Imibanire Ubuzima

Zimwe mu nama zagufasha kubaho wishimye

Buri wese aba aharanira kubaho ubuzima bumushimishije, akabaho anezerewe. Ibi kugirango bigerweho usanga buri wese agira inzira zinyuranye anyuramo kugirango bigerweho. Hari abahitamo gushinga urugo, hari abahitamo gushaka amafaranga bumva ko ari yo azatuma uwo munezero bawubona abandi bakirundurira mu masengesho, n’ibindi tutarondora hano.

Nyamara ibyo byose ntacyo ubwabyo bitanga iyo utagerageje kwiyumvisha ko umunezero udashakwa nk’ikintu wataye ahubwo ni ibyiyumviro wowe ubwawe uha agaciro bikaboa uko byigaragaza nk’uko warota inzozi ugatuma ziba impamo

 

Hano hari zimwe mu ngingo zatuma ubaho ubuzima bunezerewe.

  1. Ba wowe nyawe

Mu byo ukora byose, umvira umutimanama wawe. Wishaka kugaragara imbere y’abandi uko utari ngo ushaka kubashimisha cyangwa kugira uko ugaragara. Ibi bizatera intambara muri wowe usange ubuze amajyo n’amaza

  1. Kora ibyo ukunda wikora ibyo ubwiwe gukunda

Rimwe na rimwe dushobora guhitirwamo cyane cyane ku byerekeye kwiga cyangwa akazi ariko iyo ibyo urimo atari byo ukunda uzabikora ariko utabyishimiye ndetse n’umusaruro wabyo ntuzaba mwiza. Agatekerezo kamwe kavuga umwana wumvaga azajya akoresha bya bimashini bihinga binakora imihanda ariko ababyeyi be bamutegeka kwiga gukura amenyo. Iyo yageraga kumurwayi yakuraga iryinyo nka kwakundi bya bimashini biba bitigisa itaka bihinga. Amaherezo yarirukanwe, ahitamo kujya kwiyigira imodoka, ariko ubwo yageraga mu kazi akunze yagakoze neza cyane abantu bose bakamushima. Nawe rero igihe cyose akazi kawe ari bwo buzima, uzagakora unabeho unezerewe (Job=passion)

  1. Ba ahantu wishimiye

Haba mu kazi, mu baturanyi, inshuti, wiba ahantu cyangwa mu kintu kuko nta yandi mahitamo ufite. Arahari ahubwo wikirengagiza ngo wigomwe kubera izindi mpamvu. Baho mu buryo wumva buhuje n’ibyifuzo byawe, ni bwo uzumva ubuzima bukuryoheye.

  1. Hitamo neza inshuti

Abahanga bavuga ko imico yawe iba ihuye n’iy’abantu 5 muhura kenshi. Rero ni byiza guhitamo inshuti nziza kandi neza kugirango utazavaho ubaho ubuzima utishimiye kubera inshuti ufite. Niba ari abanebwe uzaba we, niba badatekereza iterambere niko bizakugendekera. Niba ushaka kubaho wishimye hitamo inshuti izatuma inzozi zawe ziba impamo. Aha si ku nshuti zisanzwe gusa kandi, ni no ku guhitamo uwo muzabana. Reba neza uhitemo utazakubuza ibishimo n’amahoro

  1. Irememo imico myiza

Ikintu kizakuzanira umunezero ni ukugira imico itarimo amakemwa. Ibi uzabigeraho ugenda ugerageza guhindura bimwe mu byo sosiyete cyangwa abakuzengurutse bakunenga. Yego ntawe uneza rubanda kandi ukwiye kuba wowe nyawe ariko nanone iyo ubona wowe nyawe binengwa na benshi, guhinduka nta cyaha kirimo kandi iyo mico myiza izakuzanira inshuti zizafatanya nawe kubaho wishimye

  1. Izere ariko ntunyurwe manuma

Nibyo kubaho ushidikanya gusa ntacyo byazakugezaho ariko nanone kwizera buri kantu kose ntabwo ari byo. Hagati aho ni ho umunezero nyawo uzawusanga. Muri macye nubwo kwizera ari byiza ariko jya ubanza unashyiremo gushishoza kuri bimwe na bimwe utazizera buhumyi nyuma ukicuza

  1. Menya guca bugufi

Nubwo ahari wakumva atari ngombwa mu guhorana umunezero ariko guca bugufi biranga abantu bazi agaciro k’ubuzima bakanamenya kubwishimira. Guca bugufi bizatuma abato n’abakuru, abakire n’abakene, abakomeye n’aboroheje bakwibonamo mubane neza mu mahoro

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s