Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 28

Duherukana mu gace gaheruka ubwo Mutesi na Rugema batari barimo bumvikana aho Mutesi yari abwiye Rugema ko yamuteye inda undi ati ubanza numvise nabi. Twasize kandi Yvette amaze kugira ibyo amubwira byamuteye kwibaza byinshi.

Mutesi: Wumvise neza. Urabizi ubwo turyamana bwa mbere, ubu ukwezi kwarashize. Rero nagize ikibazo mu gitondo cy’isereri banjyana kwa muganga basanga ndatwite. Nta wundi musore twaryamanye utari wowe rero

Rugema: Disi ndakumva. None se ko uje kubimbwira?

Mutesi: Nyine nagirango dufatanye kumenya amaherezo y’iyi nda. Gusa nkurikije ibyo wamaze kumbwira, kubana byo ntibishoboka. Ntabwo nakwihambiraho utabishaka, nubwo bimbabaje gusa nanone sinshobora gukuramo iyi nda. None se uzamfasha kurera uyu mwana ntwite?

Rugema: Oya

Mutesi: Oya gusa nta kindi?

Rugema: Ushaka se nshyireho ubundi busobanuro? Ubanza ahubwo ufite ikibazo cyo kumva. Nakubwiye yuko mfite abana babiri, nta wa gatatu nkeneye. Kandi mbikubwira sinari nzi ko utwite. Uwo mwanzuro iyo mba ntarawufashe ubu mba mfite umugore, ariko nta mugore nzashaka kuko abana babiri mfite barahagije. Icyakora mbonye uwemera kubanza akifungisha we twabana. Nta wundi mwana nshaka. None nawe uti iyi nda sinayikuramo. Rwose byihorere ariko ugende ubage wifashe. Singiye kuba nk’abandi basore ngo nyihakane ko atari iyanjye, aho naba mbaye bihemu kabiri. Ariko nanone sinakivuguruza ku mwanzuro nafashe, na babiri kubitaho biramvuna sinabasha kwita kuri batatu rwose. Ubwo rero niba utabasha kuyikuramo rwose, uzabage wifashe ntuzigere na rimwe unansaba igiceri kuri uwo mwana.

Mutesi: (Arira) Koko ni uko umbwiye Ruge? Ese uribuka ko ari wowe musore wa mbere nakunze? Uribuka ko ari wowe musore wa mbere nasuye? Uribuka ko bakumbujije kenshi ndetse na mama nubwo atakuzi yakumbujije ariko nkavunira ibiti mu matwi? Urabizi ko boss ku kazi yanyihanije hafi kunyirukana hejuru yawe? Uribuka ko ari wowe musore wa mbere kandi wenyine naryamanye na we inshuro ndetse zirenze imwe? Uribuka ukuntu nakubajije impamvu undangirijemo uti agakingirizo kacitse? Wibuka ko ari wowe ubwawe wambwiye ngo singire ikibazo cyo gutwita ngo uzi uko uzabigenza?Wibuka ngusura bwa mbere uko byagenze agakingirizo nahasanze? Uribuka uko wambeshye ukambwira ko atari wowe? Wibuka uko wanshushanyije umbwira ko Yvette ari mubyara wawe kandi ari indaya yawe? Uribuka ngusangana indaya wari wararanye hano ariko ukansaba imbabazi nkakubabarira? None ibyo byose urabyirengagije nkubwiye ko ngutwitiye uti nyikuremo? Ese ubwo nyikuyemo ikampitana wakunguka iki? Ese nyikuyemo nyuma nkazabura urubyaro si jye naba nihemukiye? Ruge, ndakubonye ntumbonye. Iyi nda nzayitwita kandi nzayibyara. Uyu mwana kandi nzamurera jyenyine kandi nzi ko azabaho ndetse neza kukurusha. Naho ibindi byose uvuga, niba byibuze warankunze ho rimwe, nta masezerano atasubirwamo bibaye ngombwa, nta cyanditswe kidasibwa iyo habonetse impamvu. Urakoze reka ngende

