Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 29

 

Mu gace gaheruka, twasize ibiganiro hagati ya Mutesi na Rugema bimeze nk’aho nta kizima biri gutanga dore ko Rugema yari agitsimbaraye ku kuba nta gahunda yo gushaka umugore ndetse no kubyara undi mwana afite, twasize amubwiye ko hari impamvu afite imubuza kuba yashaka ngo ntiyifuza kuzagira umwana w’abandi ababaza.

Turi kubona Mutesi yicaye yubitse umutwe, ubona ko afite ibibazo byamurenze. Karashika araje aramwegera, amugeze hafi undi arahaguruka aramuhunga.

Karashika abonye bimuyobeye, acyeka ko ashobora kuba yavuganye nabi na Rugema ahisemo guhamagara Rugema.

Rugema: Bite mwana ko unyiyongoje

Karashika: Ahubwo bite wowe? Uyu mwana w’abandi wamugize ibiki ko mbona ntazi uko ameze

Rugema: Sha ntacyo namutwaye pee. Gusa namushubije ibibazo byose yambajije, mubwira ukuri kose rwose. Wasanga ari byo byamuguye nabi wenda kuko ntacyo namuhishe n’ibyo mutazi nabimubwiye

Karashika: Ngo n’ibyo ntazi? Sha gusa byamukomerekeje kandi uyu mwana uri kubabaza utya uzamubazwa. Nahoze mubwiza inani na rimwe ariko ntakubeshye ndi kumugarukira. Uyu mukobwa yagukunze buhumyi, nibyo koko yarakosheje kuko ntiyamenye ko bishobora guhinduka cyangwa kurangira. Ariko se kuki wumva wamubabaza? Uribuka ko agutwitiye ariko?

Rugema: None se kuba antwitiye bivuze iki ko jyewe nta mwana numva nshaka rwose. Nanamubwiye ngo tuyikuremo yabihakanye. Ubwo rero ndumva nta kindi mfite narenzaho. Icyo namubwiye, niba ashaka kubyara azabage yifashe, umwana nemera ko ari uwanjye ariko rwose nta n’igiceri nzamuha cyo kumurera.

Karashika: Sawa tu. Gusa ushaka wasubiza agatima impembero, ugatekereza kuri byinshi byiza mwanyuranyemo. Reka nigire mu kazi

 

Bwarije, iryo joro Mutesi ntiyagiye mu kazi. Ryamubereye ijoro ribi, ndetse ibitotsi byari byamubereye ingorabahizi. Yakubitaga agatima ku magambo Rugema yamubwiye, yakibuka impanuro za nyina, yakomoza ku nzozi nyina yamurotoreye, umutima ukamusimbuka. Ibyo byose byakomeje kumurwanira mu mutima yibaza niba azashobora gukora akazi, atwite, adafite n’umwe wo kumwitaho. Byaraye bimurwaniramo, kugeza bucyeye adafatanyije ijisho. Bucyeye yahisemo gushaka Boss, ku bw’amahirwe asanga Boss ari mu biro bye, nuko arinjira

Boss: Bite sha Mute? Ko mbona ijisho ryatukuye akazi k’ijoro kabaye kenshi?

Mutesi: Oya ntabwo kabaye kenshi ahubwo naraye ntakoze

Boss: Ko utakoze se kandi wabaye iki?

Mutesi: (Arira) Boss nshaka gusezera akazi ndumva ntakigashoboye. Gusa mumbabarire mumpe itike yangeza iwacu kandi mwarakoze kuba mwari mwampaye akazi, mukihanganira ko naje nta na kimwe nzi

Boss: None se ko usezeye akazi wabaye iki? Icara utuze umbwire neza numve niba hari icyo nagufasha

Yaricaye, arihanagura nuko aramutekerereza

Mutesi: Boss, ntabwo nabiguhisha, ndatwite. Kandi ndabona ntabasha gukora kano kazi ntwite. Ikibazo kandi kinini si uko ntwite kuko iracyari ntoya. Ahubwo ni uko ntashobora gukomeza kurebana mu maso n’uwanteye iyi nda kandi yaramaze kunyibwirira we ubwe ko nta na kimwe azamarira. Mu kuri mwangiriye inama nzirengaho, none ntangiye gusarura ingaruka zabyo. Igihe ntari hano, ubanza manager yarabibabwiye kuko ni we wampaye uruhushya, ni bwo iyi nda nayisamye. Nagiye mbeshye ko ngo agiye kunyerekana iwabo naho twari twigiriye I Musanze kuryoshya. Mu kuri umutima wanjye nari narawumweguriye wose, ariko we icyo yishakiraga ni imibonano gusa, none yambwije ukuri kose ankurira agahu ku nnyo. Ndumva nshaka gutaha ngatuza, nkiyakira. Nubwo mama na we nanze kumwumvira ariko ni mama ndacyeka azanyumva, kandi ikosa nakoze riranyigishije, rizanabera abandi nzaganiriza ibyanjye isomo rikomeye wenda bazamenya uko bitwararika.

