze nk’ahakurya, kwayura, kumva umutwe uremereye n’ibindi binyuranye
    2. Niba ushaka kurya kuko ufite stress cyangwa indi mpamvu, aho kurya shaka uko watembera, kureba filimi, kumva umuziki ukunda, kuganira n’abantu, bikugarurira akanyamuneza
    3. Niba ugiye kurya kuko gusa ubona ibiryo byaruye, na byo si byiza ahubwo shaka ikintu uhugiraho, uze kurya igihe ushonje gusa
  2. Hitamo amafunguro aboneye kandi atuma uhaga

    1. Niba ushonje ifunguro ririmo intungamubiri zose, ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara utibagiwe n’amazi kandi rihagije ku buryo atari ukubeshya igifu ko uriye kandi utariye, ni tyo ukwiriye
    2. Niba wumva udashonje cyane, wafata akantu gato ko kurya aha ni mu gihe utegereje ifunguro rihagije. Wahekenya ubunyobwa, warya igi, imbuto se, wanywa amata cyangwa yawurute.

Mu gihe uri kurya

Niba uri kurya hari ibindi ukwiye kwitaho

  1. Irinde ibirangaza

Ni byiza ko mu gihe uri kurya ushyira umutima ku byo uri kurya gusa, ukirinda ibyakurangaza nko kurya ureba tereviziyo, kurya uri no kwandika kuri terefoni cyangwa mudasobwa. Icyakora warya uganira n’abo muri kumwe.

  1. Koresha ibyiyumviro byawe

Tugira ibyiyumviro binyuranye. Mu kurya usabwa kubikoresha

  • Ese ibyo ndya biraryoshye, birimo umunyu uhagije cyangwa mwinshi, ibirungo se birahagije,
  • Ese ibyo ndi kurya birakumbagaye, birimo amazi menshi
  • Ese bifite impumuro nishimiye, nziza
  • Ese birasa neza uko nifuza
  • Birashyushye se cyangwa byahororombye?

 

  1. Komeza wiyumve

Mu gihe uri kurya witwarwa n’ibyo wariye gusa

  • Mu gihe uri kurya wimiragura udatapfunnye neza ahubwo jya unyuzamo urambike ikiyiko/ikanya hasi uhekenye neza ubone kongera gutamira ibindi
  • Niba wumva koko uhaze wikomeza guhatiriza urya ibindi utaza kugwa ivutu. Uko byaba biryoshye kose, wihatiriza

 

Zirikana ibi

  1. Rya buhoro buhoro witonze. Bisaba umubiri byibuze iminota 20 ngo umenye ko uhaze na we rero usabwa kurya byibuze mu minota 20
  2. Arura ibyo uri burye ushyire ku isahani aho kuba wabirira aho biri ari byinshi, bizakurinda kuba warya ibirenze ibikenewe
  3. Koresha amasahani n’ibikombe bitari binini, ahubwo uze kwiyongera mu gihe bibaye ngombwa
  4. Wigira ifunguro na rimwe usimbuka kuko byatuma usonza bikabije cyane bikaba byatera ikindi kibazo cyo kurya ukarenza
  5. Ni byiza kurya uri hamwe aho kurya ugenda cyangwa umeze nk’uwihuta

2 comments

  1. Urakoze cyane kur’izi nyigisho Naima.
    Abantu benshi dukunda kudasobanukirwa ibintu bijanye n’imirire dore ko hanzaha haba inama nyinshi yewe zimwe muri zo ugasanga ntaho zihuriye n’ukuri.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s