Imiti Indwara Ubuzima

Kuva mu menyo: Uko wabivura

Mu nkuru yatambutse twarebeye hamwe ibiza ku isonga mu bitera kuva mu kanwa. Nyamara kandi mu gihe bitaragera aho bikomeye cyane dore ko aho ho uba usabwa kujya ku muganga w’amenyo akakuvura, hari uburyo ushobora gukoresha iwawe mu rugo, ukareba ko wahangana n’icyo kibazo cyo kuva mu kanwa.

 

Nibyo iyi nkuru igiye kuvugaho

  1. Bicarbonate

Uyu munyu twakita umunyu w’igitangaza uzwiho ibintu binyuranye wifashishwamo, unagira akamaro mu gihe woza amenyo akava cyangwa igihe uva uri nko kuvuga cyangwa byizanye. Ufata agafu ka bicarbonate ugakamuriraho indimu cyangwa ugatonyangirizaho utuzi ducye bikaba igipondo ukaba ari cyo ukoresha woza amenyo. Usabwa kujya usimbuka umunsi, ugakoresha umuti w’amenyo usanzwe, bityo bityo.

  1. Amazi arimo umunyu

Umunyu uyu wo mu gikoni benshi bawuziho ko womora ibisebe, nubwo bitemewe kuko ahubwo ushobora gutuma kirushaho gutemuka, wagicukuye. Ahubwo iyo uwuvanze mu mazi, y’akazuyazi ukajundika mu kanwa, bifasha mu kurwanya mikorobi ndetse bikanabyimbura ishinya yabyimbye. Urajundika ukajuguta mu kanwa ugacira. Bikore gatatu ku munsi.

  1. Ubuki

Ubuki buzwiho kwica mikorobi zinyuranye ariko nanone butuma ibyari byihomye ku menyo bivaho. Ukora mu buki n’urutoki rusukuye ugakubisha ku ishinya no ku menyo, uba uretse kurya cyangwa koga mu kanwa byibuze mu gihe cy’iminota 30.

  1. Ikinzari

Kuva na kera ikinzari gikoreshwa mu gufasha ku ndwara ziterwa na mikorobi. Rero mu gihe kuva amenyo biri guterwa no kuba mu kanwa harimo mikorobi nyinshi cyagufasha. Icyo usabwa ni ukuvanga ifu yacyo n’amavuta ugakora igipondo cyo gusigiriza ku ishinya. Amavuta wakoresha aya elayo, soya cyangwa ibihwagari

Ibindi wakora

 

Uretse ibi tuvuze haruguru hari ibindi ugomba kwitaho no kuzirikana.

  1. Kunywa umutobe w’indimu, ikirahure cy’amazi ugakamuriramo umutobe w’indimu. Bihagarika kuva
  2. Ibuka koza amenyo nyuma y’iminota iri hejuru y’icumi nyuma yo kurya, gusa niba wariye ibirimo aside urindire iminota 30, bizakurinda
  3. Nyuma yo kurya niba utabasha kubona uko woza amenyo wenda uri ku rugendo shaka uko warya ikintu gikunjagurika nko kurya pome cyangwa karoti mbisi. Bikura ku menyo ibiryo byasigayeho
  4. Ibuka guhindura uburoso byibuze buri mezi atatu ukabije, ubundi amezi 2 ni yo meza. Kandi mu koza amenyo wirinde kubabaza no gukomeretsa ishinya

 

Igihe cyose ibyo twavuze ubikoze ukabona nta mpinduka wizuyaza kujya kwa muganga.

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s