Rugema: Ba uretse kugenda mbanze ngusubize, sinshaka ko ugenda wivumbuye nkaho nakwiciye cyangwa hari inka naciye amabere. Ku byo wanyibukije byose ndabyibuka, niyo mpamvu iyo nda ntigeze nyihakana. Iyo mba nk’abandi basore nari kuba nayihakanye kandi ntacyo wari gukora ngo uyinyemeze, ariko jyewe nemeye koko ko ari iyanjye. Nabyemeye ngendeye kuko nakubonye, uko nkuzi, n’igihe tumaranye. Gusa nakwita injiji kandi ntibikurakaze, kuko kuba warambonanye n’umukobwa bwacya ukamusanga iwanjye, wareba munsi y’igitanda ukahabona agakingirizo, nyuma gato unsuye ukansangana indaya, wari guhita ubona ko nta rukundo rwo kubana ruri hagati yacu, ugafata ingamba hakiri kare. Sinzi niba utaragishije abandi inama ariko niba barayikugiriye ukayanga, ikosa ni iryawe. Ariko icyo tukireke, amaso akunda ngo ntareba neza. Warankunze urenza urwo jyewe ngukunda kuko wankunze nk’uwo muzabana kandi jyewe nagukundaga nk’uwo tugomba kuryoshya tugasangira ubuzima gusa. Iyo utaba akajiji burya wa munsi nari kukurangirizamo ntiwemere ko twongera ntambaye agakingirizo kandi nari gusohoka nkakagura, ariko kuko bango ntawe utayikunda nabonye utuje, nuko nanjye ndavuga nti reka ndye bango ikinini ntigihenda. Twahavuye nawe wabyibagiwe, byerekana ko wari witaye ku buryohe gusa utitaye ku buzima bwawe. Wari kunyibutsa. Hanyuma Yvette rwose si mubyara wanjye, ndumva na we yabikubwiye kare, nabumvaga. Duhuzwa nuko ampa, nkabimuhembera. Nta kindi. Niyo mpamvu wamusanze hano ukabona ntacyo bimubwiye, ni uko we akazi ke kari ukwako kandi utari bugahungabanye. Kuba wamusanze hano turangije, ni uko andyohera rwose kandi uko mbishaka ni ko tubikora. Abikora nta bwoba cyangwa isoni, amavangingo ayarekura nk’uko uzi robinet iyarekura, muri macye yujuje ibyangombwa bituma imibonano iryoha. Wowe kuba utabyujuje si ikosa nturi igihomora kandi nturamenyera imibonano, sinakurenganya. Ariko kuba ndyamana na we si uko mba nyobewe ko uhari. Sinzi niba hari ikindi ntashubije?

Mutesi: Ngaho mbwira noneho umwe nasanze yaraye hano, basi ngende menye ukuri kose, menye uwo nakunze atankunda ngo ni muntu ki kuko ndabibona ko nakwibeshyeho cyane.

Rugema: Sha icyakora ni ubwa mbere mbonye wahindutse pee. Gusa ni byiza kubaza, ariko wakabaye warabajije ibi byose mbere. Buriya nubwo ufite uwo cyangwa abo wita inshuti, ariko baragushutse si inshuti nyazo, bashakaga ko umera nka bo, none disi ugiye kubarengaho. Uriya mukobwa sinari muzi, namubwiwe na Karashika. Ubwo wavaga hano, yarampamagaye sinzi icyo yashakaga kumbwira, nuko ambwira ko asize uryamye umeze nk’unaniwe. Nibwo nawe naguhamagaye ngiye kugera hano ngo nkubwire ko nje, ntiwitaba. Nageze hano rero ndi kumwe na Rugwiro, ambwira ko hari akana agiye kunzanira kakanganiriza, uko twaganiraga, bitewe n’imyambarire ye, agacupa kari katugezemo n’ibindi binyuranye naratwawe. Inshuro wampamagaye ebyiri ni zo nabonye ariko nasohokaga kukwitaba nkagera hanze terefoni icitse, kandi nta unite nari nsigaranyemo ngo nanjye nguhamagare. Ubwo rero namusabye kumperekeza tugatahana arabyemera ariko ambwira ko ndi bumuhembe, ni byo nakoze.

Mutesi: Ese urumva umutima wawe utagucira urubanza basi?

Rugema: Uncira urubanza se kubera iki? Erega hari ikintu utari wasobanukirwa. Nta sezerano naguhaye ngo mbe ndyishe, nta cyo nakwemereye kuguha ngo mbe narakikwimye, nta rukundo nakwemereye ngo mbe ntararuguhaye, muri macye sinzi kugeza ubu ikosa unshinja iryo ari ryo pee. Ibyo nakoze nabikoze nka single, kuko ndi single, kugeza igihe nzapfira. Ubu se abagore bo twabyaranye ucyeka ko bo atari abantu? Uzi aho bari? Uzi se niba bahangayitse ngo mbagerekaho abandi bakobwa? Wapi rwose baratuje nta kibazo na kimwe bafite. Ikosa wakoze, wishyizemo urukundo ntigeze nkubwira, cyangwa ngo ndukwemerere. Rero rwose shyira agapira hasi, ahubwo umbwire ngufashe gushaka umuganga uzadufasha. Kuko rwose nta gahunda yo kurera umwana wa kabiri mfite

Mutesi: None se niba atari ibanga, kuki wafashe umwanzuro wo kudashaka umugore?

Rugema: Kudashaka umugore nabifasheho umwanzuro kubera ubuzima bwanjye, sinashakaga kuzatera umwana w’abandi agahinda.

Mutesi: Ngo ubuzima? Ko unteye ubwoba. Nsobanurira neza

 

Nanjye ndabugize peee. Ubu se ubuzima bubuza umuntu gushaka ni ubuhe? Agace ka 29 ntikazagucike

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s