Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 30

Agace gaheruka, Mutesi yari ageze iwabo, aherekejwe na Boss we wamufashije akabwira nyina ibyo yahuye na byo. Gusa hari ibyo Boss we yamubajije niba ari bubivuge, undi na we yemerera Boss ko ari bubimubwire

Mama: Niko se muko, ngize amahirwe shobuja aragiye. Ngaho igira hino unsobanurire rero uko wagiye gukora amahano. Ese ubwo, nako ni akumiro gusa. Umwana w’imyaka 20 utangiye gutwita, urumva uzagira iyo mfite utarujuje umudugudu wose? Nanjye ngo umudugudu wose. Cyakora uranshebeje ntubuze byose. Ntakubuza ukananira ngo ni ayanjye? Ngaho nako banza untekerereze

Mutesi: Mama nta byireguzo na bicye mfite, kuko rwose nanjye ubu nayobewe icyo ndi cyo. Sinkubeshye nubu ntabwo ndiyumvisha niba ibyo nabwiwe n’ibyambayeho ari ukuri cyangwa ari inzozi, gusa Imana imbabarire inamfashe naho rwose ndabizi sinkwiye kubabarirwa. Gusa mama, ntabwo niyandaritse ngo njye mu basore hirya no hino. Ni umwe kandi yanyizezaga ko ankunda akanabinyereka. Ariko nkimubwira ko ntwite yahise ambera undi wundi arampinduka nanjye numva mbaye igishushungwe imbere ye pee. Rero mbabarira sinagushujuguje niretse kandi kuba ntwite nkazanabyarira hano ntubigireho ikibazo, benshi bazabikuramo isomo, ubu mbabereye akabarore

Mama: Mwana wanjye abanyarwanda baciye umugani ngo NYAMWANGA KUMVA NTIYANZE NO KUBONA wanze kumva ariko ubu byibuze urabonye. Mu buzima bwawe uzitondere umuntu w’inzaduka witondere umusore uhutiraho akaguhata urukundo atitangiriye akakwizeza ibitangaza. Uzirine kandi umusore wa musore uzasanga ahora inyuma y’abakobwa kuko umusore nyawe iyo ashaka umukunzi yirinda kuba yabonekaho icyasha icyo ari cyo cyose n’aho cyaturuka hose. Ubu se uzajya wirirwa hano cyangwa hari ibindi uzakora?

Mutesi: Boss wanjye yampaye amafaranga atari macye, ndaza kureba icyo nayakoresha najya nkora ntakoresheje ingufu nyinshi. Niba ku isanteri haboneka umuryango nashyiramo ka butike, mbona abakiriya baboneka

Mama: None se ahubwo ko ubona imyaka yeze, wagiye urangura imyaka ukayisubiza. Niyo ikiro wagifataho amafaranga 5, ugurishije toni urumva ko uba winjije ibihumbi 5, kandi utvuye hano. Nako ni ayawe uyakoreshe uko wumva byakungukira. Ese Kagabo waba wamubonye?

Mutesi: Ntawe ndabona kuva naza. None se arahari cyangwa naje adahari?

Mama: Ubanza yagiye gusura wa mukobwa bahararanye. Afite agakobwa basigaye bafatanyije ubuhinzi ariko rwose ndabikunda. Araza bakagenda guhinga, bataha bakanyura hano umukobwa akankiriza imyanda ubundi agataha. Mbese nabonye umukazana ntarushye

Mutesi: Ubwo se Kagabo yazagashuka koko

Mama: Mvira ku mwana aritonda. Kagabo erega ntagendana n’ibiguruka. Aritonda kandi aranyumva. Rero nizera ko nta kibazo azagira na kimwe. Ndumva avugiriza ahubwo ubanza ari we utahutse. Reka mbe ngiye kureba ka kanyana dore gafite amezi kari hafi kubyara. Ubwo uraba uganira na we. Kandi uhumure nubwo nababaye ariko nzabyakira, ibyaye ikiboze irakirigata.

