Imirire Ubuzima

Ibi nibyo biba mu mubiri wawe iyo usibye kurya (wiyirije)

Mu madini anyuranye habamo gahunda yo gufata igihe runaka bagahagarika kurya mu masaha runaka, nkuko hari n’abafata igihe cy’iminsi runaka babigenza gutyo (urugero ni abayisilamu mu kwezi kwa Ramadhan). ariko si bo gusa babikora hari n’ababikora atari impamvu z’imyizerere ahubwo ari impamvu zabo bwite cyane cyane bashaka kuringaniza ibiro.

Ushobora kuba wibaza niba koko hari akamaro ko kwiyiriza.

 

Reka turebe ibiba mu mubiri iyo uhagaritse kurya amasaha runaka tunarebe akamaro bifite ku buzima

 

  1. Gushwanyaguza isukari

Ubundi amasha ya mbere yo kwiyiriza uba wumva ari ibisanzwe nta mpinduka nyinshi wumva. Ibi biterwa n’uko umubiri uba uri gushwanyaguza glycogen nuko ukabika glucose nk’isoko y’ingufu. 25% bijya mu bwonko naho ibisigaye bikajya mu gukora insoro zitukura n’imikaya

  1. Kuyaga kw’ibinure

Abashaka kugabanya ibiro aha ni ho babonera inyungu. Nyuma y’amasaha hagati ya 5 na 6 utarya, hagendewe ku isukari iri mu maraso yawe, umubiri utangira gutwika ibinure no kubishwanyaguza bigahindurwamo ibikoreshwa mu gutera imbaraga umubiri. Mu kuri ni bwo wavuga ko kwiyiriza biba bitangiye

  1. Gusukura amaraso

Mu gihe cyo kuyaga kw’ibinure ni bwo cholesterol na uric acid na byo byoherezwa mu maraso, mu rwego rwo gusukura no gusana. Muri iki gihe ni bwo wumva isereri, gusonza, umunaniro, kuribwa mu mikaya no mu ngingo rimwe na rimwe. Ibi bisozwa n’uko umuvuduko w’amaraso ugabanyuka, uburibwe bugabanyuke ndetse n’imyanda yari mu maraso igabanyukemo

  1. Urwungano ngogozi ruraruhuka

Kuko nta kintu uri kwinjiza mu nda, urwungano ngogozi rusa n’ururuhuka nubwo rutareka gukora burundu, keretse uramutse umaze igihe kinini nta kintu ushyira mu nda.

  1. Gusukura intekerezo

Unashaka wabyita gusukura roho.

Nyuma y’amasaha hagati ya 6 na 8 utangiye kwiyiriza, utangira gusonza no kumva wabivamo ukirira. Ibi bishobora kuzamura amwe mu marangamutima nk’umujinya, umushiha, kwivumbura, no kumva utameze neza. Ibi bikubaho ukomeza kubirwanya bikanakwibutsa impamvu nyakuri igutera kwiyiriza bityo bigatuma urushaho gusukura intekerezo. Ibi rero kugirango urusheho kubigeraho bigusaba kuvangamo meditation cyangwa gusenga, kugirango ubashe gusukura neza roho yawe.

Kwiyiriza ni gute bikorwa?

Ubusanzwe inyito ubwayo irabisobanura. Ni ukureka kurya amasaha ya ku manywa. Bivuze ngo kuva izuba rirashe kugera rirenze, ntugire ikintu na kimwe ushyira mu nda, yewe n’amazi ntuba wemerewe kuyafata. Kandi no mu masaha uri kurya, ntufate ibyo kurya byananiza igifu kuko bitewe n’amasaha menshi arenga 12 kiba kimaze nta kintu kijyamo, byakinaniza. Gusa iyo ushaka kubikora neza amasaha yo kutarya wayagira 14, ayo wafatamo ifunguro akaba 10, mbere yo kuryama, ubwo ni nka 19h00 ukongera kurya nka 04h za mu gitondo ubyutse. Aha ni ho inyungu zo kwiyiriza uzibona neza cyane

Akamaro rusange ko kwiyiriza

  • Bifasha abifuza kugabanya ibiro
  • Ni uburyo bwiza bwo kuringaniza insulin ntibe nkeya bikakurinda diyabete
  • Bigufasha kwiyobora mu mirire
  • Bigabanya triglycerides bityo bikagabanya ibyago by’indwara z’umutima
  • Byagabanya ibyago byo gusaza imburagihe
  • Biri mu bifasha gusukura uruhu
  • Bigufasha kurushao kwegerana n’Imana
  • Bituma urwungano ngogozi rurushaho gukora neza

Icyitonderwa: Abagore batwite, abonsa abana bakiri bato, abafite indwara zihariye, ntabwo bemerewe kuba bakiyiriza.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s