Imirire Ubuzima

Ibisusa: Imboga zifite akamaro kenshi

Ushobora kuba utarabirya cyangwa bikaba biri mu bintu urya gacye cyane. Ushobora ariko nanone kuba uri muri babandi byari imboga zabo z’ibanze mu gihe cyane cyane cy’imvura dore ko ari bwo amababi aba afite itoto.

Ibisusa, dore ko ari ryo zina ryitwa amababi y’uruyuzi rweraho ibihaza, imyungu, amadegede, ni zimwe mu mboga zifitiye umubiri akamaro kanini cyane. Ni imboga gusa zitaboneka igihe cyose kuko ziboneka ahanini mu gihe cy’imvura ariko unashaka wakora akarima k’igikoni ugateramo inzuzi ukajya uzisukira, ku buryo wakibonera izi mboga kenshi. Ibisusa bikungahaye kuri vitamini A, B9 na C, birimo kalisiyumu, poroteyine, ubutare na fibres.

 

Ese ni akahe kamaro ku buzima?

 

  1. Kurinda gusaza

Ntabwo kurya ibisusa bigabanya imyaka ufite ahubwo muri byo habonekamo ibisukura umubiri byinshi bityo bikakurinda kugira uruhu rugaragaza gusaza kimwe no kuba wazana imvi imburagihe.

  1. Ubuzima bw’amaso

Muri byo habonekamo vitamini A ikaba igira uruhare rukomeye mu kurinda indwara z’amaso cyane cyane kutareba neza iyo bwije no guhuma bizanwa n’izabukuru.

  1. Kugabanya cholesterol mbi

Mu nkuru twavuze ku byerekeye cholesterol, twabonye ko habaho inziza n’imbi. Kurya ibisusa bituma imbi igabanyuka mu mubiri, kuko fibre zabyo zituma amara atayinyunyuza ngo ibe nyinshi, bityo bikanarinda erega indwara z’umutima.

 

Ongera usome hano ibyerekeye Cholesterol

 

  1. Kongera uburumbuke ku bagabo

Ku bagabo, kurya ibisusa birinda indwara zinyuranye zifata amabya, uruganda rukora intanga. Byongera umubare w’intanga zikorwa ku munsi bityo bikongerera umugabo amahirwe menshi yo kubyara.

  1. Ku barwaye diyabete

Umuntu urwaye diyabete ni we wakubwira uburyo bibangama kuyirwara. Ibisusa bikaba bizwiho kugabanya igipimo cy’isukari mu maraso, bityo bigafasha umubiri kuyirwanya. Gusa ntabwo bisimbura imiti ufata, ahubwo bifatanya na yo

  1. Uruhu

Twari twabivuze ko birinda gusaza. Kuko birimo na vitamini C bifitiye uruhu akandi kamaro. Iyi vitamini ituma ibisebe bikira vuba kandi igatuma amagufa akomeza gukomera uruhu narwo rugatemba itoto

  1. Kurwanya kanseri

Amafunguro arimo fibres nyinshi aba anakungahaye kuri vitamini n’imyunyungugu binyuranye. Ibi bifatanyije n’ibisukura umubiri rero bikaba bigira uruhare mu kurinda kanseri zinyuranye.

  1. Amagufa akomeye

Ibisusa birimo kalisiyumu na fosifore, imyunyungugu ikenewe by’umwihariko ku bana bato n’abagore batwite n’abonsa. Bikaba bituma amagufa akomera ndetse n’amenyo ku bana akamera neza.

  1. Kongerera ingufu ubudahangarwa

Kuba birimo vitamini C bihita byumvikana ko bifasha umubiri mu kongera ubudahangarwa. Kongera ubudahangarwa bivuze kudapfa kurwara indwara ziterwa na mikorobi cyane cyane gripe.

  1. Gufasha mu igogorwa

Kubera bikungahaye kuri fibres, ni byiza mu gufasha igogorwa rikagenda neza. Bituma utituma impatwe kandi kwituma biroroha ntibigusabe kwikanira. Iyo amara avuyemo ibidakenewe, umubiri uraruhuka

  1. Kongera amashereka

Nkuko bikungahaye kuri kalisiyumu ni byiza ku mugore wonsa kuko bizamura igipimo cya kalisiyumu, bityo umubiri ugakora amashereka ahagije.

  1. Kongera amaraso

Ibisusa kandi bikungahaye ku butare. Ubutare buza ku isonga mu gutuma amaraso yiyongera. Birimo kandi vitamini B9 ikaba ingenzi mu ikorwa ry’insoro zitukura. Iyo izi nsoro zibaye nyinshi na hemoglobin ikazamuka, ntabwo wagira ikibazo cy’amaraso make

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s