 

NYUMA y’AMEZI 3

 

Muganga: Undi niyinjire

Mutesi aba arinjiye. Adagadwa, aba aricaye

Muganga: none se witeguye ute kwakira ibisubizo tugiye kuguha?

Mutesi: Muganga ndumva mfite ubwoba pee. Gusa ni jye wabyikururiye nta kundi

Muganga: Wabyikururiye ute se kandi? None se wari ubizi ko uwo mukoranye imibonano asanzwe yaranduye?

Mutesi: Oya ariko namubujijwe kenshi nkavunira ibiti mu matwi. Kandi nanone iyo dukoresha agakingirizo simba mfite ubwoba bungana gutya.

Muganga: Ese urabizi neza ko yanduye?

Mutesi: Umva muganga ra. Yarabinyibwiriye ko yanduye ari yo mpamvu atashaka umugore. Yananyeretse imiti afata kandi ambwira ko ayifata neza, ko n’igihe twararanye yayifashe agiye mu bwiherero ngo ntabimenya. Rero urumva ko amakuru nyafite yuzuye.

Muganga: Rero ushimire Imana iracyakurinze. Ibizami twafashe byerekanye ko nta gakoko gatera SIDA kari mu maraso yawe. Ariko uzagaruka nyuma y’amezi atatu twongere tugupime twemeze ko igisubizo twabonye ari cyo.

Mutesi: (Ahagaze, atangaye) Muga, ngo sinanduye? Wimbeshya byo kundema agatima, ndabizi naranduye ahubwo mbwira igihe nzatangirira imiti. Humura namaze kwiyakira rwose nta kibazo

Muganga: Nanjye byantunguye kuba waranyibwiriye ko uwakwambuye ubusugi yari yaranduye. Gusa ubushakashatsi bunyuranye bukorwa bugaragaza ko abafata imiti igabanya ubukana neza, bakaba bafite igipimo cya virusi kiri hasi cyane bibagabanyiriza kuba bakanduza abo bahuye na bo. Gusa ku muntu nka we wari isugi, kuba utaranduye ni amahirwe aboneka gacye

Mutesi: None se muga, bivuze ko ubu umuntu ufata imiti neza, yajya akora imibonano idakingiye ntabwo yakanduza?

Muganga: Oya sicyo bivuze. Ariko nk’uko umugabo usiramuye bimugabanyiriza ibyago byo kwandura ku gipimo cya 60% kurenza udasiramuye, ni kimwe no ku wufata imiti neza, ibyago byo kuba yakanduza uwo baryamanye biri hasi ugereranyije n’utayifata cyangwa uyifata nabi. Rero ubwo uri umwe muri urwo rugero. Ngaho bwira undi yinjire, ujye ukomeza ukurikirane neza gahunda zose zerekeye abagore batwite, uzabashe kubyara umwana umeze neza nawe kandi ukomeze ubeho neza.

Mutesi: Urakoze muganga, unyunguye ubundi bumenyi rwose.

Yasohotse yishimye cyane, yumva abohotse muri we. Icyamuteraga ubwoba si ukuba we yaba yanduye, dore ko yumvaga ko cyaba ari igihano ahawe ku makosa ye ahubwo yari ahangayikiye umwana atwite akibaza niba azavuka ari muzima cyangwa se azavukana ubwandu.

Ubwo yasohokaga ataha, ageze mu nzira yabonye nyina amuhamagaye

Mama: Mwana wa bite ko utigeze umvugisha ni amahoro?

Mutesi: Yego ni amahoro mama. Ni amahoro weeee. Ni amahoro cyane

Mama: Ndumva wishimye disi. Ngaho tebuka mu rugo hari umuntu ugushaka

Mutesi: Ni nde se mama?

Mama: Ni umusore ntazi, wowe ngwino uramubona

Uyu musore se kandi we ni nde usuye Mutesi atunguranye? Ese inkuru ko atanduye nayikoza nyina arishima bingana iki? Agace gakurikira ka 31 ntikazagucike

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s