Imirire Imiti Ubuzima

Akamaro ka tungurusumu n’ubuki

Tungurusumu iri mu bihingwa byabanje guhingwa kurenza ibindi ku isi kuko ubushakashatsi bwerekana ko mu Misiri bafataga tungurusumu nk’ikimenyetso cy’isanzure.

Ubuki ku rundi ruhande na bwo bufatwa nk’ikimenyetso cy’ahantu heza ko abageni bagira ukwezi kwa buki, abizera bavugwa ko bazaragwa igihugu gitemba amata n’ubuki.

Kubivanga byombi, ukabikora nta kintu urashyira mu nda, bigirira umubiri akamaro nk’uko iyi nkuru igiye kubivuga.

  1. Tungurusumu

Muri tungurusumu habonekamo soufre ikaba yica bagiteri na virusi, isukura umwuka n’umubiri muri rusange.

Muri tungurusumu harimo ibinyabutabire birenga 200 birimo vitamini, imyunyungugu, poroteyine na enzymes. Byose bigirira umubiri akamaro

Muri tungurusumu harimo disulfide ikaba irusha antibiyotike zimwe ingufu mu kuvura, inshuro zikubye 10. gusa ntabwo ikora vuba nk’iyo miti ahubwo yo ikora buhoro buhoro igatsinsura indwara burundu

  • Tungurusumu irinda gusaza imburagihe kuko ishwanyaguza ahibitse uric acid ishobora gutuma uruhu rumera nabi
  • Kandi tungurusumu ifasha mu kurwanya indwara zinyuranye z’umutima, kanseri y’amara ndetse inafasha abari ku miti ya kanseri
  • Ituma cholesterol mbi imanuka kandi ifasha mu guhangana na diyabete
  • Ifasha abarwaye goute, rubagimpande, indwara z’imitsi, umutwe w’uruhande rumwe, inkorora n’ibindi bibazo mu bihaha
  • Ifasha mu kuvura indwara zifata imyanya y’ibanga y’abagore, ivura impatwe, impiswi kandi irinda umwijima kwangirika
  • Mu gihe warumwe n’agasimba, tungurusumu ifasha umubiri kurwanya ubumara bwako. Uyikuba aharumwe, cyangwa ukayikatamo kabiri ukayihambiriraho.
  • Allicin irimo ituma abayikoresha bashaka gutakaza ibiro bibagirira akamaro cyane kuko itera igihagisha.
  1. Ubuki

Ku ruhande rwabwo, ubuki na bwo bufitiye umubiri akamaro kanyuranye

Gufasha abarwaye indwara zo mu muhogo, mu buhumekero, kuringaniza umuvuduko w’amaraso, kuvura ibisebe, kurwanya mikorobi za bagiteri n’imiyege, gufasha mu igogorwa n’ibindi bifitiye umubiri akamaro kanyuranye dore ko bunasimbura isukari

  1. Uruvange rwabyo

Iyo rero uvanze tungurusumu n’ubuki, uretse inyungu buri kimwe ku ruhande rwacyo ruguha, binazana inyungu zindi zikurikira:

  • Uru ruvange, rufasha abafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso kimwe n’abafite cholesterol nyinshi mu maraso bityo bikanarinda umutima muri rusange
  • Bifasha abantu bari ku miti ya kanseri aho bifasha mu gusohora imyanda n’uburozi bikanarinda ingaruka za ya miti ku mubiri harimo gupfuka umusatsi
  • Byongerera ingufu ubudahangarwa bikakurinda bikanavura inkorora n’ibicurane, binafasha kandi abafite indwara z’ubuhumekero zinyuranye nka sinizite na asima ndetse birwanya indiririzi zo mu nda, bikanafasha mu kuvura ibibazo binyuranye by’igogorwa.
  1. Wabikoresha ute

Buri gitondo utaragira ikindi kintu ufata, fata tungurusumu imwe uyihonde (agatete kamwe), niba utabasha kubisekura kataguramo uduce duto duto cyane, ubundi uvange n’akayiko gato k’ubuki, ubimire bunguri udahekenye.

Wemerewe kugira ikindi ufata byibuze hashize iminota 30 umaze gufata uyu muti.

Bikore byibuze iminsi 7 ikurikirana, ni bwo uzabona umusaruro. Kandi niba utinya impumuro ya tungurusumu, humura iyo ubifata gutya ntabwo ya mpumuro yumvikana

  1. Kuki nsabwa kubifata ntaragira ikindi mfata?

Allicin iboneka muri tungurusumu, umubiri uyikamura neza iyo mu gifu nta kindi kintu kirimo. Iyo uyifashe wariye, umubiri uhugira mu gukamura izindi ntungamubiri yo ikabigenderamo idakoreshejwe kandi ni yo ikenewe cyane.

Icyitonderwa

Hari abatemerewe kuba bakoresha uru ruvange

  • Umuntu ufite umuvuduko w’amaraso uri hasi
  • Umuntu ufite ikibazo cyo kuva (nko mu gihe uri mu mihango, cyangwa ufite ubundi burwayi bujyanye n’amaraso)
  • Umuntu uteganya kubagwa mu minsi hagati ya 10 na 14 iri imbere.
  • Umuntu uri gufata indi miti yo mu bwoko bwa antibiyotike.

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s