Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 31

Mu gace gaheruka, Mutesi yari avuye kwa muganga aho yatahanye inkuru nziza yuko atanduye. Gusa akiri mu nzira ataha nibwo yahamagawe na nyina amubwira yuko hari umushyitsi uri mu rugo, tutahise dusobanukirwa uwo ari we

Mutesi yaratashye nuko ubwo yinjiraga mu nzu yatunguwe no gusanga ari Rugwiro wamusuye. Akimubona yahise ashaka kumunyuraho ngo yigire mu cyumba cye ariko Rugwiro ahita amwitambika amupfukama imbere.

Rugwiro: Ndakwinginze wigira uburakari bungana gutyo ngo wirengagize ko uri umuntu nawe, basi mpa umunota umwe gusa tuganire.

Yaremeye aricara ariko nta kumusuhuza

Mutesi: Ngaho mbwira ikikugenza ndinanirirwe nshaka kuryama

Rugwiro: Mu kuri ndabizi ibyakubayeho byose, ariko burya nanjye nkibimenya nahise ndakarira Rugema ndetse mubwira ko ntazongera kuvugana na we. Nkubwije ukuri nari muzi wese, gusa numvikana na we ko atazigera aguhemukira. Wenda icyo kubana nari mbizi ko kitazazamo ariko siniyumvishaga ko ashobora gutinyuka mukaryamana nta gakingirizo kandi abizi ko yanduye, ntanagufashe aguha ibinini bibuza gusama, kugeza usamye. Icyakora ubwo wamaraga kugenda, Rugema yaje kurwara araremba, ashobora kuba ari bwo yashubije ubwenge ku gihe, antumaho ansaba imbabazi nuko anansaba kuzaza hano kumugusabira imbabazi. Nicyo rero cyanzanye.

Mutesi: Warangije nigendere se

Rugwiro: Ndumva ubutumwa nari mfite mbushohoje, numara kunyemerera imbabazi navuga ikindi yantumye kuko cyo yanyihanangirije ansaba kukivuga ari uko imbabazi azihawe

Mutesi: (Ahagaze) umva ugene umubwire ngo abantu sibo Mana. Umugambi we wose waramupfubanye, kuko SIDA yashatse kuntera Imana yarayinsimbukishije ndi muzima. Umubwire apfe rwiza, kuko ndumva ibyuririzi biri kumugera amajanja

Yavuze atyo ahita ahaguruka yigira mu cyumba cye.

Mama: Umva rero musore, umwana wanjye ubusanzwe aritonda kandi ntajya avuga nabi. Ariko uwo mugenzi wawe yaramuhemukiye arakabya. Rero nubwo umwana wanjye yakosheje ariko nanjye ndi we rwose sinatanga imbabazi aka kanya. Itahire rwose ubwire uwo musore ko ubuhemu bwe bukabije, yiyunge n’Imana biraba bihagije naho umwana w’umuntu byamunaniye.

Rugwiro: Ntakundi mama. Gusa uzakomeze umutwingingire wenda azacururuka. Kuko byibuze wowe nagusobanuriye byinshi.

Yarasezeye arataha, nuko ubuzima ku mpande zombi bukomeza nk’uko bisanzwe.

 

NYUMA Y’IGIHE

 

Mutesi: Murakoze muyobozi kumpa umwanya. Icyatumye nsaba ijambo muri iyi nama nashakaga guha inama abakobwa bagenzi banjye batwarwa nibishashagirana byose bakagirango ni zahabu maze bagashukwa bagasorwa mu busambanyi bo babyita urukundo. Uyu mwana nteruye iyo hatagoboka Imana ubu aba afite agakoko ka SIDA nanjye ngafite kuko uwanteye inda ye aranduye. Gusa Imana yarangobotse byibuze mba muzima ariko ntabwo nari kumera gutya iyo nkurikiza inama zose nagirwaga zaba izo nahawe na mama ndetse n’abani banyuranye bari bazi neza uwo musore. Rwose gukunda si bibi ariko gukunda ntushishoze, ukiyandarika ngo ni bwo umusore azagukunda cyane uba wishuka kuko ugukunda bya nyabyo ntabwo irari rimurusha ingufu ngo yibagirwe kwifata.

Yahise yumva umuntu akinguye urugi, ahita ashigukira hejuru. Burya zari inzozi.

Mutesi aryamye ku gatanda kwa muganga, turabona ari mu cyumba babyariramo

Muganga: Noneho ndabona ukangutse. Ariko urabisinziriye weee. Ngaho ngwino nkujyane mu cyumba ababyeyi bamaze kubyara baruhukiramo

Mutesi: None se muga, nabyaye iki?

Muganga: Ngwino mama wawe ni we uri hamwe n’umwana. Wamaze kubyara uhita usinzira twanga kugukangura ngo ubanze uruhuke kuko iminsi ibiri wari umaze ku nda si micyeya.

Yaragiye bamwereka icyumba mama we n’umwana barimo.

Mama: Mwana wanjye wakoze kumbyarira akuzukuru k’agakobwa kazajya kankiriza imyanda. Ahubwo bambajije izina bandika ku ifishi mbabwira ko ntaryo wambwiye.

Mutesi: Mama ubabwire bandike ko yitwa Umuhoza kuko aje kumpoza amarira maranye amezi icyenda yose. Gusa mama ndagushimira ko utahwemye kumba hafi. Wemeye gusekwa ku bwanjye urabyihanganira, waremeye uba iciro ry’imigani mu bantu ariko ntiwantererana. Ubu maze gusobanukirwa neza wa mugani uvuga ngo Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu koko. Warakoze warakoze pee. Imana izakumpembere jyewe sinabona icyo nkwitura.

