Ubuzima

Bimwe mu bibi byo kurarana ikariso

Benshi muri twe iyo hakonje turara twambaye imyenda yo kurarana naho iyo hashyushye twiyambarira ikariso gusa tukaryama. Nyamara burya kurarana ikariso bishobora gukurura zimwe mu ngorane ku buzima ku buryo bishobora no gutera kutabyara kuri bamwe nk’uko muri iyi nkuru tugiye kubivuga

Haba ku bagabo no ku bagore ibibi byo kurarana ikariso birahari kandi bishobora kwirindwa.

1. Ku bagore

Abagore bakunze kwambara n’ubusanzwe imyenda ibegereye bityo n’ikariso bambara zikunze kuba zibegereye ndetse bamwe banambara udukabutura tubafashe cyane. Iyo ubize icyuya, mikorobe zinyuranye cyane cyane za bagiteri zihita zibona uko zororoka bityo waryama wambaye ikariso imyanya yawe y’ibanga ntibone uko ihumeka neza ndetse na za mikorobe zikabona uko zororoka bikaba byakuviramo indwara zinyuranye zaba iziterwa na mikorobe (infections) cyangwa se uburyaryate no kwishimagura (irritation) haba ku gitsina cyangwa ahahegereye nko mu ntantu.

Bikarushaho kuba bibi ku babira ibyuya nijoro cyane cyane abageze mu myaka yo gucura cyangwa ababa ahantu hashyushye ndetse n’ababyibushye kuko iyo ubize ibyuya na nijoro byongera bya byago byo kurwara indwara ziterwa na mikorobe.

Twibutse ko ku ruhu rwacu haba mikorobe nyinshi, iyo rero zibonye akantu gatuma zororoka zibikora zitazuyaje kandi ingaruka zishobora kuza zikomeye cyane.
Ibi kandi bikomeza kwiyongera no ku bagore badakunda kogosha insya kuko na zo ziba indiri ya mikorobe iyo hajemo akuya.

Uburyaryate mu ntantu, kuzanaho ibimeze nk’ise cyangwa ibihushi ni bimwe mu biterwa no kurarana ikariso

2. Ku bagabo

Ku bagabo naho nko ku bagore kurarana ikariso byongera uburyaryate mu mayasha, no ku mabya ndetse bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara ziterwa n’imiyege zirangwa no kuvuvuka mu mayasha no munsi y’amabya.
Ikindi kibi cyane ni uko bigira ingaruka ku myororokere aho bishobora gutera kutabyara.
Kuko intanga ngabo hari ubushyuhe zitihanganira, kuba wiriwe wambaye ikariso ukanayirarana bituma amabya nk’uruganda rukora intanga akomeza kuba mu bushyuhe ibi bikagira ingaruka mbi ku ntanga aho zishobora gukorwa nabi, gupfa cyangwa kuba nkeya bityo amahirwe yo kubyara akagenda agabanyuka.

Ikindi ku bagabo ni icyerekeye DNA yo mu masohoro yabo.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Stanford University bwerekanye ko abagabo bararana amakariso bagira DNA mu masohoro yabo zishwanyaguritse cyane kuruta abatayararana ibi bikaba bigira ingaruka mu kubyara kuko intanga idafite DNA ikoze neza ntishobora gutanga umwana.

Umwanzuro

Kutararana ikariso ni byiza kandi bifite ibindi byiza byinshi. Gusa niba utabasha kurara utambaye ubusa buri buri wakambara ikanzu yo kurarana cyangwa undi mwenda ariko utakwegereye kuko n’umubiri nawo ukenera guhumeka no kwisanzura.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s