Ubuzima

Akamaro kanyuranye k’igishishwa cy’umuneke

Benshi, niba atari twese, iyo tumaze kurya imineke duhita tujugunya ibishishwa haba mu ngarani cyangwa se ahandi turunda imyanda nuko za modoka zishinzwe kubijyana (ku baba mu mugi) zikazabijyanana n’indi myanda. Gusa hari bamwe, bashobora kuba baryana byose bakuyeho inkondo gusa, cyane cyane ku mineke ya kamara ihiye cyane.

Gusa burya igishishwa cy’umuneke gifite akandi kamaro kanyuranye, ku buryo numara kukamenya utazapfa kongera kukijugunya.

1. Gucyesha amenyo

 

Igishishwa cy’umuneke ni kimwe mu byo wakoresha ushaka gucyesha amenyo. Gifate uharuremo twa tundi tw’imbere ubundi ushyire ku buroso woze amenyo nk’uko bisanzwe. Ibi utabishoboye, fata cya gishishwa ukube ku menyo umare byibuze umunota uri gukubaho, ubikore buri munsi. Bidatinze uzabona inyungu kuko bimwe byari byihomye ku menyo bigenda byeguka buhoro buhoro kugera asigaye ari urwererane.

  1. Kuvura ibiheri mu maso

Aha nta kindi usabwa uretse gukuba igishishwa ahari ibiheri ukabikora mu gihe cy’iminota itanu buri munsi. Umusaruro ugaragara byibuze nyuma y’icyumeru, ugakomeza kugera ibiheri bishizeho burundu

  1. Kuvura iminkanyari

Hano usabwa gufata igishishwa cy’umuneke ukagisya, ukavangamo umuhondo w’igi ribisi. Urwo ruvange rusige mu maso ubimazeho iminota itanu ubundi urukarabe. Uruhu ruzagenda rurambuka iminkanyari igende burundu.

  1. Kurwanya uburibwe

Niba hari ahantu ku mubiri hari kukurya, rambikaho igishishwa cy’umuneke ukirekereho kugeza wumvise uburibwe bugiye. Unashaka waharura tumwe tw’imbere ukavanga n’amavuta yo guteka ataratekeshwa cyane cyane olive oil ugakoramo igipondo ugasiga ahababara. Uburibwe buragenda

  1. Kuribwa n’udusimba

Niba agasimba kakuriye hakaba habyimbye kandi hari kukurya, sigirizaho igishishwa cy’umuneke kugeza wumvise uburibwe bugiye kandi nyuma yaho hazanabyimbuka

Si ibi gusa igishishwa cy’umuneke gikora tuvuze bimwe.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s