Imirire Ubuzima

Umwihariko w’imbuto n’imboga by’icyatsi

Avoka, poivron, concombre, epinari, isombe, kiwi, umushogoro, amashu, dodo, ibisusa. Izi ni ingero zimwe z’imbuto n’imboga biba ari icyatsi. Buri bara, rigira umwihariko waryo, nkuko mu nkuru zatambutse twarebeye hamwe umwihariko w’imbuto n’imboga z’umuhondo, izitukura.

Reka noneho ubu tuvuge ku mboga n’imbuto by’icyatsi.

 

  1. Bikungahaye kuri Lutein na Zeaxanthin.

Ibi bikaba bizwiho kurinda stroke, indwara z’umutima, kanseri y’ibihaha n’iy’amabere.

Lutein na zeaxanthin kandi bifasha amaso biyarinda ubuhumyi bukunze kuza bwije.

  1. Bikungahaye ku bisukura umubiri

Imbuto n’imboga by’icyatsi biba bikungahaye kuri vitamini A, C na K. hanabonekamo ubutare na potasiyumu, ibi wongeyeho n’ibisukura umubiri bigira uruhare mu kurinda umubiri indwara zinyuranye

  1. Byuzuye imyunyungugu

Twari tumaze kubivuga hejuru. Habonekamo imunyungugu inyuranye ikaba ifatanyiriza hamwe mu kubaka umubiri wacu. Uretse ubutare na potasium hanabonekamo magnesium, manganese na kalisiyumu.

  1. Harimo fibre

Fibre ziboneka muri izi mboga zikaba zizwiho kugira uruhare mu igogorwa aho zifasha mu kurwanya impatwe cyangwa impiswi ndetse binarinda ko igogorwa ryagenda nabi.

  1. Gufasha imikorere y’umubiri

Za fibre n’ubutare birimo bifasha umubiri mu ikorwa ry’insoro zitukura ndetse bikanatuma imikorere y’inyama zo mu nda yose igenda neza. Bikanafasha mu kongera amaraso mu mubiri

  1. Bitera igihagisha

Kurya izi mbuto n’imboga bituma udasonza vuba. Biterwa nuko bikungahaye kuri fibre. Uko ubirya kenshi niko utinda gusonza.

  1. Kurinda imirasire y’izuba

Izi mbuto n’imboga zifitemo ibyongerera ingufu ubwirinzi bw’umubiri ku mirasire mibi y’izuba, ibi ahanini bigaterwa na vitamini B9 ibamo ndetse na beta-carotene

  1. Gutera akanyamuneza

Kubera izi mboga n’imbuto birimo vitamini B9 bituma kubirya bizamura igipimo cya serotonin kandi serotonin izwiho kuba umusemburo w’ibyishimo.

  1. Birinda umwuma

Imyunyungugu irimo, kuba akenshi biribwa ari isosi (ku mboga), cyangwa bibisi (nk’amashu) bituma umubiri udatakaza amazi ahubwo akinjiza menshi.

  1. Gufasha kugabanya ibiro

Habonekamo kandi imyunyungugu na za vitamini bifatanyiriza hamwe kugabanya ibiro kuko uretse avoka irimo ibinure (nabyo bikaba ibinure byiza) izindi mbuto n’imboga by’icyatsi bikungahaye cyane kuri fibre, kandi ziza mu bifasha umubiri kugabanya ibiro

 

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s