Imirire Ubuzima

Ibyiza n’akamaro bya menthe/mint

Bamwe bati ni umwenya abandi bati si wo. Gusa byo iyo witegereje amababi ukumva n’impumuro usanga bitandukanye, nubwo byombi ari ibirungo. Mint/menthe ni ikirungo gishyirwa mu cyayi kenshi wanayishyira mu mazi ukayinywa yonyine cyangwa ukayisyana n’imbuto ugiye gukora umutobe wo kwinywera. Uretse ibyo burya niba utari unabizi, menthe iratekwa aho ishyirwa mu byo kurya bigiye gushya, nka kwa kundi kwa seleri.

 

Ese haba hari akamaro ku buzima? Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho

 

  1. Gufasha mu igogorwa

Muri menthe ni ho hakomoka amavuta ya menthol akunze gukoreshwa mu kwiyuka, ndetse no mu kuvura ibibazo byo kugugara. Rero menthe ifasha mu bafite ikibazo cyo kugugara, gutumba umaze kurya, ndetse n’ibindi bigendana n’igogorwa

  1. Gufasha abarwaye mu buhumekero

Muri menthe harimo ibifungura inzira z’ubuhumekero, ibibyimbura ndetse n’ibifungura mu mazuru. Gusa ntuzakoreshe nyinshi kuko yatera uburyaryate mu nzira z’ihumeka. Si kuri asima gusa kuko n’abafite ikibazo cyo gufungana, sinusite, na bo irabafasha ndetse ni na nziza mu gihe cy’ibicurane n’inkorora.

  1. Kuvura umutwe

Ka kuka kazamuka iyo uyinywa burya niko gafasha mu kuvura umutwe. Amwe mu mavuta yisigwa mu gihe urwaye umutwe ukayasiga mu musaya (nka Mentho plus) akorwa bahereye kuri menthe.

  1. Guhumuza mu kanwa

Ahari uzi shikareti za menthos cyangwa orbit? Izi akenshi zikorwa bavangamo ibikomoka kuri menthe. Niba ugira ikibazo cyo kunuka mu kanwa, cyangwa ukaba wanyoye inzoga, wariye tungurusumu se, wowe hekenya utubabi twa menthe, ubundi ibintu biragenda neza. Gusa si uguhumuza mu kanwa gusa kuko inarwanya bagiteri zatera kuva mu menyo.

  1. Ifasha mu gutakaza ibiro

Menthe kandi ni nziza mu gihe wifuza gutakaza ibiro. Ituma imvubura zo mu igogorwa na za enzyme zo mu mara n’igifu zikora bigafasha ibyariwe gusebwa neza. Ibi bituma umubiri ukorana ingufu, ibi inyungu yabyo ni ukuba wagabanya ibiro.

  1. Kongerera ingufu ubwonko

Inyigo zinyuranye zakozwe zigaragaza ko gukoresha menthe bituma urushaho kuba maso, ugira ubwonko bufunguye, bureba kure, ndetse unabasha kwibuka neza.

  1. Uruhu rwiza

Kuva na kera menthe ikoreshwa mu kuvura ibishishi n’ibiheri byo mu maso. Muri yo habonekamo salicylic acid igira uruhare mu kubyimbura no kurwanya ibiheri. Hanabonekamo kandi ibindi bisukura uruhu n’umubiri muri rusange. Aha mu kubikora usya ibibabi ukabivanga n’ubuki ukabihoma nka mask ku ruhu ukabirekeraho byibuze iminota 20. Nyuma ukoga mu maso amazi ashyushye (atagutwika ariko).

  1. Kurwanya isesemi no kuruka

Uretse kuba wahekenya ukamira amazi yayo, kuba wayinywa mu mazi, no kuyihumuriza byonyine ni ingenzi ku bagore bagira isesemi iyo batwite. Si bo gusa kuko n’undi wese ugira isesemi asabwa kubikora gutyo. Niba warabwiwe ko guhekenya orbit byagufasha ku isesemi, ibanga nta rindi ni uko harimo menthe.

  1. Kurwanya stress na depression

Mu buvuzi bwa aromatherapy, menthe iza ku mwanya wa mbere. Impumuro yayo izamura umusemburo wa cortisol bityo bigatuma umubiri ubasha guhangana na stress. Si ibyo gusa kuko ya mpumuro yayo izamura serotonin umusemburo w’ibyishimo, izwiho kurwanya depression. Wayinywa mu cyayi, cyangwa ukayiyuka, byagufasha.

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s