Ubuzima

Ubusobanuro bw’inzozi: Igice cya 3

Mu nkuru zatambutse iyabanje yavugaga ku nzozi muri rusange aho twerekanye ibitera kurota ndetse tunavuga ibyo wakora kugirango utaza kwibagirwa inzozi. Nyuma yaho twaje gutanga ubusobanuro bwa zimwe mu nzozi, ariko ntabwo twabishoje byose kuko turota byinshi kandi bitandukanye.

Hano tugiye kurebera hamwe ubusobanuro bw’izindi nzozi, nawe ushaka kumenya ubusobanuro bw’izo tutaravugaho wakandika muri comments ubusobanuro wifuza ko twazakugezaho ubutaha, kuko tuzakomeza

  1. Kurota uzengurutswe n’inzoka

Ubusanzwe nubwo inzoka tuyitinya ariko inzoka mu nzozi zishushanya ubushobozi bwo gutera imbere. Kurota zikuzengurutse rero bivuze ko imbere yawe hari amahirwe menshiagiye kuguhindurira ubuzima.

  1. Kurota abashyitsi batateguje

Niba mu nzozi urose ubona abashyitsi batunguranye utatekerezaga, bivuze amahirwe menshi ari kuza agusanga. Niba mu nzozi urose abashyitsi wabasuzuguye cyangwa utabitayeho, ni ikikwereka ko amahirwe akuri imbere umeze nk’aho utayitayeho. Naho niba wabakiriye neza na yombi, bivuze ko amahirwe akuri imbere, azakuzanira byinshi byiza. Byose bizava ku buryo uzayakira

  1. Kurota uhekenya ibyuma cyangwa ikintu kindi gikomeye

Ibi bisobanuye ko mu buzima bwawe, mu nshuti zawe, gusabana na bo, guhuza na bo biri mu bintu bikugora cyane ariko ugerageza uko ushoboye ngo ubane na bo

  1. Kurota washimuswe n’ibivejuru

Niba urose washimuswe n’ibiremwa bidasanzwe bivuze ko ibyo uri kunyuramo ari ibintu bidasanzwe mu buzima bwawe. Ibi bikunze kuba ku bagiye mu kindi gihugu, abahinduye akazi cyangwa aho babaga

  1. Kurota uhura n’inshuti yawe ya kera

Niba mu nzozi urose wahuye n’umuntu utaherukaga yaba inshuti cyangwa umuvandimwe ntibivuze ko muri hafi guhura ahubwo bivuze ko hari imico myiza yari yarakuvuyemo iri kugenda ikugarukamo

  1. Kurota urohama

Amazi ubwayo mu nzozi avuze ibyiyumviro. Niba rero urohamye mu mazi inzozi zivuze ko ayo marangamutima ari kugutwara ukayagumamao. Kenshi biba ku bari mu rukundo rushya.

  1. Kurota imbwa igusatira

Ubusanzwe imbwa ni inshuti magara y’umuntu. Mu gihe rero urose imbwa bivuze ko mu rukundo rwawe wifuza guhabwa urukundo rungana n’urwo uri gutanga kandi ko umukunzi wawe umukunda urukundo nyarwo.

  1. Kurota ushimutwa n’abantu benshi

Bivuze ko mu buzima busanzwe uri mu itsinda ry’abantu ariko bashaka kugukoresha ibyo udashaka no kukwangiriza igihe. Niba hari inshuti nshya wungutse bigusaba kuba maso

  1. Kurota ibyo wanyuzemo mu gihe cyahise

Ibi bivuze ko ibitekerezo byawe biri guheranwa n’ahahise cyangwa se uri kwibaza cyane ku byo wakoze mu hahise kuko ubona biri kugira uruhare mu byo unyuramo ubu. Niba ari umuntu wapfuye urose muri kumwe, uba uhora wibuka uruhare rwe mu buzima bwawe

  1. Kurota urya ibiryo bibi

Bishobora kuba bigaze, biboze, bishiririye se, cyangwa hari ukundi warose byari bimeze nabi. Ibi ni ibivuga ko mu buzima bwawe hari ibyo uri kunyuramo bigasiga utanyuzwe kandi utishimye.

 

Biracyaza….

 

 

11 comments

  1. Murakoze cyane .ubutaha uzadusobanurire kurota ugwamuri w.c cg ngwase uri mumabyi menshi.

    Like

  2. Bsr!iri somo ryari rikenewe!uzadusobanurire no kurota urya inyama uzihabwa nuwo mufitanye isano utagukunda bikaramgira uriye ibishye ukabireka

    Like

  3. KUROTA UKORA IMIBONANO MPUZA BITSINA BISOBANUYIKI? NOKUROTA UFITE UMWANA WUMUHUNGU WABYAYE KANDI UTARASHAKA BISOBANUYIKI

    Like

  4. Musobanurire kurota uhinga , kurota wambuka amazi ukazajya wambutsa nabantu , kurota usengera abantu barwaye cy urikubwiriza mumbaga yabantu beshi

    Like

  5. Mwambwirakurota wicaye ahantuhawenyinewigunze umuntu akagucaho akskubwirangongwinonkwereke ahotujyagusenga yambaye imyendayera Nyamarakandi ntubone isuraye?kurotawambukamazise,yabameza cg Mabi bikaranjyira uyambutsengo ugerehakurya bisobanuyiki

    Like

  6. Kurotase ubonaumwanawumuhungu urikwigaguhaguruka nyamara ataruwawe ikindikandi urinumukobwa utarabyara yewe utaranashaka,umwanawinzobe ubyibushye bisobanuyiki

    Like

  7. Ikindi Arumwana ufite imbaraganyinshi,kurota utoragura umwanase bivuziki,?kunsobanurira kandimurabamukoze

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s