Imyororokere Indwara Ubuzima

Ibibyimba mu mura (myomes/fibroids): Menya byinshi kuri byo

Benshi babizi ku izina rya myomes (soma miyome nk’uko wavuga umwami), bikaba ibibyimba biza mu mura. Ni ibibyimba bikunze gufata abagore/abakobwa bari mu myaka yo kubyara, gusa bikaba bidafite aho bihuriye na kanseri ishobora gufata aho hantu, kuko byo ni ibibyimba bitabyara kanseri.

Biba mu ngano zitandukanye aho bishobora kuba bito bitaboneshwa ijisho cyangwa bikaba binini ku buryo bituma umura ubwawo na wo ubyimba ndetse bimwe bishobora no gutuma ubirwaye yiyongera ibiro mu buryo budasanzwe.

 

Muri iyi nkuru tugiye kuvuga birambuye kuri ibi bibyimba.

 

Ubusanzwe abagore benshi baba babifite ahubwo ntibabimenye kuko kenshi ntibigira ibimenyetso cyane cyane iyo ari bito. Gusa ku rundi ruhande, bishobora kugaragaza ibimenyetso

  1. Ibimenyetso

Nubwo benshi batagira ibimenyetso ariko iyo bije, kenshi biterwa n’aho ibibyimba biri, ubwinshi bwabyo, n’uko bingana

  • Kuva amaraso menshi mu mihango
  • Kumara igihe kirenga icyumweru mu mihango
  • Kuremererwa no kuribwa mu kiziba cy’inda
  • Kunyaragura kenshi
  • Kunyara ukumva ntizishizemo ariko ntizikomeze kuza
  • Kwituma impatwe
  • Kuribwa umugongo no kuzana ibinya mu maguru

Rimwe na rimwe iyo ikibyimba gikuze hari igihe amaraso yajyagamo abura inzira anyuramo, kigapfa. Ibi bitera uburibwe ariko budakabije.

  1. Biterwa n’iki?

Kugeza ubu impamvu nyayo itera ibi bibyimba ntigaragara ariko ubushakashatsi bwagaragaje bimwe mu byaba bibigiramo uruhare:

  • Impinduka mu turemangingo tugize imikaya y’umura
  • Imisemburo, progesterone na estrogen ituma umura wiyongera ubunini mu gihe cy’uburumbuke hitegura ko habaho gusama. Bigaragazwa nuko mu zabukuru ibi bibyimba bigenda bigabanya ubunini, kuko ya misemburo iba yagabanyutse
  • Ibindi bituma habaho kugumana indemangingo runaka, cyane cyane ku mura

Gusa byinshi mu bibyimba biza iyo utwite iyo umaze kubyara bigenda biyenga kugera bishize.

3. Ni ba nde bafite ibyago cyane?

Nubwo buri mugore/mukobwa wese ashobora kubirwara ariko hari bimwe mu bikongerera ibyago byo kurwara ibi bibyimba:

  • Nubwo abagore bose babirwara ariko ubushakashatsi bugaragaza ko abirabura ari bo bagira ibyago kurenza abandi ndetse ni bo babirwara bakiri bato kurenza andi moko
  • Mu gihe mama wawe cyangwa umuvandimwe yabirwaye nawe uba ufite ibyago byo kubirwara
  • Kujya mu mihango ukiri muto cyane, umubyibuho ukabije, kubura vitamini D, kurya kenshi inyama zitukura, kuywa inzoga cyane na byo biri mu byongera ibyago

4. Ese natwita ndwaye ibi bibyimba?

Ubusanzwe ibi bibyimba ntaho bihurira no gutwita. Gusa birashoboka ko ibiri mu mura imbere (aho umwana akurira) byatera kutabyara no gukuramo inda.

Ibi bibyimba kandi bishobora gutera ibindi bibazo ku nda nko kubyara umwana utagejeje igihe, cyangwa kudakura kw’ingobyi.

 

 

 

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s