Imirire Ubuzima

Duteke: Umuceri urimo amagi

Umuceri uri mu mafunguro aribwa kenshi mu miryango myinshi dore ko abenshi usanga agura agafuka kawo akabika akajya adahaho uwo ateka gutyo gutyo kugeza ushize akagura undi. Ni ikiribwa cyo mu bwoko bw’ibinyampeke, ukaba uribwa na bose abakuru n’abato.

Amagi ku rundi ruhande na yo aribwa bitari gacye, akaba isoko ya poroteyine zuzuye, vitamini nyinshi n’imyunyungugu.

 

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko wateka umuceri n’amagi.

 

Ibikenerwa:

 

  • Ibiyiko 2 by’amavuta
  • Ikiyiko cya tungurusumu iseye
  • Ikiyiko cya poireau, ziseye
  • Akayiko gato ka tangawizi isekuye
  • Niba ushaka urusenda, rumwe rurahagije ukarusya
  • Igi rimwe
  • Isorori iringaniye y’umuceri uhiye
  • Umunyu
  • Ka sosi tomate cyangwa ketchup cyangwa soy sauce bitewe n’icyo ukunda
  • Wanashyiramo ka black pepper akayiko

 

Uko bikorwa

 

  1. Canira amavuta mu gasafuriye cyangwa ipanu, ariko ku muriro mucye, ushyiremo tungurusumu ugaragure kugeza zihinduye ibara zikajya kuba umuhondo
  2. Ongeramo akayiko gato k’ibitunguru, tngawizi n’urusenda niba uri buruteke, bigaragure umare umunota
  3. Meneramo rya gi. Vangavanga kugeza ubonye ko rihiye
  4. Sukamo wa muceri, wibuke ko umuceri uba wawutetse uhiye. Ubundi ubivangavange neza
  5. Shyiramo umunyu gusa niba uri bukoreshe soy sauce wibuke ko ubwayo ibamo umunyu, ukoreshe gacye cyane. Niba ukoresha black pepper na yo yishyiremo, uvange
  6. Sukaho ya sositomate, cyangwa soy sauce uvange.
  7. Ongeraho bya bitunguru byasigaye, wongere ugaragure umunota umwe
  8. Arura, ukatireho poireau, amababi yayo, ubundi ubirye bigishyushye

 

Ku bantu benshi ubwo wongera ingano yabyo.

 

Muryoherwe.

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s