Indwara Ubuzima

Ibiza ku isonga mu guhitana abana bakiri bato, n’icyakorwa

Nubwo ibihugu byose ntako bitagira ngo bigabanye impfu z’abana bakiri bato (munsi y’imyaka 5) ariko ntabwo biraranduka burundu. Kuko nkuko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ribitangaza, umubare w’abana bapfa batarageza imyaka itanu buri mwaka wavuye kuri miliyoni 12.7 muri 1990 ugera kuri miliyoni 5.9 muri 2015. ibi birerekana ko nubwo hari icyakozwe ariko inzizra iracyari ndende.

 

Iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibiza ku isonga mu kwica abana bakiri bato, kandi byinshi muri byo bishobora kwirindwa aho turi bunerekane icyakorwa mu guhangana n’iki kibazo.

 

Ibiza ku isonga mu guhitana abana bakiri bato

 

Nubwo ari byinshi ariko hari ibintu biza ku isonga bigera kuri bitandatu.

 

  1. Kuvuka umwana atagejeje igihe (18% by’imfu z’abana)
  2. Umusonga (16% by’impfu)
  3. Ubumuga umwana avukana (13%)
  4. Indwara zifata abana bakiri bato nka malariya, ubwandu bw’amaraso, iseru (13%)
  5. Ibibazo mu kuvuka nko gutinda kuvuka, kubyarira ahantu hatujuje ibikenewe, kutitabwaho akivuka.. (11%)
  6. Impiswi (9%)

Nubwo ibi biza ku isonga mu guhitana abana bakiri bato, ahanini ibi ni ku bana bakiri impinja. Imirire mibi na yo ikaba iza mu guhitana abatarageza ku myaka 5 muri rusange aho yihariye 45% by’impfu zose. Bivuze ko ku isonga mu guhangana n’impfu z’abana hazamo imirire iboneye

Hakorwa iki?

Nyuma yo kubona ibi byose, hari byinshi byakorwa kugirango dukomeze gufatanyiriza hamwe guhangana n’impfu z’abana dore ko ari bo mizero y’ejo hazaza.

Muri byo harimo:

  1. Konsa umwana akivuka kandi agakomeza guhabwa ibere gusa kugeza agize amezi 6. mu gihe bidashoboka ko yonka inshuro zose, agahabwa amata yagenewe abana, ariko akayahabwa mu gihe nta yandi mahitamo ahari, naho igihe bishoboka, umubyeyi akikama agasiga amashereka
  2. Gukurikirana umubyeyi uva atwite kugera abyaye kandi agahabwa inama zikwiye kuri we no ku mwana
  3. Guhabwa indyo yuzuye ku bana bakiri bato. Indyo yuzuye igomba kuba igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara. Ababyeyi bakigishwa uko bategurira umwana ifunguro ryuzuye kandi riboneye
  4. Kwigisha ababyeyi ibienyetso bikwiye gutuma bihutira kujyana umwana kwa muganga harimo umuriro, impiswi, inkorora n’ibindi
  5. Isuku ibe intego kuri buri wese kandi amazi meza agere kuri bose
  6. Abana bakingirwe inkingo zose kandi bazirangize uko byateganyijwe.

Ibi hamwe n’ibindi byinshi byakorwa biramutse bibaye intego ya buri wese uyu mubare wakomeza kugabanyuka dore ko mu 2018 mu Rwanda mu bana 1000 bavutse, 35.3 bapfa batarageza imyaka 5

Mu gutegura iyi nkuru twifashishije urubuga rwa worldvision.org

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s