Imyororokere Ubuzima

Impamvu zatera imihango guhindagurika

Kuva umukobwa ageze mu gihe cy’ubwagavu kugeza acuze, uretse mu gihe atwite cyangwa yonsa umwana ukiri muto, ubusanzwe buri nyuma y’iminsi runaka, ibarwa hagati ya 21 na 35 abona imihango.

Gusa hari igihe ashobora kurenza iminsi 35 atarabona imihango cyangwa se akaba yanayibona mbere y’iminsi 21. Iki gihe rero ntabwo iyi mihango iba isanzwe, haba hari impamvu runaka iri kubitera.

 

None se ni izihe mpamvu zaba zitera imihango guhindagurika? Nibyo iyi nkuru igiye kuvugaho.

 

  1. Uburwayi ku mvubura ya thyroid

Niba imihango ije kenshi kandi isa n’irekuye (amaraso atijimye) ni ikimenyetso cy’uko hari ikibazo kuri thyphoid idakora neza. Ku bagore/bakobwa bari hagati y’imyaka 20 na 30, iki ni ikintu gishoboka cyane.

  1. Stress

Stress ishobora gutuma umubiri wawe udatuma hari igi rikura, bityo ntujye mu burumbuke. Icyo gihe rero iyo nta burumbuke bwabayeho, imihango na yo ntiyaza. Aha ushobora no kwirenza amezi 3 nta mihango kandi udatwite.

Soma hano Kubura imihango udatwite

  1. Guhindura aho wabaga

Bijya biba ku bakobwa bamwe yajya mu kindi gihugu cyangwa iyindi ntara, yeewe hari n’abo bibaho bagiye ku ishuri aho biga babayo, nuko imihango ikaza kubura.

  1. Indwara

Zimwe mu ndwara zishobora gutuma imihango ihagarara cyangwa ikaza nabi. Muri zo twavuga ibibyimba mu mura, PCOS (polycystic ovary syndrome), endometriose, na PID (pelvis inflammatory disease) iterwa ahanini n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

  1. Gucura imburagihe

Ubusanzwe umugore asatira gucura hejuru y’imyaka 40. niba rero ugize ibyago byo kuba wacura icyo gihe kitaragera na byo birangwa no kugira imihango ihindagurika.

  1. Kubyibuha cyangwa kunanuka bikabije

Niba mu gihe gito ibiro byawe byiyongereye cyane cyangwa bikagabanyuka cyane, ibi bituma haba impinduka mu mikorere y’imisemburo bityo imihango ikajya iza nabi na yo. Kunanuka cyane akenshi biturutse ku burwayi butuma uremba

  1. Siporo itwara ingufu nyinshi

Kuba utangiye kujya utwara igare cyane, kwiruka n’amaguru uvuduka kandi intera ndende, biri mu bishobora guhagarika imihango igihe gito

  1. Imiti yo kuboneza urubyaro

Byaba ibinini cyangwa inshinge, kimwe n’ikinini cyo kwitabara iyo wakoze imibonano idakingiye byose bizwiho gutuma habaho impinduka mu mikorere y’imisemburo bityo imihango yawe igahindagurika.

  1. Indi miti

Imwe mu miti cyane cyane ikora ku bwonko nk’ivura indwara zo mu mutwe, iya depression kimwe n’umuti wa methadone bizwiho kuba byatera impinduka mu mihango.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s