Mama: Erega mwana wanjye ntabwo ikosa rikosozwa irindi. Kugutererana ntabwo wari wo muti w’ikibazo, kuko byari kurushaho kuguhungabanya bikaba byanagira ingaruka kuri ako kaziranenge. Gusa ndacyeka ko ubonye isomo, uzabwira n’abandi

Mutesi: Wahora n’iki ko mu kanya narotaga ndi mu nama ndi gutanga ubuhamya. Ariko ngomba kuzakabya inzozi. Ngomba kuzabwira abandi bakobwa isomo nakuye muri ibi

 

Yari akiri kuvuga bumva umuntu arakomanze. Nyina yagiye gukingura umuryango w’icyumba barimo, nuko abona ni wa muntu waje gusaba imbabazi, aherekejwe na Boss wa Mutesi ndetse n’undi musore atabashije kumenya izina, wari ufite indabo mu ntoki. Yabahaye karibu, nuko barinjira

Mutesi agikubita amaso Rugema yahise ahindukira, atwikira umwana ngo atamubona

Rugema na we nta kindi yakoze, yahise apfukama hasi, yinginga Mutesi ngo basi amwemerere arebe umwana gusa, undi aramwihorera ntiyahindukira. Baratuje hashira akanya, nuko nyuma y’iminota nka 5 Boss afata ijambo

Boss: Mute, ndagusaba urebe hano nkubwire turebana

Mutesi yaramwumviye arahindukira

Boss: Biragoye kubona umugabo wemera ikosa akanemera gupfukama. Bigaragaza guca bugufi no kwihana. Hari amakuru amwe utari ufite nshaka kuguha, twasabye mama wawe kutayakubwira ariko we arayazi yose. Umunsi nguherekeza uvuye ku kazi utashye, mbere yaho nabanje kureba Rugema mwumvisha ikosa yakoze, araryumva kandi yiyemeza guhinduka icyakora ambwira ko nubwo yacyekaga ko yakwanduje, atatuma mubana kuko byarushaho kuzana ibindi bibazo aransobanurira ndamwumva. Yahise anyemerera ko azakwitaho kugera ubyaye ndetse n’uwo mwana azamurera nk’uko arera abandi, mwaba mubana cyangwa mutabana. Amafaranga nagusigiye burya ni we wayampaye ndetse n’ayo mama wawe yasigiwe na Rugwiro ni Rugema wari wayamuhaye. Si ibyo gusa ariko kuko ndanahamya ko ubu yahindutse. Ibisigaye ni ibyanyu, niba umuha imbabazi cyangwa uzimwima, ariko wibuke ko afite uburenganzira ku mwana we, na cyane ko atari yarigeze amwihakana icyo yari yaravuze atazakora ari ukumurera

Boss yamaze kuvuga ayo magambo, Mutesi amarira azenga mu maso na we afata ijambo.

Mutesi: Murakoze mwese kuba mwaje kureba uyu muziranenge. Ndabyumva koko yarahindutse netse ndanamushimira ko yisubiyeho akagira icyo akora. Naramukunze ntitangiriye, ngirwa inama kenshi nanga kumva. Wa mugani ngo NYAMWANGA KUMVA NTIYANZE NO KUBONA wansohoreyeho inyuguti ku yindi, gusa nshimira Imana yangobotse. Icyakora ntabwo jyewe ntanga imbabazi, kuko iyo atambwira gukuramo iyi nda, ibindi nari kubyihanganira. Iby’imbabazi abanze abyibagirwe, ategereze uyu mwana yuzuze imyaka 7 azaze amwisabire imbabazi. Nazimuha nibwo azemererwa kumukoraho. Icyakora ndamwemereye naze amwegere amurebe, gusa kumukoraho byo bizabera mu muryango wateranye.

Rugema yarahagurutse, yegera Mutesi amugeze imbere arongera arapfukama, ahereza Mutesi indabo, maze areba umwana aho aryamye ahita avuga ati umwana mwise UMUHOZA.

Mutesi atunguwe, yahise amureba, aramuhagurutsa, barahoberana

 

Mutesi: Ntabwo numva ukuntu duhuriza ku izina rimwe. Binyeretse ko Imana yamaze na yo kukubabarira, n’umwana mu izina rye ndakubabariye. Noneho wamuterura, ubu, kuko uretse kuba Umuhoza ndabona anabaye umuhuza. Gusa kubana byo ntibitekereze, narokotse irya mbere sinasanga umuriro nywureba.

 

Bose bahise bakoma amashyi, bishimira ko byibuze habayeho kubabarirana no kwiyunga. Buri wese kandi ku ruhande rwe yahakuye isomo.

 

 

IHEREZO

 

Warakoze gukurikirana iyi nkuru kuva itangiye. Nta gushidikanya amasomo arimo ni menshi haba kuri wowe cyangwa abawe. Inkuru ntikarangire nta somo igusigiye kuko waba usomera ubusa.

Nongere nti warakoze.

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

5 comments

    1. Nshimishijwe n’uko bose babonye isomo,ikindi Mutesi yaharagaje urukundo no kudahisha uwamwibarutse byanatumye nawe amubabarira mu buryo bworoshye.
      Mwarakoze cyane umwanditsi

      Like

  1. Inkuru yari nziza, yuzuye amasomo menshi ark njye sinapfa kumubabarira peeeee, twagurukana akumirwa

    Like

  2. Mbega inkuru iryoshye kandi yuzuyemo amasomo!!!!urakoze cyaaneeeeeee!!!!!kandi courage pe!!!!!

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s