 

Yakomeje kumubwira, aruhuka umutima, Boss na we ari ko ari kumutega amatwi anamuhumuriza. Ubwo yamaraga kumubwira, Boss yamuhereje ikirahure cy’amazi maze amufata ku rutugu

Boss: Abakuru baravuze ngo umusore umuhana avayo ntumuhana ajyayo. Mbabajwe nuko ibyo byose byakubayeho, kandi bikakubaho bitewe n’uwo wari wakunze wamuhaye umutima wawe wose. Birababaza kwizera umuntu ariko akaba ari we uguhemukira. Ariko nanone ndumva gusezera akazi atari wo muti w’ikibazo. Ubu se ko ari ho wagakuye ibizagufasha kurera no kwita kuri uwo mwana, nusezera akazi urumva uwo mwana azabaho ate? Bitekerezeho neza, ugume ku kazi ariko byibuze nk’amezi macye ubanze ubone utwenda tw’umwana

Mutesi: Boss, ntakubeshye sinabasha kugakora uko bikwiye. Noneho bimwe ujya utubwira byo gufata neza abakiriya, ntabwo nabibasha. Nta wankora ku mabuno cyangwa ku mabere ngo mbure kumutuka no kumushihura, kandi byagukuraho abakiriya. Iwacu ntabwo dukennye cyane, nubundi naje mu kazi mama atabishaka, ntabwo nzabura utwena tw’umwana rwose. Kandi murakoze kuba mwari mungiriye impuhwe.

Boss: Icyakora ibyo uvuga ndabyumva. Kandi koko ntiwabasha gukora akazi wumva utishimye. Rero sindi mubi nubwo njya mbakanga mba nshaka ko mukora akazi neza. Mu mezi yose umaze hano nta kosa nigeze nkubonaho. Nta mukiriya wavuze ko wamwishyuje menshi cyangwa muri caisse ngo bambwire ko hari amafaranga yakuburiyeho. Ibyo narabigukundiye. Ntiwigaye, ibyakubayeho nta we bitabaho, kandi ntiwumve ko wenda uri injiji bikabije, kuko ibyabaye kuri wowe, bizaba no ku bandi batabasha kumva inama bagirwa, kuko ubuto burashukana. Mba nkubwiye byinshi ariko ntabwo utuje, nzabikubwira igihe nyacyo nikigera. Ngaho genda witegure neza, ndaje ndagutwara nkugeze iwanyu, nshaka gusiga menye ko iwanyu bakwakiriye neza cyangwa se ibibazo bitakubanye uruhuri mu nzira ukaba waniyahura kuko ubu ntacyo utakora kikujemo. Reka nanjye nsimbukire kuri bank nkuzanire udufaranga uzifashisha muri iyi minsi. Erega nuko nabikubwiye ntunyumve uriya Rugema nta kintu yibereyeho. Iriya nzu wabonye abamo ni iya mwene wabo uba hanze, ni na we buriya umuha ayo kubaho. Niba yaranakubwiye ko afite akazi yarakubeshye, nta kazi agira. Uwo mwene wabo amubeshya ko yiga akamwoherereza amafaranga menshi, ni yo akoresha ashuka abakobwa, bakabona ari umuherwe. Gusa wariwe n’imbwa ihangane rwose. Ngaho genda witegure vuba uze tugende.

 

BAGEZE IWABO

 

Nyina yabonye imodoka iparitse mu mbuga yabo dore ko kuhagera byari byoroshye, asohoka ayobewe abamusuye abo ari bo. Abona hasohotsemo Mutesi n’ivarisi, ayinjiza mu nzu nuko aragaruka aha karibu Boss, wabanje gusuhuza nyina wa Mutesi

Mama: Niko se ko mudusuye mutaduteguje ni amahoro? Niko muko, ko mbona uzanye amavarisi? Wasanga warasamaye bakaba bakwirukanye

Boss: Mama, ntabwo yirukanywe. Ni jyewe namukoreshaga ariko afite ikibazo gituma atabasha gukomeza akazi, niyo mpamvu aje kuba aruhuka kugera igihe azabashiriza kuba yakongera kugakora. Rero nanze ko yizana mpitamo kumuherekeza. Ntabwo nabica ku ruhande, Mutesi aratwite

Mama: (Yikoreye amaboko) Untereye umwana inda none ugeretseho kumwirukana? Kaga nzanira cya kibando cyanjye sha uyu mugabo ntabwo ancika. Umwana wanjye yaje iwawe ari isugi none uramwangije nawe uti jya iwanyu? Erega nta n’isoni uramushorera

Mutesi: Mama wikumva nabi, inda si we wayinteye. (Ahita apfukama). Mama ngusabye imbabazi, sinifuzaga kuba nakubabaza ariko warampannye sinumva. Igihe umbwira inzozi warose, uwo musore ni we wanteye inda, kandi yamaze kunyihakana. Rero nabibwiye boss anyemerera kumperekeza. Kandi ni umuntu mwiza, yanampaye ibizamfasha, humura sinzakugora

Mama: Icyo kigoryi kizibeshye gisunutse ubuzuru hano nzacyereka. Nyakubahwa mumbabarire rwose ndahubutse nari nzi ko ari wowe wahemukiye umukobwa wanjye. Nubwo yakosheje ariko ni umwana wanjye kandi ibyaye ikiboze irakirigata. Murakoze kumuzana. Sindi nk’abandi ngo nzamutesha umutwe, ntabwo ikosa rikosozwa irindi. Umwana ni uwanjye, uwo azabyara azajya mu bandi.

Boss: Murakoze mubyeyi. Rero sindi butinde, ibindi umukobwa ari bubigusobanurire reka jyewe ngende, nzajya mbasura ndebe uko mumeze. Reka ngende.

Yarasohotse ageze hanze ahamagara Mutesi

Boss: None se ubu mama uri bumubwire ukuri kose cyangwa bimwe uraba uretse kubimubwira

Mutesi: Oya ndabimubwira byose nta kibazo, nubwo bikomeye kubyumva ariko nta kundi, azanamenye uko amfata.

Ibi bikomeye se kandi ni ibyo yabwiwe na Rugema tutaramenya? Tuzabimenya mu gace ka 30

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s