Imirire Ubuzima

Umwihariko w’imineke ya gisukari

Ushobora kuba ari ubwa mbere wumvise imineke yitwa gisukari, ikaba imineke itukura inyuma, cyangwa se ukaba uvuze uti murayinyibukije. Nubwo imineke imenyerewe cyane igira igishiswa cy’umuhondo, burya hanabaho igira igishiswa gitukura, kuva igitoki kicyana kugeza gihiye.

Iyi mineke igira uburyohe cyane kurenza indi ni yo mpamvu yiswe gisukari. Kuba igishishwa gitukura si byo biyiha umwihariko gusa ahubwo no mu ntungamubiri n’akamaro mu mubiri irihariye nk’uko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe.

 

Iyi mineke ibara ryo gutukura ryerekana ko ikungahaye kuri anthocyanin bumwe mu bwoko bw’ibisukura umubiri. Ibonekamo kandi potasiyumu ku rwego rwo hejuru, beta-carotene, vitamini C, fibres zihagije, vitamini B6, vitamini D, harimo na poroteyine, magnesium, ibinure n’amasukari.

Iyi mineke itandukaniye he n’indi?

Urebye ku ntungamubiri inyinshi bizihuriyeho. Gusa imineke itukura ikazigira zose ku gipimo cyo hejuru kurenza indi mineke. Igitangaje cyayo nubwo iryohera cyane kurenza iyindi, niyo myiza ku barwaye diyabete kuko igipimo cy’isukari cyayo kiri hasi ugereranyije n’indi kuko mu gihe indi igira igipimo cya 51, gisukari yo ifite igipimo cya 45. (GI= Glycemic Index), ni igipimo cyerekana uko ikiribwa runaka kizamura isukari yo mu maraso. Ibifite munsi ya 50, abarwaye diyabete bemererwa kubikoresha.

Akamaro ku buzima

  1. Gufasha abifuza gutakaza ibiro

Iyi mineke ibamo fibres nyinshi bikaba bituma uwayiriye akomeza guhaga igihe kinini ndetse hanarimo amasukari atuma udakomeza kurarikira ibyo kurya bityo umubiri ugakoresha ibinure.

  1. Ni myiza ku mpyiko

Ya potassium irimo ituma birinda kuba hakorwa utubuye two mu mpyiko. Bifasha kandi umubiri kugumana calcium bigafasha amagufa gukomera

  1. Ni myiza ku bifuza kureka itabi

Rumwe mu ngamba zikomeye umuntu arwana na zo, ni ukureka itabi. Magnesium na potassium biba muri gisukari bifasha umuntu ushaka kureka itabi kuko iyo wariye iyi mineke bituma utararikira itabi, bityo bikakorohera kurireka

  1. Ni myiza ku ruhu

Uretse kuyirya iyi mineke inazwiho kuvamo mask nziza yo ku ruhu mu maso. Mu maso, fata umuneke uwusye, uvangemo agafarini gake, wongeremo ubuki ubundi icyo gipondo ugisige mu maso ureke byume ubone koga.

  1. Gusukura amaraso

Iyi mineke ikungahaye ku bisukura umubiri, ndetse inabonekamo vitamini B6 ituma umubiri ushwanyaguza za poroteyine hakanakorwa insoro zitukura bityo amaraso agahora ari mashya.

  1. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso

Imineke muri rusange izwiho kuba ikungahaye kuri potassium iyi ikaba ingenzi mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso. Gisukari rero yo kuba ifite potassium nyinshi mu mineke yose bituma irushaho kuba ingenzi ku bafite umuvuduko ukabije w’amaraso. Hanarimo magnesium kandi na yo abayinjiza ku bwinshi bibagabanyiriza ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso

  1. Kongerera ingufu ubudahangarwa

Twabibonye ko iyi mineke irimo vitamini B6 na C zikaba vitamini za ngombwa mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Ibi bigatuma uyikoresha bimurinda indwara ziterwa na mikorobi

  1. Amaso meza

Kuba iriya mineke itukura biterwa na carotenoid irimo. Lutein na beta-carotene ni carotenoids ebyiri dusanga muri iyi mineke zikaba zizwiho kurinda amaso ubuhumyi bufata abageze mu zabukuru. Kurya iyi mineke bigabanya ibi byago ku kigero cya 26%. iriya beta-carotene ni yo ihinduka vitamini A iyo igeze mu mubiri

  1. Gufasha igogorwa

Iyi mineke ibonekamo prebiotics. Ibi bikaba ibiryo bya za bagiteri nkenerwa zo mu nzira y’igogorwa. Bikarinda kuzana ibyuka mu nda no kurwanya impatwe. Uretse prebiotics hanarimo fibre zigira akamaro kanini mu igogorwa no kurinda igifu.

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s